× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Havumbuwe ubwato bivugwa ko Yesu yakoreyemo ibitangaza buranamwitirirwa

Category: History  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Havumbuwe ubwato bivugwa ko Yesu yakoreyemo ibitangaza buranamwitirirwa

Ese hagendewe kuki bafata bumwe mu bwato 600 bwavumbuwe bakabwita ubwakoreshejwe na Yesu?

Nk’uko byatangajwe na Daily Mail ku wa 23 Kanama 2025, ubwato bwa kera bwavumbuwe muri Isirayeli bwiswe “Ubwato bwa Yesu”.

Ubwato bunini bwo mu biti bumaze imyaka ibihumbi bibiri, bwavumbuwe ku Nyanja ya Galilaya muri Isirayeli, bukaba bwarahawe izina ry’“Ubwato bwa Yesu” kuko abashakashatsi mu mateka babuhuje n’ibitangaza byamamaye bya Yesu nk’uko bivugwa mu Byanditswe Byera.

Umunyabukorikori mu by’amateka ya Bibiliya, Danny Herman, yabwiye Daily Mail ati: “Ni ubwato bwo mu myaka 2,000 ishize buva ku Nyanja ya Galilaya ivugwa mu Byanditswe Byera, kandi bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 12. Ushobora kubuhuza n’imwe mu nkuru z’ingenzi buri Mukristo azi, aho Yesu yagendaga hejuru y’amazi ndetse akanahosha inkubi y’umuyaga ku nyanja.”

Ariko se koko ubu bwato bwigeze gukoreshwa na Yesu ubwe? Umuhanga mu by’ubukorikori, Dr. Kurt Raveh, yibukije ko igihe bwakorewe gishobora kuba hagati y’ikinyejana cya mbere Mbere ya Kristo (BC) n’ikinyejana cya mbere Nyuma ya Kristo (AD). Yongeyeho ati: “Ntushobora na rimwe kwemeza ko Yesu yigeze kubukoresha cyangwa no kububona. Icyo gihe hari ubwato bugera kuri 600 bwakoraga kuri iyo nyanja.”

Nubwo nta kimenyetso gihamye cy’uko Yesu ubwe yigeze kubugeramo, benshi mu Bakristo bafashe ubu bwato nk’ubwabayeho mu bihe bya Bibiliya, mu gihe abandi basanga ari uburyo bwo kongera kwibuka ko ibyo bavuga mu Isezerano Rishya byabayeho mu mateka nyakuri.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari abishimye bavuga bati “Ntidukeneye ibimenyetso, Yesu ni Umwami,” mu gihe abandi bagaragaje impungenge bavuga ko kuba ubwo bwato bwari buhari mu gihe cya Yesu bidahita bivuga ko yabukoreshaga. Hari n’abakomeje kubugereranya n’inkuru z’ibitangaza.

N’ubwo impaka zikomeje hagati y’ababyemera n’abatemeranya na byo, ubu bwato buzwi nka “Jesus Boat” buhagarariye igisigisigi cy’amateka yo mu gihe cya Yesu, bukaba bukomeje gukurura inyota y’abashakashatsi, Abakristo ndetse n’abakunzi b’amateka ku isi yose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.