Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Kalisa Placide usengera mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi (SDA), agiye gukorera igitaramo yise Ni Muzima Live Concert mu Mugi wa Gisenyi uherereye mu Karere ka Rubavu, mu kigo cya Kaminuza y’Abadivantisite ya ULK Gisenyi.
Iki gitaramo kizaba ku wa 30 Werurwe 2024, Kalisa Placide nyiri ukugitegura ashyigikiwe n’Umuryango w’Abanyeshuri b’Abadivantisite biga muri iyi Kaminuza ya ULK Gisenyi baba mu muryango wa ASA (Adventist Student Association), yagitumiyemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Abo bahanzi bazafasha uyu musore Placide wo mu Karere ka Nyabihu gususurutsa abazitabira iki gitaramo by’umwihariko abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza kuva saa Munani z’amanywa ni Fex Pro uzwi mu ndirimbo Bibwire Yesu, Dufitumugaba David uzwi mu ndirimbo Mbabarira na Uwase Celine uzwi mu ndirimbo Inzira.
Si aba gusa kuko hazaba hari n’itsinda Brothers bazwi mu ndirimbo Shikama. Iki gitaramo ni kimwe mu byo Placide azakomeza kugenda akorera hirya no hino mu bice bitandukanye by’Igihugu, yibanda cyane ku bigo bya za kaminuza.
Yabwiye Paradise ati: “Dufite umugambi w’ibitaramo bitandukanye tuzakorera ahantu hatandukanye twibanda cyane mu bigo bya kaminuza, bikaduhuza n’abandi bahanzi, bikaduhuza n’abandi bantu bashyasahya, mu rwego rwo kwagura aho tugeza ubutumwa dutwaye.”
Yakomeje avuga ko nibimukundira buri mezi atatu azajya akora igitaramo, ibyo yise ibihembwe. Placide yagize ati: “Mu ntego zange z’uyu mwaka, nateganyije kujya nkora ibitaramo mu bihembwe. Ubu turi mu mpera z’ukwa Gatatu, bivuze ko igihembwe cya mbere kirangiye. Igihembwe kizajya kiba kigizwe n’amezi atatu, ariko ntituzajya dukorera ahantu hamwe.”
Yavuze ko ibyo apanga nibicamo muri uyu mwaka, igitaramo cya nyuma kizaba mu mpera z’umwaka cyazabera mu Mugi wa Kigali agira ati: “Niba twakoreye mu Burengerazuba muri iki gihembwe, ubutaha ni mu Majyaruguru, ubukurikiyeho mu Majyepfo, mu Burasirazuba kandi mfite intego ko igitaramo cya nyuma twazagikorera mu Mugi wa Kigali.”
Kalisa Placide wishimiye gutaramira abantu ku buntu, azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zakoze ku mitima y’abatari bake zirimo Niyo Soko, Tabaza Ryanjye, Yesu Uri Byose, Hakurya y’Inyanja n’izindi.
Iki ni igitaramo cya mbere mu byo Placide ateganya gukora muri uyu mwaka
Placide afite intego yo kwaguka, akageza ubutumwa bwiza kure binyuze mu bitaramo