Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu gihugu guturanyi cya Uganda baba hanze (Diasporas), bagiye gukora igiterane cyangwa iserukira muco nyobokamana mu gihugu cya Canada.
Iki giterane bagihaye izina rya Gospel Festival Toronto Canada, bivuze ko kizabera muri Toronto, umugi wo muri Canada, igihugu kibarizwa ku mugabane w’Amerika ya Ruguru, gihana imbibe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Aba bahanzi uko ari batandatu, bazataramira abatuye muri uyu mugi by’umwihariko abo mu gihugu cya Uganda bahatuye ku itariki 25 Gicurasi 2024. Abo ni Levixone, Desire Luzinda, Judith Babirye, itsinda rya Esther na Ezeckiel, n’uwitwa Joy Tendo.
Kwinjira ahazabera iki gitaramo babihaye ibiciro bitandukanye, bagendeye ku bushobozi bwa buri wese no ku kigero cy’ubukure.
Urubyiruko, kwinjira ni Amadorali 20 ashobora kugera cyangwa akarenga ibihumbi 20 uyashyize mu Manyarwanda, bitewe n’aho ibiciro bigeze ku isoko, ku bandi bantu batari urubyiruko, ni Amadorali 60 abarirwa mu bihumbi 60 by’Amanyarwanda, ni ukuvuga mu myanya isanzwe (muri early bird);
Mu myanya y’ahisumbuye, aho umuntu aba yegereye abaririmbyi (at the gate) ni Amadorali 80 abarirwa mu bihumbi 80 by’Amanyarwanda. Ku bazifuza kwicara hamwe nk’incuti cyangwa umuryango (table), ni Amadorali 600 cyangwa abarirwa mu bihumbi 600 by’Amanyarwanda.
Niba uteganya kuzaba uri muri Canada cyangwa utuyeyo, ukaba wifuza kugura itike yawe yawe hakiri kare, wanyura kuri link iri ku foto yashyizwe mu mwanya uhera kuri iyi nkuru.