Umwe mu banyamakuru bigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko urubyiruko ariwe Reagan Rugaju, yatangaje indirimbo 7 za Gospel zimusunikira mu Mana.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Reagan Rugaju yasangije abakunzi be indirimbo 7 za Gospel atajya arambirwa kumva. Yahereye ku mwanya wa 7 agana ku mwanya wa mbere. Abaramyi bari kuri uru rutonde harimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Bosco Nshuti, Ambassadors of Christ, n’abandi.
7.Ijwi ryongorera by Richard Nick Ngendahayo
6.Amaraso by James&Daniella
5.Ni muri Yesu by Bosco Nshuti
4.Izina riryoshye by Rehoboth Ministries
3.Imbabazi zayo by Ambassador of Christ
2.Muririmbire Uwiteka by Aimée Uwimana
1.Ndanyuzwe by Israel Mbonyi.
Leagan Rugaju ni umunyamakuru wa RBA mu gisata cy’imikino. Ni umwe mu bantu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga dore ko ku rubuga rwe rwa Instagram, akurikirwa n’abarenga ibihumbi 200. Yamamaye cyane ahanini bitewe n’ijwi rye ryiza rinogera abakunzi b’umupira w’amaguru aho akunze kumvikana yogeza imipira yo mu Rwanda no hanze.
Ni kenshi akunze kugaragaza uruhare rwe mu gushyigikira Gospel aho yakunze gutumira abarimo Prosper Nkomezi n’abandi akabafasha kwamamaza ibitaramo. Ni umwe mu bantu bakunze kugaragara ari kumwe na Israel Mbonyi mu bikorwa bitandukanye bya Gospel.
Reagan Rugaju ari mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda
RYOHERWA N’INDIRIMBO ZA GOSPEL ZIRYOHERA CYANE REAGAN