Rev. Primitive Mukankera yatanze impuguro nziza ku banyempano bose n’abahanzi bose muri rusange, abibutsa ko n’ubwo waba uririmba nka Malayika, hari ikintu usabwa kuba wujuje. Si abahanzi gusa ahubwo biranareba undi wese wizera Imana.
Yatangaje ibi mu majonjorora ya RSW Talent Hunt 2023 yageze muri Kigali ahabonetse abanyempano benshi cyane. Ni irushanwa rizahemba Miliyoni 10 Frw uzahiga abandi bose, rikaba riri gutegurwa na Rise and Shine World Ministry iyoborwa na Bishop Justin Alain utuye muri Australia. Abari kubona YES muri aya majonjora, bazahurira mu cyiciro cya 1/4 cy’irangiza.
Rev. Primitive Mukankera ni we wigishije ijambo ry’Imana mu majonjora yabereye kuri EAR Gikondo kuwa 05 Ugushyingo 2022. Yagarutse cyane ku ndogobe yo kwa Ntuza, yatumweho na Yesu kugira ngo ayigendereho. Yavuze ko n’ubwo waba uririmba nka Malayika, ukwiye guheka uw’Igiciro. Ati "Hari umuntu uririmba neza ariko n’Akagari kakaba katamuzi. Nuheka uw’igiciro bazagusasira imyenda mu muhanda".
REBA IYI NYIGISHO YOSE YA REV. PRIMITIVE