× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nibishaka Théogène wo muri ADEPR uvuga ko ari ’Umuhanuzi’ yatawe muri yombi akekwaho guteza imidugararo

Category: Pastors  »  December 2023 »  Our Reporter

Nibishaka Théogène wo muri ADEPR uvuga ko ari 'Umuhanuzi' yatawe muri yombi akekwaho guteza imidugararo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nibishaka Théogène wo mu Itorero rya ADEPR, rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Uyu wiyita umuhanuzi yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 28 Ukuboza 2023. Akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Bikekwa ko yabikoreye ku Muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba Tv.

Dr. Murangira B Thierry uvugira RIB yavuze ko ibyaha Nibishaka Théogène akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2023 aho yagiye atangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira, mu butumwa bwe, yibukije ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera abaturarwanda bose kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bigomba kubahiriza ituze rusange n’umudendezo wa rubanda.

Yagize ati “Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya. Ku bw’iyo mpamvu ntibikwiriye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga agakora ibikorwa bigize ibyaha akeka ko amategeko atamuhana.”

Yavuze ko RIB itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Nibishaka Théogène afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko. Ibyaha Nibishaka akurikiranyweho, aramutse abihamijwe yahanishwa ibihano bitandukanye.

Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, giteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw mu gihe icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

Src: Umuseke.rw

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.