× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hari igihe Imana yagennye cyashyizweho cyo gukora kwayo - Ev. LeleDesire Ndamage

Category: Sermons  »  October 2022 »  Editor

Hari igihe Imana yagennye cyashyizweho cyo gukora kwayo - Ev. LeleDesire Ndamage

Shalom bakundwa nshuti z’Imana. Twakire ijambo ry’Imana. Yohana 11:1-7.

Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w’i Betaniya, ikirorero cy’iwabo wa Mariya na Marita mwene se. 2 Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w’uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye.

3 Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati "Databuja, uwo ukunda ararwaye." 4 Yesu abyumvise aravuga ati "Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa." 5 Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro. 6 Nuko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari. 7 Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati "Dusubire i Yudaya."


Nshuti y’Imana, uyu muryango wa Mariya na Marita mwene se ndetse na Lazaro musaza wabo, bari inshuti na Yesu, kandi Yesu yarabakundaga ku buryo yajyaga n’iwabo akahataramira ndetse bakanamuzimanira n’amafunguro, bigaragaza ko Yesu yakundaga uwo muryango.

Nuko rero Lazaro musaza wabo aza kurwara, indwara iramukomerera, bashiki be bahise bihutira gutuma kuri Yesu, kugira ngo aze, abakirize musaza wabo wari urwaye. Nubwo Yesu yakundaga Mariya na Marita mwene se na Lazaro musaza wabo, nta bwo yahereyeko aza nk’uko bamutumyeho, ahubwo yasibiye cyangwa yamaze kabiri aho yari ari, abano kuza kujyayo nyuma.

Mukundwa w’Imana, mbere y’igihe si igihe kandi na nyuma y’igihe si igihe, ahubwo Imana ikorera ku gihe gikwiriye hatabuzeho cyangwa hadasazeho. Abantu benshi iyo dusabye Imana, tugakomanga ndetse hakaba hari n’ibyo dushaka, akenshi tuba dushaka ko tubona ibisubizo ako kanya bidatinze.

Rimwe na rimwe kuri bamwe byatinda kutugeraho, tukarambirwa ntidutegereze ndetse tukanitotombera Imana, byanarimba tugacaho tugasubira inyuma tukava mu byizerwa, na ho abandi tukirwanirira tukicira inzira z’ubusamo ndetse tugatanga Imana imbere, kandi nyamara hari igihe Imana yagennye cyashyizweho cyo gukora kwayo. Imana idufashe.

NB: Hari ikinanira Uwiteka se mu gihe cyashyizweho? Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo w’ikinege kugira ngo acungure abari mu isi, biduheshe guhinduka abana b’Imana. Amen

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.