× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hari abantu bahamagawe n’Imana, abihamagaye n’abahamagawe n’imiryango - Bishop Prophet Sibomana Samuel

Category: Pastors  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Hari abantu bahamagawe n'Imana, abihamagaye n'abahamagawe n'imiryango - Bishop Prophet Sibomana Samuel

Bishop Prophet Sibomana Samuel yasobanuye ibintu bishobora kukubwira niba umupasiteri, umu bishop cyangwa apostle yarahamagawe n’Imana cyangwa niba yarihamagaye.

Uyu Bishop Samuel, ni we washinze itorero rya Shekinah Glory Church rifite amatorero muri Nakivale na Mbarara muri Uganda, akaba ari na we urihagarariye ku rwego rw’isi. Yagize ati: “Hari abantu bahamagawe n’Imana, hakaba n’abandi bahamagawe n’imiryango, hakaba n’abandi bihamagaye.”

Ibi yabitangaje ku wa 25 Werurwe 2024 aho ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru nyiri umuyoboro wa YouTube wa Gitavi TV. Yakomeje asobanura ibyo guhamagarirwa gukorera Imana, ariko yibanda cyane ku itandukaniro riri hagati y’abahamagawe na yo cyangwa abahamagawe mu bundi buryo.

Yakomeje agira ati: “Rero muri kino gihe, urumva hari bamwe bahamagawe n’Imana, hakaba n’abantu bihamagaye. Rero buriya Imana ihamagara uko ishaka, kubera ko iyo umuntu yahamagawe n’Imana aragaragara, iyo umuntu yihamagaye na we aragaragara, n’iyo umuntu yahamagawe n’imiryango aragaragara.”

Bishop Samuel yavuze ko bo ubwabo batandukanira mu mikorere agira ati: “Uwahamagawe n’imiryango ayoborwa n’imiryango, uwihamagaye na we urabyumva nyine ayoborwa na we, ariko uwahamagawe n’Imana ayoborwa n’Imana.”

Aha ni ho uwahamagawe n’Imana atandukanira n’abandi. “Ikintu cyose akora, arabanza agasenga Imana akumva icyo imubwira. Ayoborwa n’umwuka ntabwo ayoborwa na kamere.”

Yagarutse ku nsengero zibamo abayobozi batahamagawe agira ati: “Hari nk’amakanisa usanga harimo umwiryane no guhangana. Iyo ukorana n’abanyamubiri (abapasiteri badasenga), cyangwa se abapasiteri bihamagaye icyo gihe baragorana mu muhamagaro cyangwa se mu itorero, ariko umuntu wahamagawe n’Imana n’iyo yaba ari mu itorero akabona hari ibitagenda, akuramo ake karenge agasohoka adateje imvururu mu itorero, adateje urusaku.”

Ibi byatumye avuga kuri Bishop Rubanda wakuyemo ake karenge kuko yabonaga ibyo arimo atari wo muhamagaro we. Yagize ati: “Ndaguha urugero rutoya. Hari umu bishop wansengeye, bamwita Bishop Rubanda Jacques, kuko ni we wansengeye, ni we mubyeyi cyangwa se mwarimu wanjye.

Hari itorero yabagamo Kicukiro mu Rwanda, arasezera neza, arababwira ati ‘ngewe ndumva naragize umuhamagaro wo gutangira itorero kandi ngiye guhera muri bariya batazi Imana.’ Yahise atangira kubwiriza abo mu kabari no mu muhanda, atangiza itorero hakajya hajyamo Abakristo n’abandi.”

Ibi ni byo bituma mu yandi matorero haba imvururu iyo bidakozwe nk’uko yabivuze ati: “Rero muri iki gihe mu makanisa abapasiteri batayoborwa n’umwuka wera w’Imana bayoborwa n’umubiri, ni cya gihe usanga bagenda bibana Abakristo babikora mu buryo bw’ubucuruzi, ariko abahamagawe n’Imana si uko babigenza, bo barasenga Imana ikihamagarira.”

Umuntu wahamagawe n’Imana umumenyera ku mico ye, no ku masengesho. “Iyo umupasiteri adasenga aba ameze nk’imbunda itagira amasasu. Rero umupasiteri ubuze umwuka w’Imana asoma Bibiliya ariko ntasenge. Uwahamagawe n’Imana arasenga.”

Bishop Samuel yavuze ko abantu ubwabo bibwira ahari umwigisha wahamagawe n’Imana, bitabaye ngombwa ko ajya kubyamamaza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Bishop Samuel avuze ukuri turamukumbuye cyane yatubereye umugisha

Cyanditswe na: Iranzi Eric   »   Kuwa 29/03/2024 14:43