× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hari abantu Yesu yaguhekesheje ngo uzabageze mu masezerano yabo - Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  5 months ago »  Pastor Christian Gisanura

Hari abantu Yesu yaguhekesheje ngo uzabageze mu masezerano yabo - Pastor Christian Gisanura

“Komera, Ushikame!” Ni amagambo yagarutsweho cyane na Pastor Christian Gisanura wahaye ubutumwa bukomeye abahamagariwe gufasha abandi kwinjira mu masezerano yabo, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2025.

Mu butumwa buhumuriza kandi butera imbaraga yageneye abemera n’Abakristo muri rusange, Pastor Christian Gisanura yasobanuye ko hari abantu Yesu Kristo yoherereza abandi kugira ngo babakurikirane, babafashe kugera ku masezerano yabo, nk’uko byagenze kuri Yosuwa ubwo yasigaraga asimbuye Mose mu buyobozi bw’Abisirayeli.

Yifashishije igice cya mbere cy’igitabo cya Yosuwa, aho Imana yabwiye Yosuwa iti: “Umugaragu wanjye Mose yarapfuye. None haguruka wambukane n’aba bantu uruzi rwa Yorodani, muge mu gihugu narahiriye ba sokuruza.”

Pastor Gisanura yavuze ko kimwe na Yosuwa, buri muntu ufite ukwizera ashobora guhamagarwa ngo ayobore abandi, bakarenga inzitizi zababuza kugera ku masezerano y’Imana, ibigereranywa n’uruzi rwa Yorodani.

“Hari abantu bazinjira mu masezerano yabo ari wowe ubinjije”

Uyu mukozi w’Imana yagaragaje ko Imana ishobora gushyiraho umuntu kugira ngo abe umuhesha w’amasezerano y’abandi. Nubwo ataba ari umushumba w’itorero, umuntu wese ufite umutima wo kumvira Imana ashobora kuyobora abandi, yaba abana be, inshuti, cyangwa abantu bari kumwe mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Imana yaragutoranyije ngo ufashe abandi kurenga inzitizi zigereranywa n’uruzi rwa Yorodani. Hari abantu bazinjira mu masezerano yabo ari wowe ubinjije, kuko ari wowe Imana yahagurukije ikaguha imbaraga.”

Pastor Gisanura yagaragaje ibintu 3 by’ingenzi ku muntu uhamagawe

1. Kugira uwo wigiyeho

Yavuze ko Yosuwa yabanje kwigira kuri Mose, akamubera icyitegererezo cy’uko umuntu uhamagarwa n’Imana agomba kwitwara. Ati: “Irinde gukurikira uwo ari we wese, ukurikire umuntu uriho ikiganza cy’Uwiteka.”

Yibukije ko n’iyo uwo wigiraho yaba atari hafi yawe, ushobora kumwigiraho binyuze mu nyandiko cyangwa mu Ijambo ry’Imana, nk’uko tubyiga muri Bibiliya.

2. Kumenya umuhamagaro wawe

Pastor Gisanura yashishikarije abantu kwita ku butumwa bwabo, aho kwigana abandi, no gusaba Imana kubahishurira icyo yagennye ku buzima bwabo. Yagize ati: “Buri wese afite icyo abereyeho, afite icyo amariye abandi… Imana ntizagutererana, izaba irinda ubutumwa yaguhaye ngo ubanze ubutange.”

3. Kwiga no gukomeza amategeko y’Imana

Nk’uko Yosuwa yasabwe kwiga amategeko agahora ayatekerezaho amanywa n’ijoro, na buri Mukristo asabwa gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana. Yavuze ati: “Ntuzareke kuyavuga, ahubwo ujye uyahorana mu kanwa kawe. Ijambo ry’Imana ni ryo rizagufasha gutsinda.”

“Komera, ushikame!”

Ijambo “Komera, ushikame” ryagaragaye inshuro nyinshi muri Yosuwa 1, Pastor Gisanura aryifashisha mu kwibutsa abantu ko bagomba gukomera ku byo bemera.

Yashoje ashimangira ko hari abantu benshi bazabona agakiza, abagabo n’abagore beza, ibisubizo by’amasengesho, ndetse no gukira indwara, kubera umuntu umwe wumviye Imana.

“Komera, ushikame, witinya. Imana iri kumwe nawe. Mugire icyumweru cyiza cyuzuye Imana.”

Ni Pastor Christian Gisanura, Amena Amena.

Gusoma Bibiliya no gukurikiza ibirimo, byatuma uba umuyoboro mwiza ugeza abandi mu bwami bw’Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.