Mu gihe abakunzi ba gospel bari batangiye kumanjirirwa bitewe no gutekereza ko ikiganiro Holy Room gikunzwe na benshi cyaba cyarashyizweho akadomo nk’uko byagenze kuri ya Televiziyo yindi, kuri ubu imitima yatangiye gusubira mu gitereko nyuma y’uko gisubukuwe.
Ku bakunzi b’amata birazwi ko guteka kw’inka yagukamiwe bingana no kuziba kw’isoko yakunywesheje amazi. Mu buryo bw’umwuka ibi birasa neza no guca ukubiri n’umuyoboro wakugezagaho amakuru yo mu bwami bw’Imana.
Abakunzi b’ikiganiro Holy Room bongeye gushyirwa i gorora nyuma yo gusubukurwa kw’iki kiganiro cya Gospel gitambuka ku ISIBO TV kikaba kimwe mu biganiro bikunzwe cyane. Ni ibintu byakiriwe neza n’abakunzi bacyo n’abakurikira ibiganiro byubaka ubuzima bw’Umwuka.
Holy Room ni kimwe mu biganiro bya Gospel bimaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera uruhare rwabyo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi no gufasha abaririmbyi, abaramyi, amakorali, abavugabutumwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero kumenyekanisha ibikorwa byabo no kugeza ubutumwa kure.
Ubwamamare bw’iki kiganiro bwagaragaye no kuba cyarahawe igihembo cy’ikiganiro cya Gospel gikunzwe kurusha ibindi, igihembo cyashimangiye uburyo gikunzwe n’abakurikira ibitangazamakuru ndetse n’uruhare gifite mu kubaka no gukomeza kwizera kwa benshi.
Ibi kandi bishimangirwa n’umuyoboro wa YouTube wa Holy Room witwa Holy Room, umaze gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 142, umubare ugaragaza icyizere n’urukundo abakunzi b’iki kiganiro bakigirira ndetse n’uburyo ubutumwa gitanga bukomeje kugera ku bantu benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Christian Abayisenga, uyobora ikiganiro Holy Room akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Holy Room Media, yavuze ko bishimiye kongera gusubukura iki kiganiro nyuma y’igihe gito cyari gihagaze.
Yagize ati: “Turashima Imana yongeye kwemera ko Holy Room isubukurwa. Twishimiye kongera kujya tubana n’abantu b’Imana binyuze kuri Isibo TV. Ni amahirwe adasanzwe yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha benshi kwegera Imana.”
Christian Abayisenga yatangaje ko abakunzi ba Holy Room bazajya bakurikirana iki kiganiro kuri Isibo TV mu bihe bitandukanye birimo:
• Kuwa Mbere saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17:30);
• Kuwa Gatanu saa tatu z’umugoroba (21:00);
• Kuwa Gatandatu saa tatu z’umugoroba (21:00);
• Ku Cyumweru saa moya z’umugoroba (19:00)
Yanahamagariye abakunzi b’iki kiganiro kutazajya bacikwa nacyo kuko ari umwanya mwiza wo kongera kwegera Imana no gusabana nayo binyuze mu nyigisho n’ubuhamya bitandukanye. “Turararikira abantu bose gukomeza gukurikira Holy Room.
Ni umwanya mwiza wo kongera gusabana n’Imana, kumva ubuhamya butera imbaraga no kwakira inyigisho zifasha umuntu gukura mu buryo bw’umwuka,” yavuze.
Holy Room ni ikiganiro gitumirwamo abaramyi, amakorali, amatsinda y’abaramyi (Worship Teams), abavugabutumwa, abashumba b’amatorero, abanditsi b’ibitabo bya gikristo ndetse n’abandi bafite ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda.
Harimo kandi n’imikino n’ibiganiro bitandukanye biruhura ariko bifite intego yo kwigisha no gusobanura Ijambo ry’Imana mu buryo bworoshye kandi bushimishije.
Iki kiganiro kandi gifite ubufatanye n’ibigo bitandukanye bya gikristo, cyane cyane iby’urubyiruko, amakaminuza, insengero, amakorali n’abaramyi ku giti cyabo, ibintu bituma gikomeza kuba urubuga rukomeye ruhuza ibikorwa bya gikristo n’ababikurikirana.
Kugaruka kwa Holy Room kuri Isibo TV bifatwa nk’inkuru nziza ku bakunzi b’ibiganiro bya Gospel, aho benshi bemeza ko iki kiganiro gikomeje kuba kimwe mu bifasha abantu gusobanukirwa neza ubutumwa bwiza no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.
Abayisenga Christian mu mavuta y’umunezero
Holy Room’ ni ikiganiro kimaze kwakira abatumirwa benshi barimo Chorale de Kigali, Gisubizo Ministries, Shalom Choir, Antoine Karidinali Kambanda, Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, Pastor Mutesi, Akaliza Shimwa Gaella, True Promises, Bonke n’abandi.
Prosper Nkomezi uri mu kwa bucyi muri Leta zunze ubumwe za America ni umwe mu bantu batazibagirwa iki cyumba gitagatifu
Muri iki kiganiro, hanatambutswamo indirimbo 10 zikunzwe ndetse n’impamba y’urugendo/ubutumwa butangwa n’abakozi b’Imana. Mu bamaze gutanga ubu butumwa harimo Apotre Dr. Paul Gitwaza, Apotre Masasu, Apotre Mignonne n’abandi.
Hagarukwa kandi ku makuru, insanganyamatsiko zigezweho mu buzima busanzwe, hakarebwa n’icyo ijambo ry’Imana rivuga.
Holy Room ni ikiganiro gitumirwamo abatumirwa batandukanye. Abayisenga Christian ubwo yari arimo kwishimira ku mavuta ya Apostle Dr Paul Gitwaza
Ikiganiro cya mbere cya ‘Holy Room’ cyatambutse kuri Isibo Tv ku wa 6 Gicurasi 2022.