Niyitegeka Gratien ukunzwe cyane muri Sinema nyarwanda, aratangaza ko atazacikwa n’igitaramo cya Vestine & Dorcas kizaba tariki 24/12/2022 muri Camp Kigali.
Ni igitaramo cyiswe "Nahawe Ijambo Album Launch", kizamurikirwamo Album ya mbere ya Vestine & Dorcas yitwa "Nahawe Ijambo" yitiriwe indirimbo yabo yabubakiye izina. Aba bahanzikazi bakomoka i Musanze, bazaba bari kumwe na Prosper Nkomezi na Gisubizo Ministries. Ni cyo gitaramo cya mbere bagiye gukora kuva batangiye umuziki.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 25,000 Frw muri VVIP. Amatike ari kuboneka kuri www.ibitaramo.com ndetse ugura itike mu buryo bwa Online agabanyirizwaho 5,000 Frw. Ushobora no kugura itike muri MoMo aho ukoresha Code: 275305 yanditse kuri Irene M.
Mu bafite amashyushyu y’iki gitaramo harimo na Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko na Papa Sava. Hashize iminsi Seburikoko atangaje ko atazacikwa n’iki gitaramo. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 241, yavuze ko atari yabona imbonankubone Vestine na Dorcas, gusa ahamya ko azababonera mu gitaramo cyabo.
Yatangaje ko azava mu gitaramo cya Vestine na Dorcas ajya mu cya Israel Mbonyi kizaba tariki 25/12/2022 muri BK Arena. Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira ntabwo biratangazwa. Ni cyo gitaramo cya mbere Israel Mbonyi azaba akoreye muri BK Arena kuko igiheruka yagikoreye muri UR-Huye, nacyo kikaba cyarabanjirijwe n’icyabereye muri Camp Kigali. Igitaramo cya mbere mu mateka ye cyabaye muri 2015, kibera muri Kigali Serena Hotel.
Niyitegeka Gratien yanditse ati "Yego bakobwa banjye, simbazi imbonankubone ariko ubu ngomba kubamenya Live le 24/12 muri Camp Kigali, mumpa ibyishimo, nkomereza kwa mushuti wanjye umuhungu Israel Mbonyi! Nta kuryama". Ubu butumwa yabumenyesheje [Tag] abarimo; Ishimwe Dorcas, Vestine & Dorcas, Kamikazi Dorcas, All Gospel Today, Rwanda Gospelers na Nkunda Gospel.
Gratien afite inyota nyinshi yo kwitabira igitaramo cya Vestine na Dorcas
Uwitwa Nsengiyumva Vincent yasubije Seburikoko, amusaba kuzashaka umugeni muri iri tsinda kuko ari abali b’imico myiza. Ati "Numara kubabona neza uzahitemo umwe, imico yabo yo ni myiza rwose". Mugisha Maombi ati "Nanjye ni uko ndabakunda rwose nubwo ntabazi imbona nkubone". Undi ati "Gratien, ugomba kubamenya kabisa muri Camp Kigali tuzahimbaza Imana cyane".
Seburikoko arakunzwe cyane muri sinema nyarwanda. Gusa ntakunze kugaragara mu bikorwa n’ibitaramo bya Gospel. Niyitabira ibi bitaramo bibiri, birashoboka ko ari byo bya mbere azaba yitabiriye mu mateka ye. Mu mwaka wa 2016 yatangarije Kigali Today ko yahagaritse kujya mu rusengero no mu Kiliziya kuko agerayo abantu bakarangara kandi yagiye ajyanywe no gusenga.
Ati “Sinkijya no mu Kiliziya cyangwa mu rusengero kubera ko abantu barandangarira, ukabona aho gusenga ni jye barangariye. Abana bo rwose ntibaba bagisenze, nasanze ibyiza ari uko najya nsengera iwanjye”.
Niyitegeka ukiri ingaragu, ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane mu Rwanda kubera filime y’uruhererekane yakinnye yitwa "Seburikoko" ica kuri Televiziyo Rwanda na "Papa Sava" abereye Umuyobozi Mukuru. Ni umukinnyi w’ikinamico, filime zisekeje, umuririmbyi w’indirimbo zitandukanye akabifatanya no kuvuga imivugo.
Kubera ubuhanzi bwe, yafashe icyemezo cyo kureka kuba umwarimu, yirundurira mu buhanzi na sinema. Yize mu ishuri nderabarezi ryahoze ryitwa KIE. Ubu, ni we muntu wa mbere mu bakorera sinema mu Rwanda ukurikirwa n’abantu benshi cyane kuri Youtube aho afite aba ’Subscribers’ ibihumbi 533.
Ubutumwa bwa Seburikoko
Ibyo bamwe bavuze ku butumwa bwa Seburikoko
Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Vestine na Dorcas
Vestine na Dorcas bazaba bari kumwe na Prosper Nkomezi na Gisubizo
Bakunzwe cyane mu ndirimbo "Nahawe ijambo"
Baherutse guhabwa ishimwe na Youtube rigenerwa abajuje ababakurikira ibihumbi 100
Gahunda ni tariki 24 Ukuboza 2022
Seburikoko agaruwe mu rusengero na Vestine na Dorcas
Bagiriwe ubuntu bwo gukundwa cyane mu muziki kabone nubwo bakiri abanyeshuri
Vestine na Doracs bakomoka i Musanze
Gratien yamamaye cyane muri filime Seburikoko
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NAHAWE IJAMBO" YITIRIWE IKI GITARAMO