× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amayeri mu mvugo ya gihanuzi ijambo ndakuvanaho karande rikubita mu cyico rikinjiza ibitambo bitubutse

Category: Entertainment  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Amayeri mu mvugo ya gihanuzi ijambo ndakuvanaho karande rikubita mu cyico rikinjiza ibitambo bitubutse

Kuvanwaho karande, gusengera guhirwa no kubohorwa, iturufi ikomeye yo kwiguzaho abantu.

Bamwe mu bahanuzi bararegwa kutagira impushya z’amatorero bigatuma binjirira Itangazamakuru (Radio na Televiziyo) ndetse n’imbuga nkoranyambaga (Youtube na Facebook) kugira ngo ritumbagize ibyo bakora ndetse rinabatumirire abantu mu materaniro yabo.

Nyamara Urwego rw’Igihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwashyizeho amabwiriza ndetse n’urugendo buri wese anyuramo kugira ngo azagere ku kwemererwa gushinga Itorero ndetse n’ibyo we akwiriye kuzuza kugira ngo yemererwe gukora byemeye.

Bamwe mu bahanuzi babita mu ryinyo bagahitamo guca iya kure bagakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bigwizeho abayoboke.

Hari abaturage bagiye bumvikana biyama uburiganya bagiye bakorerwa n’abahanuzi birimo kubasaba amafaranga, kubabeshya ndetse hakaba n’abasenyerwa imiryango kubera ubuhanuzi bupfuye.

Umugabo witwa Etiene SEGAHUTU utuye mu murenge wa Ndera yavuze ko umwana wabo yabarembanye bamuvuza hose biranga bigera aho bajya no mu bapfumu byose biranga.

Baje kujya ku muhanuzi ababwira ko bafite Karande zikomoka iwabo w’umugabo ndetse ko arizo zaboshye umwana. Kugeza ubu avuga ko ubwo buhanuzi bwatumye batongera gucana uwaka n’umufasha we ndetse aza no kumusiga amutana abana.

Abananuzi benshi usanga baregwa uburiganya, kubesha no guhimba himba bya hato na hato kugira ngo babone impamvu baka umuntu amafranga (ibitambo) cyangwa ituro. Hari abayita ibitambo, abandi bakabyita ituro ryo kwihumanura abandi bakabyi imbuto.

Imvugo za gihanuzi

Ubusanzwe imvugo zabo zirazimije aho usanga bisaba kubanza gusobanuza icyo umuhanuzi avuze. Abandi bakemeza ko mu busobanuro batanga hari n’abasobanura ibidahuye na Bibiliya kugira ngo bagere ku byo bifuza.

Ijambo karande

Karande ni ijambo abahanuzi benshi bakoresha bakubira mu cyico uwo bahanurira. Bamwe barifata nk’umuzi w’ibibazo n’imihangayiko uhanurirwa yaciyemo, abandi bagasanga ari imizi y’ubukene n’ubuzima bubi baragwa n’ababyeyi babi.

Abahanuzi bakababwira ko nk’uko batambweho ibitambo nabo bakwiriye gutanga ibindi bitambo bihumanura.

Nyamara hari n’abavuga ko batanga ibyo bitambo ariko ntibigire icyo bihindura. Abandi bakavuga ko bajya gusengerwa ahubwo bikarushaho kuba nabi.

Urwego rw’Igihugu r’Ubugenzacyaha RIB ntirusiba kuburira abihesha ikintu cy’undi mu mayeri ayo ariyo yose ko bihanirwa n’itegeko.

Kutagira amatorero bituma bamwe muri bo bakodesha ndetse bagakorera mu yandi aho usanga iteraniro rimwe revamo hakajyamo irindi ukaba wagira ngo ni rya rindi risubiyemo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.