Uyu ni umusore ukoresha YouTube, ariko akagira akamenyero ko gufata ifoto ashyira inyuma ku nkuru y’uwo agiye kuvugaho ko yapfuye (thumbnail), mu magambo yandikisha inyuguti itukura (RIP), dore ko akora nk’umunyamakuru, ku muyoboro wa YouTube witwa Imbeba News Tv.
Mu bantu bose yagiye avugaho barimo na Clapton Kibonge, ifoto yabo yanditseho RIP, ukayifungura ugira ngo aravuga ko yapfuye, ariko ntabivugemo. Aba yigarukira ahanini ku bindi bintu bidafite aho bihuriye n’urupfu.
Muri iyi minsi, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashaka amafaranga, bakazikoresha nk’uko n’undi uwo ari we wese yakora akandi kazi ashaka amafaranga. Ibi bimeze nk’ubucuruzi, kuko abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo baba bakeneye gukurura abakiriya, kugira ngo bagure cyangwa bakurikirane ibyo bakora.
Ibi bituma bakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo abantu bite ku byo bakora, ari na yo mpamvu uyu wiyise Umugenzi Mike ku muyoboro we w’Imbeba News TV afata amafoto y’abantu bazima agiye kuvuga, akandikaho amagambo asabira umuntu kuruhukira mu mahoro azwi nka RIP cyangwa Rest In Peace (Paradise) mu magambo arambuye.
Uwo yahereyeho ni Laurence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu bya poritiki. Yafashe ifoto ye yandikaho ko yapfuye, arenzaho akajambo RIP kandi atari byo. Mu nkuru, yagarutse ku bikorwa FRDC yakoze n’ibyo M23 yakoze, ariko iby’urupfu rw’uyu muyobozi ntiyabivugaho. Iyi videwo yayishyizeho ku wa 30 Mutarama 2024.
Abonye bimuhiriye, abantu benshi bari kureba ibyo ari byo, dore ko ari nay o ntego yari afite, yadukiriye Clapton Kibonge. Nk’uko yabigenje kuri Laurence, ntiyigeze avuga ko Clapton Kibonge cyangwa Mugisha Emmanuel (amazina ye nyakuri ya Kibonge) yapfuye. Yivugiye ku buzima bwe gusa, burimo ubw’umuryango, ishuri n’akazi.
Nyuma yaho yagiye avuga no ku bandi bantu, ariko akandika ku mafoto yabo ko bapfuye. Abo barimo Nsabi, Bijiyobija, Murungi Sabin, n’abandi. Aho kuvuga ko bapfuye, avuga ibigwi byabo.
Mu bo yavuzeho, Clapton Kibonge ni we wagaragaje ko byagize icyo bimutwara, ajya ku rubuga rwe rwa Instagram, afata ifoto uyu munyamakuru yanditseho RIP, arenzaho amagambo agira ati: “Imana ibababarire kuko mutazi ibyo mukora.”
Abakora inkuru nk’izi babaye benshi, batambutsa amakuru y’ibihuha bagamije kugira ababakurikira benshi.