Miss Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie, yasangije ubuhamya bwe abari bitabiriye amateraniro yo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, mu rusengero rwa Noble Family Church (Woman Foundation) ruyobowe na Apostle Mignonne Kabera.
Yavuze ko mu mizo ya mbere atakundaga ijambo ry’Imana Bibiliya, n’ubwo yari azi indirimbo zose zaririmbwaga mu rusengero. Ubuhamya bwe burimo ubutumwa bwo kurikunda cyane kuko na we asigaye arikunda, aho kubona ko umwanya waryo urambiranye ku bw’igihe umara.
Yagize ati: “Nange ubwa mbere ntabwo nakundaga ijambo ry’Imana. Mama yatujyanaga gusenga nijoro, yasenga twese tukaryama, tugasinzira. Noneho yavuga Amen, natwe twese tugahita tuvuga Amen, tugahita tujya kuryama.”
“Yanjyana mu rusengero bavuga ijambo ry’Imana, …nakundaga kuririmba pe, indirimbo zose nabaga nzizi, nkaririmba, noneho hajyamo ijambo ry’Imana, nkumva ni ibintu ntumva. Noneho ryabaga amasaha menshi nkavuga nti ibi ntabwo bishoboka.”
“Ariko nkimara kuza aha ngaha muri Woman Foundation sinzi, Apostle yagiye imbere arimo arigisha, maze kuririmba, Apostle arimo arigisha nkumva burya ijambo ry’Imana ni ryiza, rirumvikana, ibintu yavugaga ni ibintu twahoraga tunyuramo mu buri munsi. Ndavuga nti uzi n’ikindi, nzajya nza aha ngaha buri munsi.”
“So, mukunde Imana mwumve ibyo ababyeyi banyu bababwira akenshi ntabwo biba byoroshye ariko kugerageza, … Apostle ni we ukunda kutubwira ngo muge muza aha ngaha nubwo byakwanga, ariko wabonetse. Hari igihe nawe Imana izagukoraho gutya, akaba ari umunsi wawe.”
Nk’uko Miss Nishimwe Naomie yabivuze muri ubu buhamya bwe, uretse n’ijambo ry’Imana atakundaga, no kubatizwa yibijwe mu mazi yumvaga ari ibintu bitumvikana. Byasabye ko mama we wamufashije kuba umukristo mu itorero rya Women Foundation amuba hafi kugira ngo yumve ko kubatizwa ari ntacyo bitwaye.
Akimara kubatizwa yagize ati: “Ndashima Imana ko nabatijwe uyu munsi. Kubatizwa, benshi bumva ko ari ibintu byoroshye, ariko nge numva ari ibintu bikomeye cyane. Ntinya amazi. Twaje kwiga, bakatubwira ukuntu bazadushyira mu mazi akaturengera, nkabwira papa ngo ndashaka kubatizwa, ariko kujya mu mazi ni ibintu bitumvikana.”
Miss Nishimwe Naomie yabatijwe ari kumwe na se, nyirasenge n’abo bavukana bane babana mu itsinda rya MacKenzies, mama we akaba ari we wabafashije kubigeraho. Hari ku Cyumweru, ku itariki 27 Werurwe 2022.
Mu gihe kitari kinini azashyingiranwa na Michael Tesfay wo muri Ethiopia, ariko akaba aba mu Rwanda ku mpamvu z’akazi. Ibi babihamije ku itariki ya mbere Mutarama 2024, ubwo yambikwaga impeta y’integuza, bakereka abantu bose ku mugaragaro ko biteguye kubana.
Miss Nishimwe Naomie yabatijwe mu mazi menshi ku wa 27/03/2022 nubwo ayatinya
Yitegura kurushinga na Tesfay wo muri Ethiopia
Ku wa 01/01/2024 ni bwo yambitswe impeta iteguza kubana