× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hagati y’agahinda n’ibyishimo: Ni iki gifata umwanya munini mu buzima bwa muntu muri iyi si iri ku iherezo?

Category: Opinion  »  3 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Hagati y'agahinda n'ibyishimo: Ni iki gifata umwanya munini mu buzima bwa muntu muri iyi si iri ku iherezo?

Mu gihe isi ihindagurika ku muvuduko udasanzwe, haba mu myitwarire y’abantu, mu bukungu, politiki, ikoranabuhanga no mu myemerere, hibazwa ibibazo byinshi ariko ntibifite igisubizo kimwe. Ikibazo nyamukuru ni iki: “Mu buzima bw’uyu munsi, hagati y’agahinda n’ibyishimo, ni iki gifite umwanya munini mu bantu?”

Ese ibyishimo ni ikiruhuko gito kiba hagati y’ibihe by’agahinda duhoramo? Cyangwa agahinda ni ikintu kiza hagati mu gihe cy’ibyishimo gisa nk’aho kije kugira ngo abantu babone agaciro k’ibyishimo byabo? Iri ni isesengura rishingiye ku myumvire ifite imizi mu iyobokamana, igaruka ku kamaro, imiterere n’uruhare rw’ibi bintu byombi mu buzima bwa muntu, by’umwihariko muri iki gihe benshi bita ko isi igeze ku iherezo.

1. Agahinda

Agahinda ni umuyobozi wihishe. Kiberaho gatuje, kagafasha umuntu kwigira ku byapfuye, kakamutera kwihangana no guha agaciro ibyo umuntu afite. Bibiliya ivuga ko “Umutima ubabaye ari wo wumva iby’Imana” (Zaburi 34:18), ikanavuga ko “Ari byiza kujya aho baririra kurusha kujya aho birirwa baseka, kuko aho baririra ari ho umuntu yibukira ko na we azapfa.” (Umubwiriza 7:2)

Muri uru rwego, agahinda ni umwarimu wihariye. Mu gihe isi igaragara nk’ikirere cyijimye kubera intambara, indwara, kwigunga, kubura icyizere, urupfu rutunguranye,… agahinda kabaye nk’ishuri ry’Imana aho abantu bigira gutuza, kwihana, gusenga no gushaka Imana kurushaho.

2. Ibyishimo

Ibyishimo ni ibisubizo bigufi ku byifuzo by’umutima, bishobora kuba urukundo, ubukire, gutsinda, umutekano, ubuzima bwiza, n’ibindi. Nyamara, Bibiliya ivuga ko“Umunezero wacu uri mu mwami” (Abafilipi 4:4), si mu bintu biboneshwa amaso cyangwa bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi si irimo ibintu byinshi bihinduka buri munsi, ibyishimo by’abantu bishingira ku mpamvu z’isi: amafaranga, izina, umubano, imyanya... ariko ibyo byose ni ubwiza buhinduka nk’uburabyo (Yesaya 40:6-8). Ni byiza, ariko si byo shingiro.

Ibyishimo by’ukuri ni ibyo umuntu abonera mu kubana n’Imana, n’iyo yaba anyura mu bihe bikomeye.

3. Iyi si iri ku iherezo? Ibyishimo n’agahinda bigenda bisimburana

Mu myemerere ya gikristo, isi ifatwa nk’aho igeze ku iherezo:
• Ibyanditswe bivuga ko “mu minsi ya nyuma abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birata, badatinya Imana” (2 Timoteyo 3:1-5).
• Uyu munsi, abantu bafa bahagaze, bashaka “kugaragara” kurusha “kubaho”, nk’uko byagarutsweho na benshi barimo na Bad Rama mu butumwa bwe yatangaje kuri Instagram ku wa 9 Nzeri 2025 avufa ngo “ifoto iraturimbuye”.

Muri urwo rwego, ibyishimo byahindutse ubwirasi, na ho agahinda gahinduka ibanga rikomeye, kuko batemera guhangana n’ukuri.

Ariko Imana ikoresha ibi byombi, agahinda n’ibyishimo, mu kuyobora umuntu aho ishaka, nk’uko Pawulo yavuze ko “Twigishijwe gutuza mu bihe by’ubukene no mu gihe tuba dufitbyinshi, kwishima no kwihangana.” (Abafilipi 4:12)

4. Ni iki gifata umwanya munini muri iki gihe?

Mu maso y’abantu: Ibyishimo biriganje, byaba ibya nyabyo cyangwa ibyo biyitirira. Hariho kwirirwa kuri social media tugaragaza gusa ibihe byiza, ibirori, ibyiza twambaye, ibyo twariye n’ibindi, ku buryo umuntu ashobora kwibwira ko duhora twishimye.

Mu mitima y’abantu: Agahinda ni ko gafashe intebe— kwigunga, kwiheba, kureka kugira ukwizera, gutinya ejo hazaza n’ibindi. Agahinda ko mu mutima ntikagaragara, ariko karagutse.

Mu buzima bw’umuntu, agahinda ni ko kamara igihe kirekire kurusha ibyishimo. Nubwo ibyishimo bisusurutsa umutima, akenshi ntibitinda, biraza, ugaseka, ejo bikagenda. Ariko agahinda karaza, kakicara, kagafata intebe, karuha kakaryama. Iyo umuntu afashwe n’akababaro, by’umwihariko kavuyemo igihombo gikomeye nko kubura umuntu ukunda, kugira ibikomere ku mubiri cyangwa ku mutima, guhemukirwa, cyangwa kwiheba, ibyo byose birakomera, bikabika ibiro byinshi ku mutima, bikaba nk’imizigo.

Ufashe urugero rw’umuntu umaze imyaka 50 ku isi, agahinda ni ko kaba kafashe igihe kinini mu buzima bwe, n’ubwo atari ko kagaragara. Ashobora kuba yarasetse inshuro nyinshi, yaragiye mu birori, akajya mu bukwe, cyangwa akagira amahirwe runaka, ariko ibyo byose biba ibyishimo bidahoraho. Agahinda ko, n’iyo kaba karigeze kubaho rimwe gusa, gashobora gufata umutima wose, kagahindura n’uburyo umuntu abona isi.

Niba twabishyira ku ijanisha bigakunda:

• Ibyishimo byaba nka 30%,
• Agahinda kakagira 70%,
mu myaka 50 y’ubuzima bw’umuntu usanzwe, cyane cyane iyo abayeho mu isi y’uyu munsi yuzuyemo intambara, ibibazo by’akazi, ubukene, gutandukana, no kwibaza byinshi ku buzima.
Ibyishimo ni nk’umucyo w’akanya gato, agahinda ko ni igicucu kigenda kigukurikiye n’iyo izuba ryaba riri kwaka.

Buri wese agendana igikomere

Buri muntu ku isi, uko yaba asa kose, aho yaba aturuka hose, n’icyo yaba yaragezeho cyose, agendana igikomere mu mutima. Hari ibikomere bigaragarira amaso – nk’umubabaro wo kubura uwo ukunda, ubukene, ubumuga, cyangwa ivangura – ariko hari n’ibindi bibonwa na nyirabyo hamwe n’Imana gusa: ibikomere byatewe no kwangwa n’abantu wifuzaga ko bakwitaho, guhemukirwa kenshi, gutsindwa, cyangwa kwibaza ku gaciro kawe.

Iyo urebye mu maso y’abantu, wenda ubona inseko, imideli, cyangwa ibigaragara nk’ibyishimo – ariko mu by’ukuri, hari igihe ibyo byose biba biri gutwikira agahinda k’umutima. Nta muntu n’umwe waba kuri iyi si adafite ikintu kimubabaje mu buzima bwe, nubwo yaba atabivuga. Ni yo mpamvu twese dukwiye kugirirana impuhwe, kuko buri wese ahorana urugamba arwana ariko atavuga.

Wenda igikomere cyawe ntikigaragara, ariko Imana irakibona. Kandi igikomere cyose Imana iba ikizi mbere y’uko ugira uwo ukibwira.

Mu buryo bw’abizera, agahinda ni ko gafite ijambo rinini muri iyi minsi y’imperuka, kuko ari ko kwihana guturukamo, gutega Imana amatwi, no gutekereza ku buzima bwa nyuma y’ubu turimo.

Agahinda wagahinduramo ibyishimo

Yesu yavuze ko “Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa.” (Matayo 5:4)
Kwiringira ko Yesu azaguha amahoro, byatuma wishima utekereza ku hazaza kuruta uyu munsi (Yohana 14:27)

Ni ukuvuga ko ubwo turi mu isi iri kugera ku irimbuka, amahitamo yacu hagati y’agahinda n’ibyishimo si ukubaho neza muri iyi si, ahubwo ni ukugira ibyiringiro by’ahazaza, twihatira gukora ibyiza, tukamenya kubana n’ibintu byose, ariko tukabikora twashingikirije ku Mana.

Ariko kandi, Imana ishobora guhindura agahinda kakaba isoko y’imbaraga, kuko idusaba kuyikoreza imihangayiko yacu yose, nk’uko byanditswe muri 1 Petero 5:7.

Ibiri muri iyi nkuru bishingiye ku bushakashatsi bugari, harimo Michael W. Fordyce (1977, 1983), wavuze ko ibyishimo bishobora kwiyongera mu bantu binyuze mu myitwarire, na Ruut Veenhoven mu myaka ya 2000–2021, werekanye ko ibyishimo ari ngombwa mu mibereho y’abantu ndetse ko bishobora gupimwa kandi bikagereranywa ku rwego mpuzamahanga.

Nanone, Easterlin (1974) yerekanye ko ubukungu butongera ibyishimo mu gihe kirekire. Mu myemerere, abashakashatsi nka Anne Wairimu Kimani batekereza ko agahinda, nubwo karusha ibyishimo kumara igihe, kaba ifunguro ry’imbaraga n’ukwizera.

Ikinyamakuru cyigeze kubivugaho, mu ijambo rimwe ni TIME, aho mu nkuru yise “One‑word key to happiness”, cyasobanuye uburyo rimwe na rimwe ijambo rimwe riba rifite imbaraga zo gutuma umuntu yishima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.