Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Israel Mbonyi utegerejwe muri Kenya aho agiye gukorera igitaramo, yashyize hanze ibiciro by’amatike ku bifuza kuzataramana na we.
Aya matike azaba ari kuboneka kuri ticketyetu.com, kuva ku wa 24 Kamena kugera ku wa 5 Nyakanga 2024. Amatike azaba ahagaze atya mu myanya isanzwe:
Itsinda ry’abantu babiri: 5,000
(Umuntu umwe ni ibihumbi 3)
Itsinda ry’abantu bane: 8,000
Itsinda ry’abantu batandatu: 10,500
Itsinda ry’abantu umunani: 12,000
Amatike azaba ahagaze atya mu myanya ya VIP:
Itsinda ry’abantu babiri: 14,000
(Umuntu umwe ni ibihumbi 8)
Itsinda ry’abantu bane: 24,000
Itsinda ry’abantu batandatu: 30,000
Itsinda ry’abantu umunani: 32,000
Uko abantu bazajya bagurira amatike hamwe, ni ko ibiciro bizarushaho kugabanuka.
Mu gihe mu myanya isanzwe umuntu umwe azatanga ibihumbi bitatu, niyihuza n’undi azatanga ibihumbi bibiri na Magana atanu, nibaba bane atange ibihumbi bibiri, nibaba batandatu atange igihumbi na Magana arindwi na mirongo itanu, mu gihe abantu umunani bihurije hamwe itike ingana n’igihumbi na Magana atanu.
No muri VIP ni uko, uko abantu bazajya biteranyiriza hamwe, ni ko n’ibiciro by’amatike bizagabanuka. Ibi biha igisubizo Abanyakenya bandikiye ibaruwa Israel Mbonyi bamusaba kugabanya ibiciro by’amatike. Icyo gihe baravugaga bati: “Tukimara kubona ibiciro imitima yacu yarikanze, ducika intege bitewe n’ubushobozi bwacu buke.
Mukuru wacu Mbonyi, nkwandikiye runo rwandiko nkumenyesha ko twabonye ubutumwa bwawe bw’igitaramo cyawe, turagukunda. Ariko rero, ugende utugabanyirize ibiciro by’amatike. Biriya biciro birenze amikoro yacu, kandi uretse amikoro birenze n’ubwenge bwacu. Ni ukuri waturebera uburyo wagabanyamo kabiri.”
Birumvikana ko nibihuriza hamwe ari benshi kwinjira mu gitaramo bitazabagora.
Israel Mbonyi azataramira muri Kenya ku wa 10 Kanama2024, ahitwa Ulinzi Sport Stadium muri Nairobi.