Ihuriro ry’Imiryango ya Gikristo ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, FAE (Forum of Evangelical Associations), itegereje Reverend Antoine Rutayisire mu giterane kizaba ku wa 16 Werurwe 2024.
Ni igiterane kizaba gifite umutwe ugira uti: “Kubaho ni Yesu”, ukaba ushingiye ku cyanditswe kiboneka mu rwandiko rwa kabiri intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto, igice cya 5, umurongo wa 21 hagira hati: “Kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.”
Kizabera muri Sitade ya Kaminuza ya Huye ku wa Gatandatu, kuva saa Munani kugera saa Kumi n’Ebyiri z’amanywa, kandi buri wese agitumiwemo, yewe n’abatari muri iryo huriro ry’imiryango igize FAE.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’uhagarariye iri huriro ry’imiryango igize FAE, Niyomugabo Felicie, yavuze mu mazina iyi miryango yose igize iri huriro uko ari cumi n’itatu, ari yo CEP, ni ukuvuga umuryango w’abanyeshuri bo mu itorero ry’ADEPR; RASA, umuryango w’abanyeshuri bo mu itorero ry’Angilikani; AJEMEL, umuryango w’abanyeshuri bo mu itorero ry’Abametodisite n’umuryango w’abanyeshuri wa PSA bo mu itorero ry’Abaporosobuteriye;
Harimo kandi umuryango w’abanyeshuri wa GBU (Groupe Biblique Univeriste), umuryango wa League cyangwa Scripture Union; umuryango wa BCC (Bible Communication Centre) n’umuryango wa YC (Youth for Christ);
Muri iyo miryango harimo kandi amaminisiteri abarirwa muri atanu ari yo Voice of Hope Ministry, Singiza Ministry, Gisubizo Ministry, Ahava Ministry na Big Evangelical Network Ministry.
FAE bateguye iki giterane kizabera muri sitade ya Kaminuza ya Huye bafatanyije n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa mu Rwanda AEE, mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bya Gikristo.
Niyomugabo Felicien yagize ati: “Insanganyamatsiko iki giterane gishingiyeho yitwa Ubumwe n’Ubwiyunge, kuko Umukristo kugira ngo agere mu mimerere yo kubaho, ni uko umutima we uba wiyunze n’Imana binyuze muri Kristo.”
Amakorari azaririmba ni korari y’iri huriro ‘FAE Worship Team’, Elayo yo muri CEP, Rangurura yo muri RASA na La Bonne Nouvelle yo muri AJEMEL.
Rev. Antoine Rutayisire, akorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Remera mu Mujyi wa Kigali. Ku itariki 9 Gicurasi 2023 yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ava ku nshingano ahabwa mu itorero nka pasiteri, ariko akomeza umurimo w’ivugabutumwa. Kuri ubu ntakiri Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera.