Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje kwibaza ibibazo akavagari byerekeranye n’ahazaza h’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gusahurwa impano zifite Imana n’impano.
Tariki ya 14 Mata 2026 ni bwo Prosper Nkomezi yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’ubukwe bwe n’umukunzi we Retina Nkurunziza Rusanganirwa bwabaye tariki ya 29 Werurwe 2026 mu buryo bw’Ibanga rikomeye.
Ni umuhango wabereye i Rusororo muri Jalia Garden (gusaba no gukwa) naho gusezerana imbere y’Imana bibera mu itorero rya Zion Temple.
Mu gihe benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi bibazaga ku iturufu yakoresheje kugira ngo ubu bukwe bwe kumenyekana i Nyarugenge mu gihe abakunda kugina (kuvumba) bimyozaga bibaza impamvu yazinyweye wenyine, batunguwe n’indi nkuru imwongera ku rutonde rurerure rw’abahanzi nyarwanda bahisemo gutura i Burayi no muri America.
Amakuru yerekeza uyu muramyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye guhihwiswa mu kwezi kwa Gashyantare 2026 ubwo yiteguraga gutaramira mu gihugu cya Israel.
Amafoto y’ubu bukwe bwe bw’agatangaza yaje aherekejwe n’integuza z’ibitaramo bizenguruka America "Prosper Nkomezi Live Tour in USA" n’amakuru yavugaga ko uyu muramyi nyuma yo gukora ubukwe yakomereje ubuzima muri Amerika (USA).
I Kigali no mu bindi bihugu bifitanye ubuhahirane bw’amakuru n’u Rwanda hakomezaga gusakara inkuru nshya nka za nkuru zo kwa Yobu.
Ahagana saa munani n’iminota 17 ni bwo Gideon Mupende Ndayishyimiye yashyize hanze amafoto ya Jesca Mucyowera mu rubuga rwa All Gospel Today, ayo mafoto yaherekejwe n’ubutumwa bugira buti: "Ndishimye kandi ndababaye- Jesca Mucyowera."
Gideon yifashishije ikiganiro Jesca Mucyowera yagiranye na Abayisenga Christian wa Isibo TV & FM ati: "Jesca ugiye gutura muri America, ubwo nawe ugiye kuzima?". Jesca ati: "Iki kibazo nzagisubiza nyuma y’ukwezi (Nyuma yo kugera muri Amerika akamenya impamvu abahanzi bagezeyo bazima).
Gusa muri icyo kiganiro Jesca Mucyowera yumvikanye agaragaza ko kuba yabaga kure y’umutware we (Dr Gabin) byamugoraga gukora umuziki atari kumwe na Manager we.
Urutonde rw’abahanzi 50 bimuriye impano i Bwotamasimbi
Paradise yateguye urutonde rw’abahanzi 50 ba Gospel kuri ubu batakibarizwa mu Rwanda nyuma yo kwimukira muri America no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’u burayi nyuma yo kwimuka kubwo gushaka ubuzima, amasomo cyangwa se gusanga imiryango yabo (Si aba bonyine dore ko urutonde rwabo rurerure cyane)
1.Chryso Ndasingwa & Sharon Gatete (Beligique)
2.Dr Gabin & Jesca Mucyowera (USA)
3.James & Daniella (USA)
3.Prosper Nkomezi & Retina Nkurunziza (USA)
4.Adrien Misigaro (USA)
5.Gentil Misigaro (Canada)
6.Gentil Bigizi (USA)
7.Yves Rwagasore (Canada)
8. Serge Iyamuremye & Uburiza Sandrine (USA)
9. Muhoza Maombi (USA)
10. Antoinette Rehema (Canada)
11. Umulisa Cynthia (Sweden)
12. Patient Bizimana & Karamira Uwera Gentille (USA)
13. Bonke Bihozagara & Mukire Bella (USA)
14. Mugabo Bolis de Jesus (USA)
15. Muragwa Felix (USA)
16. Nice Ndatabaye & Hadassah Mukiza Ndatabaye (Canada)
17. Meddy & Mimi Mehfira (USA)
18. Richard Nick Ngendahayo (USA)
19. Romulus Rushimisha (USA)
20. Charles Kagame (Australia)
21. Dudu. T Niyokuri (Kenya)
22. Aron Nitunga (Canada)
23. Alice Big Tonny (Canada)
24. Stella Manishimwe (USA)
25. Liliane Kabaganza (Kenya)
26. Micomyiza Aimee (Norway)
27. Denise Uwineza (Norvege)
28. Eliane Niyonagira (Belgique)
29. The Blessed Sisters: Barinda Rebecca (France), Peace & Dorcas (France)
30. Vumilia Mfitimana (China)
31.Elyse Bigira (Belgique)
32.Titi Laetitia & Bill Gates Mulumba (France)
33.Freddy Don (Canada)
34.Tumaini Byinshi (USA)
35.Aime Frank (USA)
36.Gikundiro Rehema (USA)
37.Geraldine Muhindo (USA)
38.Hope Bella (France)
39.Bright Patrick (Canada)
40.Jacky Mugabo (UK)
41.Nick Nicole (Kenya)
42.Kavutse Olivier (Canada)
43.Caleb Joseph Uwagaba (USA)
44.Aloys Habi (China)
45.Cade Mazimpaka (Canada)
46.Diane Nyirashimwe - Deborah (USA)
47.Papa Emile (Kenya)
48. Kadogo Eric (USA)
49.Niyonkuru Eric (Finland)
50.Olivier Nzaramba (UK)
Inyungu cyangwa igihombo kuri Gospel?
Kuba impano zataramiraga abanyarwanda zikomeje kurira indege zikerekeza i Bwotamasimbi kuri bamwe babifata nk’igihombo ku muziki wa Gospel. Ababivuga bashingira ku kuba benshi iyo bageze muri biriya bihugu usanga kubona umwanya wo gukora indirimbo bigorana bigendanye n’ubuzima bwa hariya.
Aganira na Paradise, Muhoza Honette Maombi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko usanga abantu batunganya indirimbo ari mbarwa, ibi bikaba bica intege bamwe mu bahanzi nk’uko na Bigizi Gentil yigeze kubigarukaho.
Kubona ikipe ifasha umuhanzi nk’abunganizi b’amajwi (Backers) ni indi mbogamizi nk’uko Antoinette Rehema yigeze kubigarukaho aganira na Paradise. Ku bahanzi bavuye mu Rwanda bafite amazina aremereye usanga badakomeza kugeza ibihangano ku bakunzi babo nk’uko baba barabibamenyereje.
Ibi bigatera umwuma mu buryo bw’umwuka n’igabanuka ry’ibitaramo i Kigali, bikajyana n’igihombo cy’abafite inyubako zitegura ibitaramo n’abakozi binjizaga amafaranga biturutse ku bitaramo.
N’ubwo ibi bivugwa gutya ariko hari n’abasanga n’icyuho cy’abahanzi b’amazina aremereye kizatuma havuka izindi mpano nk’uko byagarutsweho na Justin Belis wa Flash Fm umwe mu banyamakuru bafite uburambe mu gusesengura amakuru Gospel.
Ikindi kigarukwaho na benshi ni impamvu ituma benshi bimuka by’umwihariko kubera gushakisha ubuzima. Kuba umuhanzi yajya gushaka ibiceri bifatwa nk’igisubizo mu ruhande rw’umufuka.
Umwe mu bahanzi baba muri America utarashatse kuvuga amazina ye yagize ati: ’’Gukora indirimbo biragoye ariko kuba narabashije kwiyubakira inzu i Kigali ijyanye n’icyerecyezo ni umugisha kuri njye ndetse no ku gihugu cy’u Rwanda".
Iyi nkuru tuzayigarukaho ubutaha
Ese kuri wowe, ni inyungu cyangwa ni igihombo?
Bamwe mu bahanzi bamaze kwimukira i Bwotamasimbi