Mu nyigisho ye ishingiye kuri 1 Ngoma 29:11–13, Pastor Christian Gisanura yibukije Abakristo ko gushima Imana no kuyivuga uko iri ari wo mutima w’ukwizera nyakuri, anavuga ku moko y’ubukene duhura na yo.
Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose.
Ubutunzi n’icyubahiro ni wowe biturukaho kandi ni wowe utegeka byose. Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe. Nuko rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe ry’icyubahiro. (1 Ibyo ku Ngoma 29: 11-13)
Pastor Gisanura yatangiye avuga ko iyo tuvuga ubwiza, ububasha n’icyubahiro by’Imana, tuba tutari kuyisobanura birenze urugero, ahubwo ko tuba tuyivuga ukuri kwayo, uko yifuza ko ivugwa, uko imeze mu by’ukuri.
Yasobanuye ko Imana irenze kure ibitekerezo by’abantu. Isi yose tubona n’isanzure ririmo imibumbe myinshi byose byaremwe n’Imana. Bityo, iyo tuvuga ko Imana ikomeye kandi ikwiriye icyubahiro cyose, tuba tuvuga ukuri.
Icyubahiro, imbaraga n’ubutunzi byose biva kuri Yo. Nta muntu n’umwe ushobora kwihagararaho ku giti cye atarinze gufashwa n’Imana. Iyo Imana itarinze umuntu, nta mbaraga ze bwite zamurinda kugwa.
Pastor Gisanura yagarutse ku kwezi kwa Mutarama, nk’ukwezi gutangiza umwaka, ashimangira ko ari igihe cyo gushima Imana ku byo yaduhereje mu mwaka ushize no kuyishinganisha ibitwiteze mu mwaka mushya.
Yibukije abantu kwibuka ibigeragezo banyuzemo bagatsinda, bakamenya ko atari ku bwabo, ahubwo ko Imana ari yo yabahagaze iruhande ikabashoboza. Iyo imbaraga z’umuntu zishize, ni ho hagaragarira ko soko y’imbaraga ari Imana.
Akomoza ku nsanganyamatsiko y’ubukene, Pastor Gisanura yasobanuye ko ubukene atari ukubura amafaranga gusa, ahubwo asobanura ko bufite imizi myinshi.
Ubukene bwa mbere, ni ubukene bwo mu bwonko. Ubutunzi nyabwo butangirira mu mitekerereze. Icyo umuntu agaburira ubwonko bwe ni cyo buzamuha. Yibukije ko umuntu ashobora gutakaza byinshi, ariko ko ubwenge n’ubumenyi afite ari byo atagomba na rimwe gutakaza, kuko ari isoko y’iterambere.
Ubukene bwa kabiri, ni ukubura abantu bazima bagufasha gukura. Umuntu udafite abantu bamwigisha, bamutoza kandi bamuha amahirwe, aba ari umukene.
Yahamagariye abantu kwirinda inshuti zibakururira mu bidafite umumaro, ahubwo bagashaka abo bakuraho ubumenyi n’icyerekezo, kuko amahitamo y’abantu uhitamo kugendana na bo agena aho uzagera.
Ubukene bwa gatatu, ni ugukoresha nabi umubiri. Umubiri ni igikoresho gikomeye cy’ubutunzi. Ibyo umuntu azi gukora byose abinyuza ku mubiri. Iyo ukoreshejwe nabi binyuze mu busambanyi, ibiyobyabwenge cyangwa ubunebwe, ubumenyi burashira n’ubushobozi bukagabanuka.
Ubukene bwa kane, ni ugukoresha nabi igihe. Igihe ni ubutunzi bukomeye. Gupfusha igihe ubusa, cyane cyane mu mbuga nkoranyambaga n’imyidagaduro idafite umumaro, ni inzira iganisha ku bukene. Yagaragaje ko ubunebwe n’ibigare byangije urubyiruko, bikarugira abantu bakuze ku myaka ariko badafite inshingano.
Ubukene bwa gatanu, ni imikoreshereze mibi y’amafaranga. Amafaranga make umuntu abona si ayo kurya gusa, ni igishoro. Yatanze urugero rw’umukobwa wize kaminuza acuruza amasogisi make ku kiranguzo cya magana atatu (300FRW), akayacunga neza kugeza arangije amashuri yirihira, agaragaza ko gutekereza no gucunga neza duke ufite bishobora kugukura mu bukene.
Ubukene bwa gatandatu, ni ukutamenya agaciro k’ababyeyi n’abayobozi. Kutubaha ababyeyi ni ubukene bukomeye. Bibiliya ivuga ko kubaha ababyeyi bifite isezerano ryo kurama no kutazahura n’ubukene. Nubwo ababyeyi bataba intungane, bafite umwanya wihariye mu buzima bw’umwana.
Hanyuma, ubukene bwa karindwi kandi bukomeye kurusha ubundi, ni ukutabana n’Imana. Pastor Gisanura yagaragaje ko n’iyo umuntu yakwirinda ubundi bukene bwose, atabana n’Imana nta cyo byamumarira. Yibukije ko Imana ari Alufa n’Omega, intangiriro n’iherezo, kandi ari Emanweli, Imana ibana natwe.
Yasoje ahamagarira abantu gufata 2026 nk’umwaka wo kugendana n’Imana, bakayishyira hejuru, bakamenya ko ari Yo soko y’ubuzima, ubutunzi n’icyubahiro byose. Iyo umuntu amenye iyi mizi y’ubukene akayirinda, ahabwa amahirwe yo gutera imbere mu buzima bwe bwose.