Nyuma y’umwaka urenga apfushije umugore we Blanche Tunasi, Pasiteri Marcello Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye indi paji nshya mu buzima bwe, abana na Esther.
Kuri uyu munsi wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ubukwe bwa Pasiteri Marcello Jérémie Tunasi n’umufasha we Esther Aïcha, wabaye umunyamuryango ukomeye mu itorero La Compassion, bwabereye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Bakoze ubukwe nyuma y’umwaka umwe apfushije umugore we Blanche Odia Kandolo mu 2024.
Ku myaka 50 y’amavuko, nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, yashyingiranywe n’uwitwa Esther, usanzwe ari umunyamuryango ukomeye mu itorero La Compassion. Iyi nkuru yasize abenshi mu Bakristo bacitse ururondogoro, bamwe bumva ari ibintu byiza, abandi babifata nabi mu buryo butandukanye.
Ku wa 12 Kamena 2024, Blanche Tunasi, umugore wa Pasiteri Marcello Tunasi akaba n’umubyeyi w’abana bane, yitabye Imana. Uru rupfu rutunguranye rwababaje bikomeye Abakristo bo muri Congo no mu mahanga.
Mu myaka irenga 20, Blanche yari yarabaye umugabo we hafi mu buyobozi no mu iterambere ry’itorero La Compassion. Yubahwaga cyane kubera kwicisha bugufi, kwiyoroshya no gukunda Imana.
Ibirori byo kumuherekeza byabereye kuri sitade Tata Raphaël, byitabirwa n’imbaga y’abantu bari baje kumuha icyubahiro cya nyuma.
Inkuru y’uko Pasiteri Tunasi agiye gutangira urushako rushya na Esther, umwe mu bayoboke b’itorero rye, yatangajwe n’umwe mu bantu ba hafi b’itorero La Compassion. Ubu bukwe buteganyijwe ku wa 23 Nyakanga 2025.
Ariko, kuba yashyingiranywe hashize igihe gito umugore we apfuye, byateje amarangamutima menshi atandukanye mu Bakristo. Hari ababona ari intambwe ikwiriye yo kugana imbere no gushaka ituze rishya mu buzima. Nyamara abandi babona ko byihuse cyane, bakavuga ko bishobora guca intege urwibutso rwa Blanche Tunasi.
Mu bamaze kuvuga ku buryo bukakaye, harimo Pasiteri Camille Makosso wo muri Côte d’Ivoire. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Makosso — uzwi cyane nka “papa wa marmaille” — yavuze ko yatengushywe cyane na mugenzi we wo muri Congo.
Yatangaje ko byamutangaje kubona Pasiteri Marcello avuga ku gushaka umugore mushya hashize amezi make apfushije umugore we, ndetse akaba yaravuze mu ruhame ati: “Nta mpano yo kuba ingaragu mfite.”
Makosso yakomeje yibaza niba koko Marcello Tunasi yarakundaga Blanche by’ukuri, ndetse anibaza ku nyungu z’abana be. Yagize ati: “Ese koko yakundaga mama Blanche? Ese yatekereje ku bana be muri ibi byose?”, ashinja Marcello ko asa n’uwibagiwe vuba cyane.
Nubwo yatanze iyi mvugo ikarishye, Pasiteri Makosso yanatangaje ko hari n’ibindi bitekerezo byisumbuye. Yibukije ko mu migenzo y’Abayahudi bamwe, cyane cyane abigisha, pasiteri cyangwa umuyobozi w’idini upfushije asabwa gushaka undi mugore mu mezi atandatu kugira ngo yirinde ibishuko.
Yongeraho ko ijambo Marcello yavuze — “Ntabwo nzatinda mu bupfakazi” — atari ngombwa ko risobanurwa nk’uko benshi babifashe, ahubwo rishobora kuba ryaraturutse ku cyifuzo cyo kugira ituze ry’amarangamutima mu buzima bubi ashyirwamo nk’umuyobozi.
Ibinyamakuru bitandukanye byavuze kuri uyu mupasiteri, bigaragaza ibitekerezo by’abantu bagize ku kuba ashatse hadashize igihe kinini umugore we wa mbere apfuye.