Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Tuyisenge Jeannette, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya yise Barahiriwe, ateguza abakunzi be ko izajya hanze ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jeannette yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Kigali, mu Karere ka Gisagara, ndetse no mu Karere ka Muhanga.
Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo abwira abantu abo Imana ibona ko bahiriwe, ko atari abafite amazu manini cyangwa imodoka, ahubwo ko ari abafite imitima itanduye, bafite ukwizera gukomeye, kandi bakijijwe.
Yagize ati: “Nabibutsaga yuko hahiriwe abafite amaboko atanduye, umutima uboneye, bakaba barameshe ibishura byabo mu maraso ya Yesu Kristo.”
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, aririmba agira ati: “Hahirwa abamesa ibishura byabo mu maraso. Barahiriwe, barahiriwe, ntibazongera kubabara, bazabaho banezerewe.”
Jeannette wamenyekanye cyane mu ndirimbo Inshuti yasohotse tariki ya 14 Mutarama 2025, avuga ko uyu mwaka wa 2025 ari umwaka wo gukorana umwete.
Yongeye kugaragaza ko imvugo ye ari yo ngiro, kuko ahagana mu ntangiriro z’umwaka yari yarabwiye Paradise ati: “Ibikorwa nteganya, ni uko bitarenze muri Gashyantare ndabaha videwo y’indirimbo Barahiriwe, ikindi ni uko mu mpera z’uyu mwaka ndi gutegura igiterane.” Indirimbo igiye gusohoka, ikibura ni igiterane, ariko iminsi iracyahari.
Uyu muramyi ukomoka mu Karere ka Muhanga akaba atuye yo n’umuryango we, asanzwe afata Liliane Kabaganza nk’icyitegererezo. Avuga ko yakuze yumva ibihangano bye, ibyatumye yinjira mu makorali afite imyaka irindwi.
Yasoje avuga ko afite intego ebyiri mu muziki we: “Kandi intego zanjye ni ebyiri: kubwira abantu bose kwishingikiriza ku Mana kuko ari yo ifite ijambo rya nyuma kuri bo, ndetse ndifuza ko umuziki nkora utagarukira hafi aha, wakwira ku isi hose.”
Mu gihe tugitegereje videwo yose y’indirimbo Barahiriwe, Jeannette yatanze umusogongero! Umva uko izaba imeze
Asaba abantu bose kwishingikiriza ku Mana kuko ari yo ifite ijambo rya nyuma kuri bo
Abahiriwe Yesu yabavuzeho ubutumwa bwiza bwa matayo 5:1.......
Tuyitegerezanyije amatsiko menshi.