× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gufungura YouTube byari byaranze none yasohoye video ya 5 - Richard Mus yoherereje Prosper Nkomezi isengesho

Category: Artists  »  yesterday »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gufungura YouTube byari byaranze none yasohoye video ya 5 - Richard Mus yoherereje Prosper Nkomezi isengesho

Video imwe yari yarananiye none zibaye eshanu. ubutumwa bwa Richard Mus wavuye muri secular aho kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise"Nakwituriki"anohereza bombe y’isengesho kuri prosper Nkomezi wibereye mu gihugu cya Israel.

Nyuma yo gusohora "Nakwitura Iki", Richard Mus yavuze ko kuva mu muziki usanzwe akaza muri Gospel byaguye imbago z’umuziki we aho kuri ubu amaze gukora video eshanu mu gihe gukora nibura video imwe byari byaramunaniye, anoherereza isengesho Prosper Nkomezi kuri ubu urimo kubarizwa mu gihugu cya Israel.

Amahitamo y’umuntu ava mu ruhurirane rw’ibitekerezo nyamara inzira imuganisha ku mwanzuro ukwiye ifatwa binyuze mu kayunguruzo.

Gusa ariko umwanzuro wa nyawo ufatwa na nyir’ubwite. Kuba wahitamo neza akenshi biterwa n’uburyo umutimanama wawe ubanye n’Imana akazi gakomeye kagakorwa na Mwuka wera.

Uko ni ko Richard Mus yateye umugongo ibyari indamu ye mu gihe yari mu muziki wa secular akisanga yirundumuriye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ubu ni umugabo mwiza uberwa no gutebeza akarambura amaboko agaha Imana icyubahiro ayishimira ko yamugabiye agakiza nta kiguzi atanze.

Richard Mus ni umuramyi w’ijwi ryiza ritsindagiye ku rugero rucugushije akaba umukristo wa Zion Tample ya Rubavu wahisemo kwirundumurira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo gusohora indirimbo" nakwiruriki, yaganiriye na Paradise.

Ubwo yavugaga aho igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye, yagize ati: "Nakwituriki ni indirimbo nanditse nibutse imirimo ikomeye Imana yankoreye njye ubwanjye mu buzima bwanjye bwite uburyo Imana yandinze kuva mu bwana kugeza ubu.

Uko igenda inyitaho mbona ntacyo nayitura rwose. Ikindi nibutse uburyo iturinda n’uburyo igenda iduha kugeraho byumwihariko nk’abanyarwanda mbona ntacyo nabona navuga nayitura uretse gukomeza kuyikorera no kuyogeza no gukangurira abandi kuyikiranukira ".

Avuga ko ari mu nyungu. Kuba yaravuye mu muziki usanzwe akirundumurira muri gospel avuga ko adateganya kuzabyicuza mu ntebe ya penetensiya dore ko byamubereye umugisha. Ati: "Kugeza uyu umunsi kuva mu muziki usanzwe nkaza muri Gospel nungutse byinshi.

Ati: "Icya mbere ku ruhande rwanjye naje gusobanukirwa neza ko burya aha ndi ariho Imana yanshakaga kuko hari byinshi muri Gospel nakoze ntigeze nkora igihe nari nkiri muziki usanzwe."

Yatanze urugero ati: "Gukora video nibura imwe byari byarananiye Nyamara nyuma yo gukora umuziki wa Gospel kuri ubu maze gukora video eshanu."

Yavuze ko kuri ubu indirimbo ze zose ziboneka ku mbuga zose zicuruza umuziki nyamara nkibera muri secular no gufungura cano ya youtube byari byarananiye bivuze ngo uwari ingumba muri ubu abyaye gatanu!!

Icya gatatu, yagize ati: "Uyu muziki uhimbaza Imana nizeye ko arimwe mu mirimo myiza izamperekeza nyuma y’ubu buzima (Ni uko tubyizera). Ubuzima bwanjye bwabaye bushya muri byose ugereranyije na kera rwose.

Nyuma yo kuva muri Secular aho avuga ko no gufungura YouTube channel byari byaramunaniye Richard Mus arashima Imana ko yashyize hanze video ya gatanu aho indirimbo ze zose ziboneka ku mbuga zicuruza umuziki.

Richard Mus ukunda Prosper Nkomezi uuri kubarizwa mu gihugu cya Israel yamugeneye ubutumwa. Aganira na Paradise ku munsi wabanje mbere yo kurira indege, Nkomezi yavuze ko ajyanywe no gusura kiriya gihugu akarushaho kumenya byimbitse amateka ya Yesu Kristo ndetse na Bibilia muri rusange ndetse no gutaramana n’abaramyi bo muri kiriya gihugu.

Mu bakunzi ba Prosper Nkomezi Richard Mus aza mu b’imbere nk’uko yabitangarije Paradise. Yagize ati "Nkunda umuramyi Prosper Nkomezi ndetse n’ ibihangano bye cyane. Kuba kuri ubu ari mu gihugu cya Israel aho dukomora amateka y’ukwemera kwacu.

Namubwira ngo Imana ishimwe kandi uwo ni umugisha kandi Uwiteka akomeze amushyigikire mu muhamagaro we mwiza azahamurindire azamuhe kugaruka amahoro niko musengeye,
Uwiteka akomeze amushyigikire.

Indirimbo "Nakwitura Iki" ni indirimbo ya gatanu uyu muramyi amaze gusohora. Izindi ndirimbo yasangije abakunzi be zirimo "Imana Gitare", "Uributswe", "Ni wowe urenze" ndetse na "Umpora hafi".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.