Kigali, 1 Gashyantare 2025 – Grace Room Ministries yatangiye uku kwezi mu buryo bw’icyitegererezo, igenera impuzankano (uniforms) abanyeshuri 609 bo mu mashuri abanza.
Iki gikorwa cy’indashyikirwa cyatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 11 Frw, muri rusange kikaba ari kimwe mu bikorwa bitandukanye bifite agaciro karenga miliyoni 28 Frw, byatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu muhango wo gushyikiriza abana iyo mfashanyo, Pasiteri Julienne Kabanda, washinze Grace Room Ministries, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigamije gufasha abana kwiga neza no kubatera ishema. Ati: “Hari byinshi mwavuze, kandi byose ni ibigamije gufasha abana, ni ibyo mwakoze ngo murerere igihugu. Abo twita intwari turabazi, namwe muzaba intwari. Nyuma ya uniforme n’ibindi bizakomerezaho.”
Gahunda yo gutanga igikoma ku banyeshuri
Usibye impuzankano, iyi minisiteri iteganya gukomeza gufasha aba banyeshuri binyuze muri gahunda yo gutanga igikoma bajya banywa mu gitondo, kugira ngo babashe kwiga neza. Ababyeyi ndetse n’abana bishimiye iyi nkunga, bavuga ko izagira uruhare rukomeye mu mibereho yabo, cyane ko hari bamwe bigaga bambaye imyambaro ishaje cyangwa badafite impuzankano na gato.
Grace Room Ministries: Amateka y’Iyerekwa ryayitangije
Grace Room Ministries ni minisiteri y’ivugabutumwa ifite icyicaro i Nyarutarama, ikaba yarashinzwe mu 2018 na Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kubona iyerekwa ry’abantu bababaye, aho yahamagariwe gukorana n’Imana mu gufasha abandi.
Uretse ivugabutumwa, iyi minisiteri ifasha urubyiruko kuva mu muhanda, irukangurira kwirinda ibiyobyabwenge, ikanatera inkunga abatishoboye mu buryo butandukanye.
Iki gikorwa cyo gutangira umwaka wa 2025 ifasha abana 609 cyongeye kwerekana ko Grace Room Ministries ari imwe mu nzego zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abana n’imibereho myiza yabo.
Grace Room Ministries yatanze imfashanyo ku bana 609
Pasiteri Julienne Kabanda