Goshen Choir ni imwe mu makorali akunzwe muri ADEPR ahanini biturutse ku butumwa bwururutsa imitima kandi bushingiye ku ijambo ry’Imana. Izwi mu ndirimbo nka "Nta kindi cyo kwirata", "Turi bande", "Tujye ku murimo", "Igishushanyo", "Hari umunsi" n’izindi.
Kuri ubu iyi korali iri mu cyumweru cy’ivugabutumwa kibanziriza ibirori byo kumurika umuzingo wiswe "Umwami mwiza" aho uyu muzingo uzamurikwa ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ku rusengero rwa ADEPR Sgeem.
Iki cyumweru cy’ivugabutumwa cyatangiye kuwa Gatatu tariki ya 25 kugeza tariki ya 29 Werurwe 2026 umunsi nyir’izina wo kumurika uyu muzingo.
Mu rwego rwo kurushaho kwibutsa abakunzi bacu gukomeza komatana n’Uwiteka no kurinda ibyasezeranyijwe Goshen Choir yasohoye indirimbo nshya yiswe "Isezerano".
Ni imwe mu ndirimbo nziza zandikanywe ubuhanga. Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bake by’umwihariko mu bitaramo iyi korali yagiye iririmbamo ndetse benshi bakifuza ko yashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
"Isezerano" ni imwe mu ndirimbo ziri kuri uwo muzingo mushya wiswe "Umwami Mwiza". Bwana Rwamurinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yabwiye Paradise ati: "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko Isezerano ry’Imana uko ryatinda kose ritajya rihera, reka gushidikanya rizasohora’’.
Ati: "Uretse guhumuriza abantu harimo n’ubutumwa buvuga ko Imana ifata uworoheje ikamugira ishyanga rikomeye kandi iri mu ndirimbo zigize Iyo Album "Umwami Mwiza" twifuza gusogongeza abakunzi bacu icyanga cy’uwo Mwami mwiza."
Amakuru ajyanye n’ibirori byo kumurika uyu muzingo.
Iyi album ikubiye mu ijambo ry’Imana Riboneka muri Zaburi 145:11-24. Rwamuhinda Muhire Adolphe uyobora Goshen Choir yavuze ku busobanuro bwa "Umwami mwiza album lunch", igitaramo cy’amateka kuri Goshen Choir.
Ati: "Igisobanuro cy’iyi album ni ukongera guhumuriza abantu tubibutsa ko Yesu agira neza ari umwami w’amahoro uruhura abababaye, kandi ibyo umuntu yanyuramo byose buri gihe umugambi w’Imana uhora ari mwiza kuri twe".
Muri iki gitaramo Goshen Choir izataramana n’amakorali akomeye nka Impanda Choir, Berhfage Choir, Maendeleo Choir, Hermon Choir, Naioth Choir, Benaiah Worship Team zose zo ku mudugudu wa Sgeem ndetse na korali z’abashyitsi nka Rehoboth ADEPR Rehoboth, Nyota ya Afajiri ADEPR Gatenga ndetse na Bethel Choir ADEPR gikondo.
Si amakorali gusa dore ko hateganyijwe abagabura b’Ijambo ry’Imana bambaye ubwiza bw’Imana barimo Pastor Bwate David, Ev Jean Paul, Rev Denis Twagiramungu, Ev Isaac Iriho ndetse na Ev Boniface Singirankabo.
Yavuze ku bikorwa biteganyijwe mu minsi y’iki giterane. Ati: "Muri iki giterane cyatangiye kuri uyu wa Gatatu ni ivugabutumwa, ku Cyumweru ku munsi nyirizina tukamurikira abantu indirimbo ziri kuri Album".
Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo iyi korali iteganya gukomeza no kwagura ivugabutumwa no gukomeza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima y’abantu.
Goshen Choir yavutse mu mwaka wa muri 1998 Itangirana abaririmbyi bacye bari biganjemo abanyeshuri barangwaga no gukunda gusenga no kuririmba.
Mu gihe cy’ububyutse bari barimo haje kuvukamo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana havukamo umutwe w’abaririmbyi. Baje gufata umwanya barasenga mu byo basengeraga harimo no kuba babona izina ryiyo chorale yari igiye kuvuka.
Muri ayo masengesho niho Imana yabahaye izina rya Goshen. Nyuma baje gutegura igiterane gishyira ku mugaragaro iyo chorale. Pasteur Ruyenzi Ernest wari regional icyo gihe, wari n’umwigisha muri icyo giterane yigisha amagambo aboneka mu Intangiriro 47.
Goshen Choir igiye kumurikira abakunzi bayo Album nshya.
Bibiliya ivuga i Goshen aho abisiraheli batujwe hari heza kurusha ahandi. Icyo cyahise kiba igihamya ko rwose izina rya Chorale ari GOSHEN.
Mu ntangiriro, Goshen Choir yatangiranye abaririmbyi 15 gusa. Kuri ubu Imana yaje kubagura dore ko magingo aya ari umuryango mugari ugizwe n’abaririmbyi bagera ku 170
Reba indirimbo nshya "Isezerano" Ya Goshen Choir
Reba indirimbo "Hari Umusozi" Ya Goshen Choir