× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gisenyi: Korali Bethel igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Bethlehem Choir

Category: Choirs  »  5 months ago »  Our Reporter

Gisenyi: Korali Bethel igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Bethlehem Choir

Korali Bethel ni imwe mu makorali akunzwe cyane muri ADEPR, ikorera umurimo mu Rurembo rwa Rubavu, Paruwasi ya Mbugangari, Itorero rya Bethel riherereye mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Korali Bethel yatangiye mu 1991 ikivukira ku cyicaro cya Paruwasi ya Gisenyi, ishingiye ku itsinda ry’abana bigaga mu Ishuri ry’Icyumweru (École du Dimanche).

Nyuma y’imyaka ibiri, mu 1993, ubwo yari imaze gukura no kugira urwego rwo hejuru mu murimo, yahawe izina ryemewe nka Korali ya kabiri ya ADEPR Gisenyi, ikorera hamwe n’iya mbere yari izwi nka Korali Bethlehem. Muri uwo mwaka, Bethel yahise isohora volume yayo ya mbere y’indirimbo z’amajwi.

Icyakora amateka yayo ntiyaranzwe gusa n’ibyiza, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikomere no gutatana gukomeye mu muryango wa korali. Abaririmbyi baratatanye, bamwe barahunga, abandi bacika intege.

Ariko Imana irakomeye, Korali Bethel yongeye kwiyubaka mu mwaka wa 1996. Mu kwezi kwa Nzeri 1997, ubuyobozi bwa Paruwasi ya Gisenyi bwayisabye gutangira ivugabutumwa mu gace ka Majengo, aho yaje gushinga itorero rifata izina rya ADEPR Bethel.

Aho niho hatangiriye urugendo rushya rw’itorero n’iyi korali, rwagaragajwe n’ubwitange, amasengesho n’ubuhamya bukomeye. Kuri ubu, ADEPR Bethel ifite abakristo barenga 800 baterana ku cyumweru, n’amakorali agera kuri ane, Korali Bethel ikaba ari yo nkoramutima n’imbarutso y’ibi byose.

Korali Bethel ifite abaririmbyi barenga 90, ikaba imaze gukorera ivugabutumwa mu ntara hafi ya zose z’u Rwanda, ndetse no hanze y’igihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu, imaze gusohora imizingo irindwi y’amajwi, ebyiri z’amashusho, ndetse n’indirimbo zitandukanye zagiye zigera ku bantu benshi binyuze ku muyoboro wayo wa YouTube witwa Bethel Choir Gisenyi.

Umugwaneza Album Launch: Igitaramo cyo Gushima Imana no Gukomeza Amateka

Kuri ubu, Korali Bethel iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye bise "Umugwaneza Album Launch", kizabera ku cyicaro cya Paruwasi ya Gisenyi ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025. Ni igitaramo kizabera i Gisenyi, aho amateka yayo yatangiriye, ndetse kikazaba ari n’umwanya wo kongera kwibuka urugendo rwayo n’uko Imana yayikomeje.

Muri iki gitaramo, Korali Bethel izamurika album yayo ya gatatu y’amashusho yitwa "Umugwaneza", ikubiyemo indirimbo zagiye zikundwa n’abantu benshi nka “Umugwaneza”, “Ndabona abantu benshi” n’izindi.

Iki gitaramo cyitezweho kwakira abantu benshi, barimo n’abashyitsi baturutse imihanda yose, by’umwihariko Korali Bethlehem, iyindi nkoramutima ya ADEPR Gisenyi, izifatanya na Bethel muri ibyo birori by’umwuka.

Hazanaboneka abandi bashyitsi batandukanye, harimo abakozi b’Imana barimo Pasitori Bwate David na Ev. Serge Munyampirwa, bazabwiriza ijambo ry’Imana ryuzuyemo ububyutse n’ihumure.

Korali ihamagarira abantu bose kwifatanya nayo

Perezida wa Korali Bethel, Mutangana Jean Baptiste, yatangaje ko iyi Album ya Gatatu y’amashusho izaba ari igikorwa cy’umwuka ariko gishingiye no ku rugendo rufatika korali yanyuzemo.

Album ya mbere y’amashusho bayise ‘Irabishobora’, naho iya kabiri bayise ‘Igituma ndirimba’, ubu baritegura kumurika album ya 3 y’amashusho ‘Umugwaneza’. Ni album yaturutse mu rugendo rurerure ruvanze n’ibyishimo, ibihe bikomeye, no gutsinda ibigeragezo byinshi.

Korali Bethel irahamagarira abakunzi bayo, abakristo bose ndetse n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kwitabira ari benshi, kugira ngo bazasusurukwe n’ijambo ry’Imana n’indirimbo zubatse imitima myinshi mu myaka irenga 30 ishize.

Bethel Choir igiye gukora igitaramo cy’amateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.