× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gisa Claudine ashobora kuzicara ku Ntebe y’Ubwamikazi bwa Gospel iruhande rwa ntuza - Dore impanuro muhaye nk’umusaza

Category: Artists  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gisa Claudine ashobora kuzicara ku Ntebe y'Ubwamikazi bwa Gospel iruhande rwa ntuza - Dore impanuro muhaye nk'umusaza

Abanzi bazi ko amaso yanjye yatukuye nk’aya Yuda, adatukujwe n’umusa wa vino, ahubwo atukujwe no gusoma ubusesenguzi bw’abanditsi bambanjirije.

Nkunda gusoma Ibyanditswe Byera. Nahereye mu Itangiriro ngeza mu gitabo cy’Ibyahishuwe, gusa aka wa mubwiriza umuhungu wa Dawidi, naje gusanga ntacyo wageraho utabishye icyuya. Niyo mpamvu rero uyu munsi nshaka guhanura umukobwa witwa Gisa Claudine, imwe muri zahabu yari itwikirijwe amazi, ariko ikaba igeze igihe cyo guhishurwa.

Gisa Claudine utuye mu Karere ka Musanze, agasengera kuri ADEPR Muhoza, ariko muri iyi minsi akaba ari kubarizwa i Kigali ku mpamvu z’akazi, avuga ko akunda kumva indirimbo z’abahanzi benshi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, "ariko cyane cyane Aline Gahongayire na Aime Uwimana", mu yandi magambo nibo afatiraho icyitegererezo (Role Models).

Mu magambo ye yagize ati "Ni abahanzi b’imfura barimo Umwuka w’Imana rwose ndetse bafite umuhamagaro. Ni indwanyi cyane, ni abahanga amagambo ava mu kanwa kabo anasa imitima, namenye kuririmba nisanga numva indirimbo zabo rwose kandi ni intwari peee".

Mu nkuru yanyuze kuri Paradise.rw mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Gisa Claudine yadutangarije ko intego ari ugukora cyane. Ati "Ni byo nifuza kandi ndabizi amabako amfashe ntazandekura, uyu mwaka harimo gukora cyane cyane mu muziki muzabona inzindi ndirimbo zanjye rwose".

Ku munsi wo kuwa Gatatu, sinzi niba nawo ari Mutagatifu, Umwami Yesu ari budupfire, nakiriye ubutumwa bw’umwe mu bantu nemera, bambwira bati: "Harya waragenze urabona? Ntacyo urabona utarabona Gisa Claudine, umwana wavukanye inganzo, uwahamagariwe kuririmbira amahanga, umukobwa udasobanya mu isubirajwi. Nanjye nti: ’Ampayinka! N’ubwo ntari gasizi ka sinzi, ariko ndaje niyumvire!!’. Ubwo mpita mfungura indirimbo yanyohereje.

Ntababeshye nayikubise amatwi, numviriza urwunyunyu, ndongera ndacurura! Mpita mvuga nti, Claudi, urashoboye pee! Wagira ngo ni mushiki wa Danny Mutabazi neza!! Ikaramu yayanditse yitwa mbarushumukono. Ni indirimbo ihebuje, yuje amagambo y’ihumure.

Iyi ndirimbo mvuga yantwaye uruhu n’uruhande nkiyumva yayise "Nabonye Ineza". Ni indirimbo yakozwe na Martin Pro (amajwi) ndetse na Karenzo Pro (Amashusho). Ni indirimbo ifite amagambo meza cyane rwose, birumvikana ko atayanditse ananiwe. Niyo ndirimbo ye ya mbere.

Ubwo Paradise.rw twamubazaga ku muhamagaro we, Gisa Claudine yagize ati: "Umuhamagaro ni nk’isoko y’amazi rwose, iyo ufunze imigezi amazi ubwayo yishakira aho anyura. Umuhamagaro wandushije imbaraga kandi nkunda kuririmba".

Naje kwicara nkusanya ibimenyetso bigaragaza ko uyu muramyi Gisa Claudine naramuka ativumbuye umugani w’ab’ubu azicara ku ntebe y’ubwamikazi ya Gospel, yicarane na Theo Bosebabireba kuri ubu ufatwa nk’Umwami w’ibihe byose mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Mvuze ko ashobora kuzicara iruhande rwa Bosebabireba kuko niwe muhanzi wa Gospel wavuga ko azwi kandi akunzwe n’abanyarwanda benshi cyane mu gihugu no mu Karere. Ikindi, bombi babarizwa mu Itorero rimwe rya ADEPR, ubutumwa baririmba burenda gusa ndetse n’umudiho w’indirimbo zabo ni umwe.

Kuko avuga ko afatira urugero kuri Aline Gahongayire na Aime Uwimana, nativumbura ariko kandi agahindura uburyo akoramo umuziki, agatangira gukora indirimbo zituje kandi n’ubutumwa burimo bugahinduka ntibube ubuhamya bw’ibyo muntu acamo ahubwo bukaba ubwo kurata umusaraba n’izina rya Yesu Kristo, aho bizarangira yicaranye na Aime Uwimana na Israel Mbonyi.

Umuziki akora ubu w’amashimwe, nawongeraho n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye no gusura abarwayi, agashyira imbaraga mu gufasha bagenzi be b’abanyamuziki, akabaha inama zubaka, akabashyigikira mu muziki wabo, akagirana imikoranire myiza n’itangazamakuru, azicara iruhande rwa Aline Gahongayire kuko ibyo tuvuze ari byo bimuranga umunsi ku munsi.

Ibimenyetso bigaragaza ko Gisa Claudine azagera kure:

1.Imbaraga yashyize mu ndirimbo ya mbere: Bitandukanye n’abandi bahanzi bagitangira, Claudine yaremeye arashora, indirimbo ikoze neza mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi yakozwe n’aba producers banditse amateka muri iki kibuga.

2.Afite imyandikire y’umwimerere: Kimwe mu bigora abahanzi ni ugusohora indirimbo zitanditse neza. Gisa Claudine asa n’uwamenye ibanga hakiri kare kuko iyo wumvise imyandikire y’iyi ndirimbo "Nabonye ineza", uhita usobanukirwa ko azi icyo aje gukora kuko ifite amagambo aremereye ku buryo uyishyize kuri gakwege yacika.

3.Ijwi ryiza ryuje urwunyunyu: Uyu mukobwa afite ijwi ry’akataraboneka. Ikindi aririmba yifitiye icyizere bigatuma ubutumwa atanga busohoka buyunguruye.

Gusa hari impanuro namuha nk’umusaza

1. Gisa, uzakomeze komatana na Kristo kuko impano urayifite! Wagize amahirwe wasogongeye uko Yesu agira neza, mbere na mbere nakubwira nti ’komeza wegere Yesu Kristo’, ni we buye rizima, ryanzwe n’abubatsi ariko ku Mana ryaratoranyijwe.

Kuguma kuri Kristo bizatuma ushikama mu byo urimo, akubere umujyanama mwiza, akubwire icyo kuvuga, Mwuka Wera akomeze kuganza muri wowe, ibyo bizakurinda kugwa no kugwagwana nk’uko abenshi batangira urugendo bakijijwe, nyuma bakagwa, aho kuvuga ibyo Kristo yababwiye bo bakivugira ibyabo. Claudi, ndakwinginze ntuzatentebuke, ntuzigere wijandika, ntuzinyanyagize. Komeza ako gakiza kawe, bizatuma ubutumwa utanga buramba.

2.Gukomeza gusenga cyane: Uyu muhamagaro w’ivugabutumwa usaba gusenga cyane. Iyo usenga umenya icyo Kristo ashaka ko uririmba ndetse ukamenya icyo yanga, nk’uko yanditse ngo mushakashake ibyo umwami ashima. Mwana wanjye, komeza usenge, uyu muhamagaro ntiworoshye, bitewe n’icyubahiro kibamo iyo udasenze uragwa.

3.Kugira abajyanama beza: Uyu murimo uzahuriramo na benshi, biragusaba kumenya gutandukanya inzira y’ukuri ndetse n’izindi nzira zigaragara nk’iz’ukuri kuko zo ziba zifite ahandi zigana. Niyo mpamvu Mwana wa Paradise.rw abazakubwira ko bagiye kugufasha, uzabyumve ariko ushishoze, reka ngarukire aha!!

4.Gukora cyane no kwihanganira ibicantege; Uyu murimo usaba imbaraga nyinshi, rero uzasanga abahanzi tubona ku ruhembe baba barabiharaniye, barara amajoro, bakora, bahimbirwa ibinyoma bakihangana bagakora, mbese ntibicara. Uzakomeze uwo murava, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda iminsi yose.

5.Hatari itangazamakuru ntacyo wageraho: Nabonye hari abaririmbyi bamara kwigira hejuru bagatangira kurya itangazamakuru seen, bakirengagiza ko ari ryo ribagejeje aho bageze. Mwana wanjye uramenye nugera mu gihugu wasezeranyijwe ntuzibagirwe.

6.Uzaharanire guhora wiga: Kubera iterambere, buri munsi usanga hakenewe ibitandukanye n’ibyari bikenewe ejo. Rero uzajye wegera abandi bahanzi bakubwire inzira banyuzemo, wegere abanyamakuru, usure murandasi, ibyo bizatuma ukora umurimo wawe nk’umwuga, umenye ingiro, umenye aho wibanda.

N’ukuri nukomeza uyu mujyo, ukumvira inama z’umusaza ndetse n’abasaza, nta kabuza uzicara iruhande rw’amazina aremereye muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo. Ikiruta ibyo, ubikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami Imana yasezeranyije abayikunda (1timothee 4:6-8).

Yari umusaza w’umuhanuzi Ev. Frodouard

Gisa Claudine afatira icyitegererezo kuri Aline Gahongayire na Aime Uwimana

Gisa Claudine yateguje indirimbo nyinshi mu bihe biri imbere

Aime Uwimana yiswe indwanyi na Gisa Claudine winjiye mu muziki

Aline Gahongayire yaraswe amashimwe na Gisa Claudine umukunda bihebuje

Theo Bosebabireba arakunzwe bihebuje mu muziki wa Gospel mu gihugu hose

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NABONYE INEZA" YA GISA CLAUDINE WINJIYE MU MUZIKI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waaoo mbega inkuru!!! Uyu munyamakuru ni umuhanuzi ariko? Anyway,iyi nkuru ikwiye igihembo pee

Cyanditswe na: Artist  »   Kuwa 09/04/2023 16:01

Ndi i Burundi,Paradize gose mukora neza.Muhezagigwe

Cyanditswe na: Kimenyi Belise  »   Kuwa 09/04/2023 16:00

Uyu mwnditsi arandika peee.courage paradise.rw narungu

Cyanditswe na: Mutima Solange  »   Kuwa 09/04/2023 15:58

Paradise.rw reka mbashimire kubw’umurava mukomeje kugaragaza.Sindi bwivuge izina,gusa mba muri America,gusa hambere nari mfite kimwe mu binyamakuru byandika .

Ndabashimira ko mwamaze kuziba icyuho kuko byaragaragaraga ko ubwanditsi bwasubiye inyuma.Imana ibahe umugisha.

Paradise.rw maze icyumweru nyimenye,nayibwiwe n’inshuti yange iba norway.Muri iyo minsi,maze gusoma articles zirenze 40 zanyu,kbs courage.

Reka ngire icyo nivugira kuri iyi nkuru! Twanditse nyinshi ariko uyu mwanditsi yantangaje .Nabonye ngo yitwa Obididomu.Iyi niyo nkuru yuzuye itarimo amarangamutima.Igaragaza ibyiza byumuhanzi ikagaragaza na obrigations.Ibi nibyo kns.Nakurikira 3😘nye imyubakire!uri umuhanga nubwo ntakuzipee.gusa na chief editor numuhanga.Munkuru maze gusoma zirenga 10 biragaragar ko usoma kandi usenga cyane.

Sinzi amasezerano nelson muco yaguhaye(namenye ko ari owner) gusa amakuru mfite nuko ba ntuza..batangiye.....nelson we danangira amasezerano kuko mfitse amakuru ko batangiye kumunuganuga ha handi...

Cyanditswe na: Umwana wImana  »   Kuwa 09/04/2023 15:55