× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Genzura ko utamaze kwandura indwara ya “Spiritual bypassing” itera kwitiranya kwizera no guhunga uburibwe

Category: Opinion  »  5 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Genzura ko utamaze kwandura indwara ya “Spiritual bypassing” itera kwitiranya kwizera no guhunga uburibwe

“Spiritual bypassing” ni igihe umuntu yifashisha amagambo y’ukwemera cyangwa inyigisho z’iyobokamana kugira ngo ahunge cyangwa yirengagize ububabare, ibikomere cyangwa ibibazo bye aho kubyemera no kubinyuramo.

Mu Kinyarwanda twabivuga nko “guhungira mu by’umwuka ukirengagiza ububabare” cyangwa “kwihisha inyuma y’ukwemera ngo udahangana n’ibikubabaza.”

Ni nko kuvuga amagambo asa n’ay’ukwizera akomeye, ariko mu by’ukuri ari uburyo bwo kwirinda guhangana n’amarangamutima akomeye, nyamara ari yo atuma umuntu akura kandi agakira neza.

Umwanditsi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu binyamakuru nka Christan Post, Kaeley Harms, agaragaza ko mu buzima bwa gikristo, hari amagambo akunze gukoreshwa asa n’agaragaza ukwizera gukomeye: “komeza usenge,” “iringire Imana,” cyangwa “ibintu byose bizagenda neza.”

Ariko hari igihe ayo magambo aba atari ukwizera nyakuri, ahubwo ari uburyo bwo guhunga ukuri k’ububabare. Aho ni ho havukira igitekerezo kizwi nk’indwara yiswe spiritual bypassing.

Iyi mvugo isobanura uburyo umuntu akoresha inyigisho z’umwuka n’imvugo z’ukwemera kugira ngo yirengagize cyangwa ahunge ibikomere byo mu mutima. Ni nko gufata inzira y’ubusamo, aho umuntu yirinda kunyura mu nzira isanzwe y’ububabare, gutekereza no gukira, akihutira kugera ku gisubizo kigaragara neza ariko kidafite ishingiro rikomeye.

Urugero rugaragara rwatanzwe mu kiganiro cy’abagore biga Bibiliya muri Amerika, aho ikibazo cyabajijwe cyari: “Ni ryari wigeze gutenguhwa n’Imana?”

Umwe mu bari aho yahise asubiza ko umuntu ufite ukwizera nyakuri adashobora gutenguhwa n’Imana, ko ikiba gisigaye ari ugukomeza gusenga gusa. Icyo gisubizo, nubwo cyumvikana nk’icyuzuyemo ukwizera, cyirengagije ukuri k’uko no mu bantu bizeraga cyane, habagamo ibihe byo gushidikanya no kubabara.

Mu by’ukuri, Bibiliya ubwayo igaragaza ko ukwizera kutavanaho amarangamutima y’ububabare. Abantu nka Dawidi bagaragaje agahinda no kwibaza, bakabaza bati “Uzageza ryari?”; Yesu Kristo yararize; Yobu yabajije impamvu y’imibabaro ye; ndetse na Eliya yigeze no kwifuza gupfa. Ibi byose bigaragaza ko kubabara atari ikimenyetso cyo kubura ukwizera, ahubwo ko ari igice cy’ubumuntu.

Ikibazo cya spiritual bypassing kigaragara cyane iyo abantu batangiye gusimbuza ukuri kw’ibibazo amagambo yoroheje. Umuntu uri mu bubabare abwirwa amagambo nk’aho ikibazo cye gifite igisubizo cyihuse kandi cyoroshye.

Nyamara, aho kumufasha kugikemura burundu, byaba bisaba amafaranga agatangwa, ayo magambo ashobora kumwumvisha ko atumviswe, cyangwa ko ari we ufite ikibazo cyo kutizera bihagije. Ibi bishobora kumusunikira kurushaho kwigunga no guhisha ibikomere bye.

Impamvu nyamukuru ituma ibi bibaho ni uko ububabare bw’abandi butorohera abantu. Iyo umuntu abonye undi ari mu bihe bikomeye, ashaka vuba igisubizo kimuturisha, n’iyo cyaba kidafasha uwababaye.

Hari kandi n’indi mpamvu yimbitse: abantu bamwe bumva ko kwemera ko ubuzima bugoye ari nko kugaragaza intege nke mu kwizera. Bityo, bagahitamo kugaragara nk’abakomeye aho kwemera ukuri.

Ariko ukwizera nyakuri ntigushingira ku kwigira nk’aho nta kibazo gihari. Gushingira ku kwemera ukuri, n’ubwo kubabaza, no kukunyuramo uri kumwe n’Imana. Nk’uko inyigisho yo mu Gitabo cya Yakobo ibivuga, kwishimira ibigeragezo ntibisobanura kubihakana, ahubwo bisobanura kubibona no kubisobanukirwa mu buryo bushya.

Mu by’ukuri, ntushobora guhindura uko ubona ikibazo utabanje kwemera ko kibaho. Kwihutira kugera ku gisubizo utanyuze mu bubabare bishobora gutuma udakira neza. Ni nk’uko ikinyugunyugu kidashobora kuguruka neza kitanyuze mu gihe cyo gusohoka mu igi ryacyo.

Ukwizera ntikugomba kuba inzira yo guhunga ububabare, ahubwo ni imbaraga zituma umuntu abunyuramo. Kubabara si intege nke; ni igice cy’urugendo.

Kandi niba imbaraga z’Imana zigaragarira mu ntege nke zacu, icyo dusabwa si ukwigira nk’aho tudafite ibikomere, ahubwo ni ukwemera kubizana imbere yayo uko biri.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.