× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niba harabayeho impinduramatwara muri Leta kuki mu Madini n’Amatorero zitabayeho ?

Category: Opinion  »  June 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Niba harabayeho impinduramatwara muri Leta kuki mu Madini n'Amatorero zitabayeho ?

Iyo bavuze amadini n’amatorero humvikana abantu badashaka kuva ku bya kera ntibashaka guhindura imikorere n’imyumvire yabo.

Usanga mu madini n’amatorero amwe n’amwe bamwe bati ’nitwe turi mu kuri ntitwemerera abagore kuyobora, abandi uje ari Pastor ntiyakwakirwa nk’ufite icyubahiro nk’uko umusirikare w’inyeshyamba umanitse amaboko yakirwa mu gihugu aho agumana impeta ze’.

Mu gusesengura ibijyanye n’impinduramatwara Leta yagiye ikora, abanyamadini n’amatorero bo ntibabikozwa, niba nta mugore waba Padiri cyangwa ngo abe Pasitori mu itorero ntavuze rizi ko rirusha abandi kuba abanyamwuka, mu gihe abagore bayoboye mu nzego za Leta.

Yewe ku bizera bazi ko Nyina wa Yesu Kristo cyangwa Yezu Kristu ari umugore. Mbona byerekana ko bagipfobya igitsinagore bakakima uburenganzira kandi nyamara bafite ubushobozi nk’ubw’abagabo.

Ikindi kibabaje hariho amatorero atemera kwakira Pasitori utarabaye muri bo, bisaba kunyuzwa mu inzira ndende, nyamara igisirikare ntikijya cyangira abavuye mu mitwe y’inyeshyamba gukomeza amapeti yabo, mu gihe abihaye Imana batabikozwa.

Ikibabaje bamwe mu bayoboye amatorero y’Umwuka, Abavutse ubwa kabiri bagiye birukana abo batangiranye nk’uwirukana umupagasi.

Hari abasigaye bavuga ngo ngiye mu itorero ryo kwa runaka kuko umugabo iyo ashumbye yungirijwe n’umugore we cyangwa umugore iyo ayoboye yungirijwe n’umugabo we, umubitsi ni muramu we cyangwa umuvandimwe wa bugufi.

Ku byangombwa by’amatorero amwe n’amwe hari aharimo n’abana babo. Ibi byumvikanisha uburyo baba bashaka kwigwizaho imitungo y’itorero, muri macye umurimo w’Imana bawukora barangamiye kubaho neza n’imiryango yabo aho guharanira guhesha Imana icyubahiro.

Byabaye aka ya mvugo ko imana yabo ari inda nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga, ni abanzi b’umusaraba. Niba badashaka kugira impinduka muri bo, hazacura iki mu minsi igiye kuza, niba bagikomeje kugaragara nk’abakizwa badakizwa?.

Abafilipi 3:18 -19 "Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndababwira ndira y’uko ari abanzi b’umusaraba w Kristo. Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by’isi".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.