Nyuma y’imyaka myinshi yifitemo inzozi zo gukora umuziki, Gasasira Clémence yateye intambwe ikomeye atangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise “Urutazashira”.
Urutazashira yubakiye ku Ijambo ry’Imana n’urukundo rudasanzwe rwa Kristo. Uyu muhanzikazi yinjiye mu njyana ya Gakondo, aho yasanze ari ho azabasha gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu buryo bunoze, bwubaha umuco nyarwanda kandi bwumvikana neza ku bakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana.
Gasasira Clémence yakuriye i Gisenyi, aho yatangiriye urugendo rw’indirimbo akiri umwana mu matsinda y’abana baririmbaga mu rusengero. Nubwo yumvaga azavamo umuraperi, uko yagiye akura ni ko yisanzuye mu ndirimbo zivuga ubutumwa bwo mu buryo bw’umwuka.
“Navugaga ko nzaba umuraperi, ariko uko igihe cyagiye kigenda, nasanze nshaka gukorera Imana kurusha ibindi byose. Ninjiriye muri korali y’abana, nkura ndirimba mu matsinda anyuranye. Ariko intego yanjye yari imwe: kugeza ku bantu ubutumwa bw’urukundo rwa Kristo.”
Clémence avuga ko yanyuze mu gihe cy’amasomo, akabifatanya no kuririmba mu bukwe, ariko nyuma yo kurangiza kaminuza muri ULK aho yize finance, akaba yarahisemo gukurikira inzira y’umuziki nk’akazi, bikaba n’uburyo bwo gukorera Imana.
Indirimbo ye nshya “Urutazashira” yaturutse ku gusesengura byimbitse Ijambo ry’Imana no ku mubano mushya Gasasira Clémence yagiranye na Yesu Kristo. Ni indirimbo ivuga uko yakunzwe n’Imana atarabimenya, ndetse n’uko yahawe agakiza atari ku bw’ibikorwa bye, ahubwo ari ku bw’ubuntu.
“Yansanze ndi mu gihirahiro, ambwira ati: ‘Humura mwana wanjye, nagukunze urutazashira.’” – amagambo ari mu ndirimbo
Amajwi yayo yatunganyijwe na David Gasasira mu UB-Records, aho yacuranzwemo gitari ya Bolingo Paccy, na ho amashusho agatunganywa na Chrispen afatanyije na Yves, bayobowe n’itsinda ry’abatunganya amashusho barimo Fab_Edits, Ireney_Editor na Richie wateguye amagambo yiyandika.
Clémence avuga ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’ibindi byinshi yiteguye kugeza ku bakunzi b’indirimbo zifite umwimerere n’icyerekezo kizima. Yagize ati: “Niyemeje gukora umuziki uririmba ubutumwa bwiza mu buryo bwubaha Imana, bwubaha umuco, kandi butanga ihumure. Mwitegure izindi ndirimbo, n’ibindi bikorwa byo gukomeza gusakaza urukundo rwa Kristo.”
Nubwo ari indirimbo ye ya mbere, Clémence yavuze ko “Urutazashira” ayifata nk’ikimenyetso cy’urugendo rwe rushya, atangiye afite icyizere n’umurava, aho atazibagirwa ko byose abikesha ubuntu bw’Imana.
"Nagukunze urutazashira" – Imana ntiyakwibagiwe, n’ubwo wowe waba warayibagiwe.
REBA INDIRIMBO URUTAZASHIRA YA GASASIRA CLEMENCE KURI YOUTUBE: