"Ndashima Umusaraba wa Kristo kuko ariho naboneye gukira". Umuramyi Gad Benjamin yavuze Kristo imyato mu ndirimbo nshya yise "Ndashima Umusaraba". Ni indirimbo umuntu yumva akayisubiramo bitewe n’ubuhanga mu myandikire doreko wagirango ni umugani.
Ni indirimbo igaruka ku nsinzi abera bo mu isi yose baboneye i Nyabihanga nyuma y’uko Kristo afashwe nk’umugome nyamara nta cyaha afite akemera gushinyagurirwa akaza kwicwa mu mwanya w’umugome Baraba wafunguwe ibyaha bye bigatwikirizwa Kristo
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Gad umaze amezi 4 atangiye kuririmba yavuze ko nta bundi butumwa bukwiriye kubwirizwa uretse ivuksa rya Yesu Kristo, kubambwa kwe, gupfa ndetse no kuzuka. Yongeyeho ko mu muhamagaro we nta bundi yahawe.
Yashimangiye ko nyuma y’uko Kristo ageze ku musaraba yatanze ubugingo buhoraho ndetse abera abatuye isi ikiraro kibinjiza mu murwa w’abera,umurwa w’abana b’Imana. Yavuze ko Kristo akwiriye gusingizwa mu mahanga yose kuko yemeye kwishyiraho ibicumuro by’abatuye isi bagasigara ari abera.
Yaboneyeho gutandukanya umusaraba wa Yesu n’indi misaraba yabayeho mu bihe bitandukanye aho yavuze ko umusaraba wa Kristo ufite umwihariko. Gad yaboneyeho gusaba abakunzi ba Gospel gushyigikira impano iri muri we.
Reba amashusho meza y’indirimbo ’’Ndashima Umusaraba’’ wagira ngo ni story hagati y’abantu 2.
Komereza aho utere imbere muri music
Nibyiza kbc imana ijye umuha imugisha
ibihimbano bye biba byadukoze kumutima ahubwo courage kbc urimumwuka
Ndashima Yesu Christ wadukunze ,akabambwa, agapfa , agahambwa, akazuka ngo dutsindishirizwe .
Mubyukuri abantu muriyiminsi ntibagikunze Yesu ahubwo barikunze kuburyo mundirimbo zabo biririmba , bakaririmba ubutunzi(prosperity), bakaririmba inyuro .
Gad rero komeze kuvuga Yesu wiyunze nabamwizera ngo abashyire imbere y’Imana arabera nabaziranenge nabatagawa . Ni Yesu gusa ukwiriye kuvugwa natwe Abera bayo bo mwisi.🥰