× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ben na Chance bashyize hanze indirimbo nshya "Kiganjani" mbere yo gutaramira abatuye muri Canada

Category: Rwanda Diaspora  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Ben na Chance bashyize hanze indirimbo nshya "Kiganjani" mbere yo gutaramira abatuye muri Canada

Serugo Ben n’umugore we Mbanza Chance ni amazina aremereye azwi cyane muri Alarm Ministries baririmba ku guti cyabo.

Nyuma y’uko Ben na Chance bageze muri Canada ku nshuro yabo ya mbere bamaze gushyira hanze indirimbo ibanziriza igitaramo bafite kuri uyu wa Gatandatu 27 Mata 2024.

Ben na Chance bamaze gushyira hanze indirimbo bise "Kiganjani" mu gihe habura amasaha mbarwa ngo bakore igitaramo. Ni ibitaramo bizenguruka Canada batumiwemo na Willy Gakunzi aho igitaramo cya mbere bazagikorera muri Ottawa.

Aba baramyi bijeje abo muri Ottawa, Toronto ndetse n’abo mu bindi bice byose bazakorera ibitaramo ko babafitiye byinshi byiza ndetse banabasaba ubwitabire bwabo kugira ngo babashe kumva icyo Umwami yashyize mu mitima y’aba baramyi ngo bagisangire.

lki gitaramo cya Ben na Chance bafite muri Canada kiraba kuri uyu wa 27 Mata muri Ottawa bazakomeze kuri 04 Gicurasi muri Toronto, 11 Gicurasi (Edmonton), 18 Mata muri Vancouver, bakomeze Winnipeg kuri 25 Gicurasi, basoze ku wa
1 Kamena muri Montreal.

Buri gitaramo kizajga gihera saa kumi nimwe z’umugoroba kugeza saa yine. Abifuza amatike bakoresha iyi link: https://www.eventbrite.ca/e/lets-worship-together-2024-yesu-arakora-with-ben-chance-montreal-tickets-867085635477

Aba baramyi mbere y’uko bagenda bagize ishavu n’agahinda ku bwo gusiga abana babo gusa bananezezwa nuko bagiye i mahanga kuvugira Imana neza, kandi batangaza ko batazagumayo ahubwo ko bazagaruka na cyane ko basize abana mu Rwanda.

Ben na Chance bitabiriye iki gitaramo cy’i mahanga nyuma y’uko bo ubwabo bari baherutse gukora igitaramo bise ‘Yesu arakora’, bagendeye ku bitangaza Imana yabakoreye kugira ngo bahumurize imitima y’abihebye.

Cyabaye ku wa 11 Ukuboza 2022, cyitabirwa n’abarimo Apotre Mignonne, abaramyi nka James na Daniella, Dorcas na Papi na Frank. Kirabera i Nyarutarama muri CLA.

Ben na Chance bafitanye abana batatu kuri bo bavuga ko ari impano bahawe n’Imana nyuma yo gupfusha imfura yabo, ari na ho bashingira cyane ubuhamya bw’indirimbo za bo ndetse n’iki gitaramo bateguye cyo gushima ibyo Imana yabakoreye

Ben na Chance nyuma yo gupfusha imfura ya bo ku mezi atanu n’ibyumweru, bamaze imyaka itatu batarongera kubona urubyaro, ibyatumye bajya kwivuza ahantu hatandukanye bakababwira ko batazongera kubyara, ariko nyuma bakabona igitangaza hashize indi myaka itatu ndetse baza kwibaruka abana batatu ari na bo bafite kuri ubu.

lndirimbo "Zaburi Yanjye" baherutse gushyira hanze yaje ishimangira aya mateka akomeye banyuzemo akakaye ndetse lmana ikabagirira neza. Ni indirimbo ikomeye kwerekwa urukundo rwinshi cyane dore ko aho ugez hose usanga bari kuyicuranga.

Ben na Chance ubwo bari bageze muri Canada mu cyumweru gishize

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BEN NA CHANCE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.