× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jacques Worshipper ugarukanye ‘I Will Exalt You’ yasobanuye impamvu aririmba mu Cyongereza n’Ikinyarwanda

Category: Artists  »  18 February »  Jean D’Amour Habiyakare

Jacques Worshipper ugarukanye ‘I Will Exalt You' yasobanuye impamvu aririmba mu Cyongereza n'Ikinyarwanda

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jacques Worshipper, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘I Will Exalt You’, ikubiyemo ubutumwa bwo gusingiza Imana no kuyishyira hejuru.

Iyi ndirimbo ayifatanyije na Fidelie & Claudine, ikaba ari iya gatatu kuri EP ye yise ‘Arise and Shine’. Asobanura impamvu yahisemo gukorana na bo yabwiye Paradise ati: "Fidelie na Claudine twahuriye muri Segonderi dukunda kuramya Imana, ni abaririmbyi bafite impano kandi bafite ubuhamya bwiza.

Nabatekerejeho kuko basanzwe bafite ubunararibonye n’umwete mu kuramya, kandi umwimerere w’ijwi ryabo wari uhuye neza n’iyi ndirimbo."

Jacques Worshipper yasobanuye uko iyi ndirimbo yayanditse, agira ati: "Iyi ndirimbo njya kuyandika nari nsinziriye nijoro hanyuma mbona ndi kuyiririmba, nza no kubona imwe mu mirongo ya Bibiliya igize iyi ndirimbo (Zaburi 145:1, Zaburi 63:1 na Yesaya 12:4).

Ubundi yaje ari nka mission Imana yongeye kumpa nk’uko biri muri Yesaya 12:4, yo kwamamaza ishimwe ry’Uwiteka mu mahanga yose bakamenya ko Imana isumba byose."

Kuririmba mu Cyongereza no mu Kinyarwanda
Jacques Worshipper yavuze ko yahisemo gukoresha Ikinyarwanda n’Icyongereza kugira ngo ubutumwa bwe bugere kure hashoboka.

Yagize ati: "Nifuje ko ubutumwa bwiza bugera kuri benshi, ni yo mpamvu nkoresha Ikinyarwanda n’Icyongereza. Iyo uririmbye mu ndimi ebyiri bigira akamaro kanini."

Ibi bigaragarira no muri EP ye ‘Arise and Shine’, aho indirimbo ziriho zikoreshamo izi ndimi zombi. Iyi ndirimbo ’I Will Exalt You’ yose iri mu Cyongereza.

Iby’ingenzi biri mu ndirimbo ‘I Will Exalt You’

Iyi ndirimbo ishimangira icyubahiro no guhimbaza Imana, nk’uko bigaragara mu mirongo yayo:
•"I will exalt you Lord
With songs of melody
I’ll worship your Holy name."

(Nzagusingiza Mwami,
Ndirimba indirimbo z’amajwi meza,
Nzasingiza izina ryawe ryera.)

"Give your praise to the Lord
Proclaim his Holy name
Make it known among the nations
And shout that his name is exalted."

(Muhe Uwiteka amashimwe,
Mutangaze izina rye ryera,
Mumenyeshe amahanga ibyo yakoze,
Kandi murangurure muvuga ko izina rye rizamuwe hejuru.)

• "And God, you’re my God earnestly I seek you
No matter how far away I know that you may feel
I remember that you’re right beside me
In every moment."

(Mana, uri Imana yanjye, ngushaka nshikamye,
Nubwo wowe ushobora kumera nk’uri kure,
Nibuka ko uri hafi yanjye,
Mu gihe cyose.)

Ibyanditswe byahaye iyi ndirimbo imbaraga

Jacques Worshipper yavuze ko iyi ndirimbo yayishingiye ku Byanditswe Byera, aho ibice byinshi byayo bikubiyemo amagambo yo muri Bibiliya. Yavuze ko gukoresha Bibiliya mu ndirimbo ze bimufasha gutanga ubutumwa busobanutse kandi bufite imbaraga.

Urugendo rwe muri muzika
Jacques Worshipper yatangiye urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi uramya Imana, aho ateranira muri ADEPR Nyarugenge. EP ye ‘Arise and Shine’ igizwe n’indirimbo zirindwi, ariko kuri ubu, zimwe ntiziragera kuri YouTube.

Indirimbo ze za mbere zasohotse ni:
• ‘Tuzahora Duhimbaza’
• ‘Naramwizeye’
• ‘Arise and Shine
’ – Ni yo yahaye izina iyi EP, igaruka ku cyanditswe cyo muri Matayo 11:28-29.

Ku bijyanye n’iterambere rye, Jacques Worshipper avuga ko akomeje urugendo rwe rwo gukorera Imana binyuze mu muziki, kandi ko nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi ndirimbo nshya ari gutegura.

Yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo ‘I Will Exalt You’, hari indi ndirimbo nitegura gushyira hanze, na yo izafasha abantu kongera kugira ubuzima bwo kuramya Imana."

Abagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo
Jacques Worshipper yashimiye abantu bose bamufashije, barimo:
Umuyobozi w’amashusho: Musinga
D.O.P: Musinga, Chrispen & Fab
Editor: Brilliance
Lyrics & Colourist: Brilliance
Ahakorewe amashusho: Light Music
Audio: Simeon

Jacques Worshipper akomeje gukorera Imana abinyujije mu muziki, akaba yizeye ko ubutumwa bwe buzagera kure hashoboka, kuko ahorana intego yo gutambutsa ijambo ry’Imana mu ndirimbo ze.

Ubutumwa bukubiyemo nawe bwagufasha; igushimishe

Jacques Worshipper akomeje gukorera Imana abinyujije mu muziki, akaba yizeye ko ubutumwa bwe buzagera kure hashoboka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murakoze cyane!

Cyanditswe na: Jacques Worshipper  »   Kuwa 18/02/2025 12:26