× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Exclusive: "Papa w’ibyiza" irenze kuba indirimbo, ni Umuti - Dr Alga

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Exclusive: "Papa w'ibyiza" irenze kuba indirimbo, ni Umuti - Dr Alga

Nyuma yo gusohora indirimbo "Papa w’ibyiza", Aline Gahongayire [Dr. Alga] umaze kwemeza abakunzi ba Gospel ko ari umuririmbyi udasanzwe yahisemo kurikocora asubiza ibibazo abandi baramyi batinya gusubiza.

Mu kiganiro cyihariye na Paradise.rw ku cyerecyezo cye cy’umuziki, Dr Alga yasubizanyaga ibitwenge byinshi. Yadutangarije ko afite gahunda ndende muri muzika.

Abajijwe ku gisobanuro cy’indirimbo nshya aherutse guha abakunzi be ariyo "Papa w’ibyiza" yavuze ko atari indirimbo gusa ahubwo ni umuti, ni gihamya cy’uko Imana ari umubyeyi uruta abantu.

"Papa w’ibyiza", ni imwe mu ndirimbo Dr Alga yamamaje igihe kirekire dore ko yatangiye gutera amatsiko abakunzi be ku bw’iyi ndirimbo mbere yo gusohora indirimbo yise "Zahabu".

Avuga ko icyatumye ashyira imbaraga z’umurengera muri uyu mushinga wiswe "Papa w’ibyiza", nuko yifuzaga ko abantu bose bari mu gikombe cyitwa "Ntibishoboka" bahindura imvugo bakizera ko kwa Papa w’ibyiza ibintu byose bishoboka.

Papa w’ibyiza ikaba isotse nyuma y’iminsi mbarwa asohoye indi ndirimbo yise "Zahabu". Dr Alga benshi bemeza ko ari we muhanzi uhiga abandi mu gutegura ndetse no guhanga udushya muri Gospel.

Buri ndirimbo akoze usanga ifite umwihariko n’izindi yasohoye mbere. Udushya twe ntiturangirira mu mihimbire no mu myandikire ahubwo usanga mu miririmbire ashyiramo amafiyeri.

Ubwo yiteguraga kumurika iyi ndirimbo Papa w’ibyiza, buri munsi yasohoraga ’Coming soon’ itandukanye n’iyakoreshejwe ku munsi wabanje ku buryo ashobora kuba yarakoresheje ’Coming soon’ zirenga 10 kandi buri imwe ifite ifoto y’umwihariko.

Indirimbo "Papa w’ibyiza" ikomeje guca impaka dore ko mu minsi itarenze 5 imaze kurebwa n’abantu baruta abarebera umupira muri stade amahoro dore kuko igejeje abantu ibihumbi 65 n’ibitekerezo 453 by’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.

Umwe mu bantu batuye hakurya ya Africa yagize ati: "She sings from heart, I can feel the pain and stress disappearing. Ushyize mu kinyarwanda, yavuze ko Dr Alga aririmba indirimbo zivuye ku ndiba y’umutima akaba anamara agahinda n’umubabaro ndetse n’umunaniro.

"Mu bitabo handitse izina ryawe, ku mabuye hashushanyije ubutware bwawe, mu mitima y’abakwizeye ubuhamya buruzuye, inguma z’abivurije iwawe zaromowe. Uwagusabye gukomera kuko aciriritse, ubu umugejeje kure yaragutse. Si ibyo nabwiwe gusa narabyiboneye, ubuhangajye byawe buzwi hose" Aline Gahongayire mu ndirimbo Papa w’ibyiza.

Aline Gahongayire akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ye nshya "Papa w’Ibyiza"

RYOHERWA N’INDIRIMBO PAPA W’IBYIZA YA ALINE GAHONGAYIRE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.