Umuramyi ‘’Etienne Nkuru’’ yinjije abakunzi be mu buryohe bwa Album ya 2 yabimburiwe n’indirimbo ’’Ku musozi’’.
Aganira na Paradise, Etienne Nkuru yavuze ko iyi album ya 2 izaba igizwe n’indirimbo 9. Ikindi yasezeranyije abakunzi be ko imyiteguro yo kubaha indirimbo ziryoshye igeze kure.
Yagize ati: ’’Kuri ubu ibintu bimeze neza dore ko twarangije gukorana n’abahanzi batandukanye indirimbo 6 zikoze mu buryo bwa live recording mu gihe izindi ndirimbo 3 zizaba zikoze mu buryo bwa Semi live".
Avuga ku mwaka wa 2025, yavuze ati: ’’Uyu mwaka wa 2025 twawise umwaka wo kwambuka tukagera mu byacu".
Uyu muramyi ukomeje gushikamisha umutima mu muhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana aherutse gukorera i Burundi igitaramo cyo kuremera imfubyi n’abapfakazi badafite shinge na rugero .
Avuga ku bikorwa bitandukanye birimo igitaramo cyo kuremera abatishobye, Etienne yagize ati: ’’Mu Burundi banyakiriye neza,nahakoreye igitaramo cy’amateka"
Avuga ku musaruro wavuye muri iki gitaramo yavuze ko yakozwe ku nkingi y’umutima no kubona abantu batanga amafaranga asaga miriyoni 16 zo gufasha abatishoboye. Yunzemo ko iki gitaramo gifite ubusobanuro bukomeye mu rugendo rwe rwa muzika.
Yavuze ko yatunguwe n’urukundo yeretswe n’abatuye mu gihugu cy’ u Burundi dore ko inyubako ya Guerison des ames yakira abantu benshi yakubise iruzura ku munsi w’igitaramo cyabaye kuwa 05/01/2025 ahitwa Nyakabinga.
Etienne Nkuru akomeje guhesha Imana icyubahiro mu mahanga
Etienne Nkuru ni umwe mu baramyi bafite amateka adahungabanywa n’umuraba mu gihugu cy’u Burundi. Yatangiye kuririmba akiri umwana doreko yatorejwe muri korali y’ishuli ry’icyumweru(Sunday School).
Akigera i Burundi yakiriwe nk’umwami
Mu mwaka wa 2016 yaje kwimukira mu gihugu cya Canada mu gihe yaje kwirundumurira mu muziki ku giti cye mu mwaka wa 2018. Uyu mugabo yagize umugisha wo kwitabira ibitaramo bikomeye yisanga yahuriye ku ruhimbi n’ibyamamare birangajwe imbere na Israel Mbonyi.
Kanda hano urebe iyi ndirimbo nziza’’Ku musozi’’