× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese ni Prank? Amashirakinyoma ku makuru y’uko urugo rwa Vestine na Ouedraogo ruri mu kangaratete

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ese ni Prank? Amashirakinyoma ku makuru y'uko urugo rwa Vestine na Ouedraogo ruri mu kangaratete

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru agaragaza ko Ishimwe Vestine yaba yarambiwe urugo akaba yicuza kuba yarisanze abana n’umugabo atazi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, abantu benshi baguye mu kantu nyuma yo gusanganirwa ku muryango wa Instagram y’umuramyi Ishimwe Vestine n’ubutumwa buteye ikiniga. Ubu butumwa bwanditse mu rurimi rw’icyongereza bugira buti:

“Today, The life I am living is not the life I choose. I am living in a bad situation, and I didn’t deserve this. I know I made a bad decision in my life, but it is okay. God allows some things to happen so we can learn. I have learned a lot. No man will ever lie to me again to destroy my life.

The next man I choose to be with, I will first get to know him well, know his family, and know everything about him. No one will ever use me again.”

Ushyize mu Kinyarwanda, ubu butumwa bugaragaramo kwicuza gukomeye kwa Vestine gushingiye ku kuba yaragize amahitamo mabi yo gushaka umuntu atazi (amahitamo y’uwo bubakanye urugo); akanagaragaza ko atazongera kubana n’umuntu adafitiye amakuru, atanazi umuryango we (bigaragaramo kongera gushaka nyuma yo gutandukana n’uwo babana ubu).

Gusa ubu butumwa bwaje gusibwa nyuma y’igihe gitoya. Aya makuru y’isibwa ry’ubu butumwa akaba yatangajwe bwa mbere na Paradise mu nkuru yanditswe na Jean Damourt Habiyakare wari umaze kuvumbura ko ubu butumwa bwasibwe.

Ikindi, nyuma y’uko Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo basezeranye mu Murenge wa Kinyinya, Vestine yahinduye amazina yakoreshaga kuri Instagram aba Vestine-Ouedraogo. Gusa kuri ubu konti ye ya Instagram yongeye kugaruka ku mazina “Ishimwe Vestine”, ku mpamvu zitaramenyekana. Ikindi gikomeye ni uko yanasibye amafoto y’ubukwe bwabo.

Paradise yagerageje gushaka amakuru ku bantu batandukanye biganjemo batandatu bo mu muryango wa Vestine, ariko ntibabashije gufata telefoni zigendanwa. Twagerageje kandi guhamagara abandi bantu batatu bafite aho bahuriye na Vestine, ariko na bo ntibafata telefoni zabo zigendanwa.

Ahagana saa yine, twaganiriye n’umwe mu bantu ba hafi ya Vestine akaba ari mu bantu basaga 10 basanzwe baduha amakuru y’uyu muryango. Yavuze ko abantu badakwiriye kurangazwa n’ubu butumwa, ahubwo bakwiye gushyira umutima ku butumwa aba bombi (Vestine na Dorcas) batanze mu bitaramo bizenguruka igihugu cya Canada bizwi ku izina rya “Yebo Live Concert”.

Ku byerekeranye no kuba aya makuru ari impamo cyangwa atari yo, yagize ati: “Sinahamya cyangwa ngo mpakane ko ubu butumwa ari Vestine wabwanditse, gusa ntekereza ko ubutumwa nk’ubu butabura gusohoka mu gihe nk’iki aba bahanzi bateganya gusohora indirimbo ‘Usisite’.

Ubu butumwa bugamije gukangura abantu kugira ngo iyi ndirimbo izasohoke abana bari mu mitwe y’abantu.” Yanavuze ko iyi ndirimbo isohoka vuba cyane.

Ahagana saa saba n’iminota 5, twaje kuganira n’undi mu bantu ba hafi ya Vestine (inkoramutima ye), maze adutangariza ko amakuru akuye mu muryango avuga ko ibyerekeranye n’itandukana rya Vestine na Ouedraogo ritari mu mishanga yihutirwa y’Uwiteka.

Uyu muntu yagize ati: “Kuri ubu mu rugo rwa Vestine na Ouedraogo haratemba amata n’ubuki. Ouedraogo ashishikajwe no kwakira umugore we kuko amukumbuye.”
Ku birebana n’imvano y’aya makuru, yahise atubwira ko nta yandi makuru arabona kugeza ubu.

Paradise yakomeje kuganira n’abantu batandukanye. Undi muntu w’imbere uvuga rikijyana muri uyu muryango (twirinze kugaragaza isano kugira ngo tudashyira urukuta ku isoko y’amakuru) yadutangarije ko azi neza ko aya makuru afitanye isano no guharurira inzira indirimbo nshya.

Yongeyeho ko ikimenyimenyi twari gutegereza ubutumwa bugaragaza ko account ya Vestine yibwe—kuko ngo ari byo bikunda gukorwa mu gihe cyo kumenyekanisha umushinga.

Ntibyatinze kuko ahagana saa saba n’iminota 15 ku rubuga rwa Twitter ya Vestine hasohotse ubutumwa buvuga ko account ye yibwe, kandi na we aya makuru yayabonye gutyo.

Undi muntu wo hafi ya Vestine twaganiriye yavuze ko na we yatunguwe n’ubu butumwa, cyane ko azi neza ko uyu muryango ubanye neza. Yavuze ko ku ikubitiro, Vestine na Ouedraogo babanje kugira ibibazo bishingiye ku guhuza imico—gufuha kw’umugabo kubera kutamenyera iby’isi ya entertainment, kandi ari umunyamahanga.

Yavuze ko byanabanje gukoma mu nkokora imishinga ya MIE bitewe n’uko hari ubwo Vestine yashakaga uruhushya bigasaba Irene Murindahabi kunyura muri protocole ndende.

Yavuze ko byabaye ngombwa ko umwe mu bayobozi b’ikigo gikomeye, usanzwe ari inshuti ya hafi ya Irene Murindahabi, yegereye Ouedraogo akamutoza ibyerekeranye n’imikorere y’itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo amenyere kubana na Vestine ufatwa nk’umustar.

Uyu nyirubutumwa yavuze ko kuva icyo gihe, Vestine na Ouedraogo babanye neza cyane, kandi umugabo akaba atagitangazwa na pranks zibera muri Showbiz.

Twerekeje amaso kuri WhatsApp Status ya Ishimwe Vestine dusanga harera.

Ese ni prank [inkuru bihimbiye] ? Account yibwe cyangwa ni Vestine wabitangaje?

Ibi kubimenya si ibya Paradise. Twebwe icyacu ni ukwegeranya amakuru yaturutse mu bantu batandukanye tukayahuza, ubundi abakunzi bacu bakiyisesengurira. Gusa aha umuntu yakwibaza ati: “Ese koko niba account yibwe, ni iki cyihishe inyuma y’isibwa ry’ubu butumwa mu gihe gitoya busohotse no kuba amafoto y’ubukwe bwabo nayo yasibwe kuri konti ye?”

Vestine na Ouedraogo bashyuhije imbuga nkoranyambaga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.