× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese Danny Mutabazi azakomeza kwandikira Vestine na Dorcas indirimbo? - Twaganiriye!

Category: Artists  »  25 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ese Danny Mutabazi azakomeza kwandikira Vestine na Dorcas indirimbo? - Twaganiriye!

Nyuma y’uko abaramyi "Vestine na Dorcas" batangaje ko batakibarizwa muri sosiyete ya MIE, abantu benshi bakomeje kwibaza ku hazaza h’iri tsinda ndetse n’abari basanzwe bafatanya na ryo mu rugendo rwa muzika.

Kimwe mu bibazo bikomeje kugarukwaho ni ukumenya niba umuramyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Danny Mutabazi azakomeza kubandikira indirimbo nyuma y’iyi mpinduka.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise "Kwaheri Yeriko", Danny Mutabazi yabajijwe kuri iki kibazo. Mu gisubizo cye yavuze ko atari we ugifitiye igisubizo, ahubwo ko cyakabaye kibazwa Vestine na Dorcas ubwabo.

Yagize ati: "Icyo kibazo ntabwo ari njye wagisubiza. Cyakabaye kibazwa Vestine na Dorcas. Gusa njye ndi umwanditsi w’umwuga, umuntu wese waza angana kandi akeneye ko tumufasha mu bijyanye no kwandika indirimbo twakorana."

Aya magambo agaragaza ko Danny Mutabazi akomeje gukora umwuga wo kwandika indirimbo kandi yiteguye gukorana n’umuntu wese wamugana.

Indirimbo nyinshi za Vestine na Dorcas zanditswe na Danny Mutabazi

Danny Mutabazi ni umwe mu banditsi b’indirimbo bagize uruhare runini mu rugendo rwa Vestine na Dorcas.

Mu ndirimbo yagiye abandikira harimo izakunzwe cyane nka "Umutaka,iriba, Ihema,ku musaraba,isaha ndetse n’izindi zafashije iri tsinda gukomeza kwigarurira imitima y’abakunzi ba gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Kubera uruhare yagize mu guhanga no kwandika zimwe muri izi ndirimbo, hari abakomeje kwibaza niba ubufatanye bwabo buzahagarara cyangwa niba buzazakomeza n’ubwo Vestine na Dorcas bamaze gutandukana na MIE.

Ubutumwa buri mu ndirimbo "Kwaheri Yeriko"

Danny Mutabazi yavuze ko indirimbo ye nshya "Kwaheri Yeriko" igamije kubwira abantu ko Yesu akora imirimo ikomeye kandi ko nta gikomeye kimunanira. Yavuze kandi ko irimo ubutumwa bwo guhumuriza abantu banyura mu bihe bitandukanye by’ibigeragezo.

Yasobanuye ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga uburyo Abisirayeli bazengurutse inkike za Yeriko bucece bakurikije amabwiriza y’Imana, nyuma zikaza gusenyuka.

Avuga ko ari urugero rwigisha abantu gukomeza kwizera no kwihangana kugeza igihe Imana isohoje amasezerano yayo.

"Kwaheri Yeriko" ni indirimbo ya gatatu iri kuri album "Waranzuye"

Uyu muramyi yavuze ko "Kwaheri Yeriko" ari indirimbo ya gatatu amaze gusohora mu buryo bw’amashusho iri kuri album ye yise "Waranzuye".

Yatangaje ko agiye gukomeza gushyira hanze amashusho y’izindi ndirimbo zigize iyo album, hakazakurikiraho gutegura ibitaramo bizafasha abakunzi be kurushaho gusabana na Kristo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA DANNY MUTABAZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.