Benshi bajyaga bibaza bati "Ese Penzi we azatangira career solo ryari? Ntiyabatengushye yinjiye mu muhamagaro. Kuri ubu amakuru meza ni uko umuramyi Emeline Penzi yatangiye kuririmba ku giti cye yinjirana mu muhamagaro indirimbo "Mpindura".
Mpindura ni indirimbo yumvikanamo amagambo aremereye cyane, yuje ubwenge, ubuhanga n’isubirajwi. Emeline Penzi ati: "Numvaga nakwirwanirira, nkarwana intambara ntanazi aho ziva ndatsindwa intege zanjye ziba iyanga, iyo ngerageje kwigenga, mpinduka icyigenge nkisenya, bigatuma nikura n’aho wansize, gusa noneho uyu munsi ndemeye kugengwa nawe".
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Emeline Penzi yagize ati: "Mpindura ni indirimbo itanga ubutumwa bw’uko dukwiriye kwemerera Imana akaba ariyo isohoza umugambi wayo ku buzima bwacu kuko ariyo izi ibidukwiriye, mu gihe gikwiye, tukareka kwirwanirira kuko bituma dusoreza Habi kurushaho."
Hari abakunzi be bakunda ijwi rye ariko bakaba batamuzi. Icyo bamenya ni uko Emeline Penzi ni umukobwa w’umunyarwandakazi akaba umukristo kuri ubu wiyemeje kwirundumurira mu muziki wa gospel.
Iyo muganira akunda kukubwira ko akunda kuririmba cyane,byagorana gutandukana nawe ataririmbye nibura igitero 1 na refrain. Mu bibazo byose twamubajije yarasubizaga ati: "kuririmba", ubwo twamubazaga tuti: "Ese iyo ubuze ibitotsi ukora iki?", yagize ati: "Ndaririmba"!
Paradise yaramwegereye iramubaza iti: "Iyo ubuze appetit ukora iki? Mu ijwi rituje nk’iry’abamikazi yagize ati: "Ndaririmba"! Ibi byatumye mubaza nti: "Penzi we uramutse ufite umukunzi akakwanga wakora iki? Yagize ati: "Naririmba"! Naririmba yahindutse naririmba’ Ubanza tugiye kumuhimba "Naririmba"!
Ni mu gihe ariko kuko yatangiye kuririmba akiri umwana muto dore ko yakuriye mu rusengero aririmba muri Sunday School, arabikurana nyuma aza kwisanga umugambi w’Imana wamugejeje mu matsinda akomeye nka Drups band na New melody.
N’ubwo yamenye ko itaranto ye ikwiye kwaka mu mwaka wa 2021, amahwa n’imifatangwe byari imbere ye byaratemwe kugeza mu mwaka wa 2024 umwaka w’umugisha kuri we.
Ni umwe mu bantu bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Valentine Nyiransengiyumva wari uzwi ku izina rya Dorimbogo. Avuga ku rwibutso yari amufiteho, yagize ati: "Icyo muziho ni uko mu buzima bwe hari abo yahaye ibyishimo binyuze mu bihangano bye kubyumva nanjye ubwanjye numvaga binsetsa kubera uburyo abiririmbamo. Mu by’ukuri yarakoze kuduha ibyishimo mu gihe cye. RIP. Umuryango we turabasabira gukomera."
Ku byerekeranye n’ejo hazaza, Emeline Penzi yagize ati: "Nteganya gukora birushijeho gutanga indirimbo nyinshi no gutangira gutagura ibitaramo"
Avuga ku bicantege, yagize ati: "Ibicantege muri gospel nabonye ni uko utajya ubura abantu uhura nabo aho kugushyigikira bakakubwira ko bitazakunda No kwifuza gukorana na bamwe mu bahanzi ufataho icyitegererezo bakagukwepa, abandi bakakugora mu buryo bushoboka ku buryo ubwawe wihakanira".
Penzi ni umwe mu begukanye Ibinezaneza challenge. Iyi ni challenge yateguwe n’umuramyi Antoinette Rehema ubarizwa mu gihugu cya Canada aho abantu barushanijwe gusubiramo indirimbo "Ibinezaneza", birangira Penzi abaye uwa 1 ahabwa ibihembo bishimishije.
Yagize ati: "Challenge Ibinezaneza yampaye courage yanyumvishije ko ibyo nkora ngomba kurushaho kubikunda nkabikorana umwete nzagera kure kandi heza." Yongeyeho ati: "Yatumye mbona ko inzozi zanjye z’uko ijwi ry’umuramyikazi nyarwanda bishoboka ko ryazagera ku isi hose".
Umuziki wa Gospel w’u Rwanda wungutse umuhanzikazi w’umuhanga bidasubirwaho