Elino yateguje indirimbo ye nshya yise "N’iyo Napfa", igaragaza ubuhanga bwe mu gutegura ubutumwa bwimbitse bwibanda ku kwizera n’ibyiringiro.
Uyu muhanzi wa Gospel, amazina ye nyakuri ni Nkundimana Elie, akaba yatangaje ko iyi ndirimbo iri hafi kujya hanze, ikaba ishingiye ku magambo yo mu 2 Bakorinto 1:10, ahavuga ko Imana idukiza, ikadukomeza, kandi ko izakomeza kudukiza.
Iyo urebye indirimbo ze ndetse n’uburyo akomeje gukora umuziki we, hari ibintu bitatu buri wese akwiriye gukundira Elino:
1. Elino ni umuhanzi w’umuhanga mu kwandika indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse
Indirimbo ye nshya "N’iyo Napfa" ni urugero rwiza rw’ubuhanga bwe mu guhitamo amagambo atanga ihumure. Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko iyi ndirimbo izaba ifite ubutumwa bukomeye, aho aririmba ati:
"Twisunze Umukiza ukomeye Yesu, nyuzwe n’ubucuti bwo mu ijuru, n’iyo napfa ibyiringiro byange ni Yesu."
Ibi bigaragaza ko adashishikajwe no gukora indirimbo zisanzwe, ahubwo ahimba ibihangano bifasha abantu mu rugendo rwabo rw’ukwemera.
2. Elino afite ubuhanga bwo kuririmba no gutanga ubutumwa bwimbitse
Mu ndirimbo ze zose, harimo Sinzanyeganyezwa, Bwa Buntu, na Sijaiona, Elino yerekanye ko afite ijwi rihumuriza no guhuza n’abo aririmbira.
N’iyi ndirimbo nshya yateguje, igaragaza ko agira umwihariko mu gutanga ubutumwa bw’umuziki wa Gospel. Yashimangiye ko "N’iyo Napfa" izaba indirimbo ifasha abantu gukomeza kwizera Yesu, haba mu buzima busanzwe no mu bihe bikomeye.
3. Elino ni umuhanzi wiyemeje kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi, akabikora adacogora
Nubwo yahuye n’imbogamizi zitandukanye, harimo kwibwa umuyoboro we wa YouTube wa mbere, aho yari yarashyize indirimbo ze zakunzwe, ntibyaciye intege uyu muhanzi.
Yakomeje gukora umuziki, akora umuyoboro mushya, asubizaho za ndirimbo, ndetse ubu yateguye indirimbo nshya, yizera ko izagera kuri benshi.
Mu butumwa bwe yatangarije Paradise, yagize ati:
"Mushinje muhishiwe. Ubu butumwa, muzadufashe kubusangiza abandi."
Ibi bigaragaza ko Elino ari umuhanzi ukorana umuhate kandi uhamya Ubutumwa Bwiza atizigamye.
Mu gihe abakunzi b’umuziki wa Gospel bategerezanyije amatsiko "N’iyo Napfa", biragaragara ko Elino ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu kwandika, kuririmba no kugeza ubutumwa ku bantu bose.
IMYITEGURO Y’INDIRIMBO N’IYO NAPFA IGEZE KURE
Aba bose bazagaragara mu mnashusho y’indirimbo