× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Elayo Family Choir y’i Huye igeze kure imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe “Yakoze Ibyo Tutibwiraga”

Category: Choirs  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Elayo Family Choir y'i Huye igeze kure imyiteguro y'igitaramo kidasanzwe “Yakoze Ibyo Tutibwiraga”

Elayo Family Choir ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu muryango mugari w’abanyeshuri b’aba ADEPR uzwi nka CEP, igeze kure imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe cyiswe “Yakoze Ibyo Tutibwiraga.”

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, ku wa 10 Ugushyingo 2024, muri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, i Huye, aho n’ubundi abagize iyi Korali babarizwa.

Mu kiganiro Paradise yagiranye n’uyihagarariye kuri ubu, Cyubahiro Alphonse, yatangaje ko iki gitaramo kidasanzwe kuko gifite ibintu bitatu by’ingenzi bizatuma kiba icy’umwihariko.

Yabisobanuye agira ati: “Kizaba gikubiyemo ibinYegotu bitatu: 1) Ubwacyo cyitwa ‘Yakoze Ibyo Tutibwiraga,’ byumvikana ko twakitiriye album yacu y’indirimbo ya kane turimo gukora, kuko n’ubundi muri icyo gitaramo ari ho tuzamurika iyo album;

2) Ni ho tuzizihirizamo isabukuru y’imyaka 23 Korali Elayo imaze ishinzwe; 3) Kandi tuzaba tunashima Imana igendana natwe kandi yagendanye natwe muri urwo rugendo rwacu rwose.”

Amakuru yose yerekeranye n’iki gitaramo ntaraboneka, kuko na bo baracyari mu myiteguro, ariko mu minsi mike byose biraba byasobanutse, baba abavugabutumwa bazacyitabira, andi makorali azataramana na Elayo n’ibindi.

Gusa Alphonse yabaye nk’ubivugaho muri make agira ati: “Tuzaba turi kumwe na Professor Sam Byiringiro, hamwe n’andi makorali atandukanye. Hazaba hari abacuranzi beza, ba bandi b’abahanga.”

Iyi Korali Elayo yamamaye mu ndirimbo nyinshi cyane zageze ku mitima ya benshi zirimo “Ntakiyinanira,” “Ikidendezi,” “Nzasiga” n’izindi, ariko by’umwihariko kuri ubu iri kwegereza abantu Isi Nshya binyuze mu ndirimbo iheruka gushyira hanze muri Nzeri yitwa “Mbona Isi Nshya.”

RYOHERWA N’IMWE MU NDIRIMBO ELAYO CHOIR IZARIRIMBA MU GITARAMO: "MBONA ISI NSHYA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Byiza cyane.

Cyanditswe na: Martha   »   Kuwa 02/11/2024 06:44

Turabashimiye ko mukomeje kudutegurira ibihe byiza byo gutaramana n’Umwami yesu natwe tuzaza rwose. Ntabe Ari nge cq wowe uzasiba🥰

Cyanditswe na: DUFITIMANA EMMANUEL   »   Kuwa 01/11/2024 21:11

Wow!!! Nukuri birashimishije cyane! Kandi lmana izabane natwe! Kuko Yakoze ibyo tutibwiraga! Ubutumwa bwiza bw’umwani reka bukomeze kwamamara❤️

Cyanditswe na: Niyonsaba olivier   »   Kuwa 01/11/2024 21:01