Elayo Family Choir ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu muryango mugari w’abanyeshuri b’aba ADEPR uzwi nka CEP, igeze kure imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe cyiswe “Yakoze Ibyo Tutibwiraga.”
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, ku wa 10 Ugushyingo 2024, muri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, i Huye, aho n’ubundi abagize iyi Korali babarizwa.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’uyihagarariye kuri ubu, Cyubahiro Alphonse, yatangaje ko iki gitaramo kidasanzwe kuko gifite ibintu bitatu by’ingenzi bizatuma kiba icy’umwihariko.
Yabisobanuye agira ati: “Kizaba gikubiyemo ibinYegotu bitatu: 1) Ubwacyo cyitwa ‘Yakoze Ibyo Tutibwiraga,’ byumvikana ko twakitiriye album yacu y’indirimbo ya kane turimo gukora, kuko n’ubundi muri icyo gitaramo ari ho tuzamurika iyo album;
2) Ni ho tuzizihirizamo isabukuru y’imyaka 23 Korali Elayo imaze ishinzwe; 3) Kandi tuzaba tunashima Imana igendana natwe kandi yagendanye natwe muri urwo rugendo rwacu rwose.”
Amakuru yose yerekeranye n’iki gitaramo ntaraboneka, kuko na bo baracyari mu myiteguro, ariko mu minsi mike byose biraba byasobanutse, baba abavugabutumwa bazacyitabira, andi makorali azataramana na Elayo n’ibindi.
Gusa Alphonse yabaye nk’ubivugaho muri make agira ati: “Tuzaba turi kumwe na Professor Sam Byiringiro, hamwe n’andi makorali atandukanye. Hazaba hari abacuranzi beza, ba bandi b’abahanga.”
Iyi Korali Elayo yamamaye mu ndirimbo nyinshi cyane zageze ku mitima ya benshi zirimo “Ntakiyinanira,” “Ikidendezi,” “Nzasiga” n’izindi, ariko by’umwihariko kuri ubu iri kwegereza abantu Isi Nshya binyuze mu ndirimbo iheruka gushyira hanze muri Nzeri yitwa “Mbona Isi Nshya.”
RYOHERWA N’IMWE MU NDIRIMBO ELAYO CHOIR IZARIRIMBA MU GITARAMO: "MBONA ISI NSHYA"
Turabashimiye ko mukomeje kudutegurira ibihe byiza byo gutaramana n’Umwami yesu natwe tuzaza rwose. Ntabe Ari nge cq wowe uzasiba🥰
Wow!!! Nukuri birashimishije cyane! Kandi lmana izabane natwe! Kuko Yakoze ibyo tutibwiraga! Ubutumwa bwiza bw’umwani reka bukomeze kwamamara❤️
Byiza cyane.