× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Easter Celebration: Patient Bizimana agiye gukora igitaramo cya Pasika yatumiyemo Serge, Miss Dusa na Aime Frank

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Easter Celebration: Patient Bizimana agiye gukora igitaramo cya Pasika yatumiyemo Serge, Miss Dusa na Aime Frank

Umuramyi Patient Bizimana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri ubu ari muri Canada ahategerejwe ibitaramo cya Pasika yise "Easter Celebration". Ní ibitaramo bigamije kwifatanya n’abizera Yesu Kristo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Patient Bizimana ni izina ridashidikanywaho, umunyabigwi, umuramyi mwiza, umwanditsi w’umuhanga. Kuri ubu, Abanya-Canada bishimiye gutaramana n’uyu muramyi, mu gihe ababyeyi be barimo kuvuza impundu ndetse n’imyato, bitewe n’uko cyera kabaye uyu muramyi agiye gutamba igitambo cya Pasika yarangije kuva mu buseribateri, inzozi zahoraga mu mutima wa papa w’uyu muramyi, wahoraga amugabira inka ariko akababazwa no kuba umuhungu we ataragiraga umuntu umutwaza agaseke.

Easter Celebration ni kimwe mu bitaramo byanditse amateka akomeye mu Rwanda, dore ko kiri mu bitaramo byitabirwaga ku rwego rwo hejuru. Uyu muramyi yakunze kuzana ku butaka bw’u Rwanda ibyamamare mu muziki wo kuramya Imana. Mu mwaka wa 2019, Alka Mbumba wamamaye mu ndirimbo "Fanda Nayo" yahumurije imitima y’abitabiriye iki gitaramo cyari cyabereye i Gikondo muri Expo Ground.

Patient Bizimana yakiriwe nk’umwami ubwo yari ageze muri Canada

Yahawe indabo zo kumuha ikaze

Muri Canada bati " Twari tugutegereje" iyizire dutaramane

Miss Dusa, Serge Iyamuremye na Aime Frank bambariye guhesha izina ry’Uwiteka icyubahiro.

Mu mwaka wa 2020, Patient Bizimana yari yatumiye Solly Mahlangu icyamamare cyo muri Afurika y’Epfo. Gusa, iki gitaramo cyaje gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Kuri ubu, uyu muramyi yamaze gutangaza gahunda y’ibi bitaramo. Tariki ya 19 Mata 2025, Patient Bizimana azifatanya n’ababarizwa mu mujyi wa Montreal kwishimira izuka ry’Umukiza mu gitaramo cy’amateka aho azataramana n’umunyabigwi Serge Iyamuremye, Aime Frank ndetse na Miss DUSA, mushiki wa Gentil Misigaro, umaze imyaka 5 mu muziki. Ibi birori bikazakomereza mu mujyi wa Ottawa tariki ya 20 Mata 2025.

Gutaramana na Serge Iyamuremye ni ugushishoza gukabije Patient Bizimana yagize. Serge Iyamuremye ni inshuti y’uruhimbi, inshuti y’indangururamajwi, akaba n’umwe mu bahanzi batekereza vuba icyo gukora igihe ageze ku ruhimbi. Ikindi, abazi cyane Serge guhera mu bwana bwe bavuga ko ari umuhanga mu gupima ikirere (atmosphere) cy’abantu yataramanye nabo.

Arnard Ntamvutsa washinze Urugero Media Group, yavuze ko afata Serge Iyamuremye nk’umuramyi wuzuye bitewe n’uburyo yitwara ku ruhimbi. Yagize ati: “Hari ubwo Serge Iyamuremye yageraga ku ruhimbi akaririmba amakorasi abantu benshi bazi, cyangwa se agahimbira indirimbo ku ruhimbi agashyira abantu mu mwuka, agakomeza n’indirimbo ze gusa akaziririmba mu buryo bworohera buri wese kuririmbana na we. Ibi bigatuma abantu benshi bakunda uyu mugabo uzwiho kugira ijwi ry’akarizabajeni.”

Ikindi, nyuma yo kugera muri Amerika, Serge Iyamuremye ntiyitabiriye ibitaramo byinshi. Bivuze ngo Abanyarwanda bakumbuye gutaramana n’iyi nshuti yabo yo mu bwana. "Muhaguruke dukurire ingofero Bwana Patient Bizimana ku mahitamo meza".

Patient Bizimana kandi akaba azataramana na Aime Frank, irindi zina rikomeje gucecekesha amajwi menshi y’abadayimoni. Frank wamamaye mu ndirimbo “Ubuhamya bw’ejo”, “Umugisha”, “Sikumoja”, “Mavuno ya Taisha” n’izindi, uyu muramyi urangwa no gukora cyane akaba umuhanga mu miririmbire, nawe ni amahitamo meza.

Ni gender balance? Birashoboka, gusa ariko impamvu ingana ururo! Gutaramana na Miss DUSA, mushiki wa Gentil Misigaro akaba mubyara wa Adrien Misigaro, ni ukwiteganyiriza. Ni nko kurambagiza umukobwa uzi gucunda amata no kuyatereka mu cyansi.

Ku mazina ye bwite yitwa Dusabe Gentille Mutabazi, mu muziki akaba Miss DUSA. Miss DUSA wavukiye mu Rwanda, kuri ubu atuye mu gihugu cya Canada aho amaze imyaka itanu mu muziki, dore ko yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2020.

Mu ijwi nk’irya Celine Dion, mu njyana n’imyambarire ya gisirimu, nta gushidikanya ko guhitamo Miss DUSA ari ukugira ijisho rireba neza. Uyu muramyi wagwatiriye imitima ya benshi mu ndirimbo “Selah” yakoranye na Adrien Misigaro, yasohoye izindi ndirimbo zirimo “Mfite Wowe”, “Uwambere” n’izindi.

Canada ni igihugu gifite ubucucike buri hasi, dore ko kuri ubu gifite abaturage basaga miliyoni 40 ku buso bwa km² 9,985,000, bivuze ubucucike buri hafi ya 4 abantu/km² gusa, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Patient Bizimana atuyemo, ifite abaturage barenga miliyoni 330 ku buso bwa km² 9,834,000, bivuze ubucucike buri hafi ya 34 abantu/km².

Ibi bishatse kuvuga ko n’Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu batatanye, aho kwitabira igitaramo bisaba gukora urugendo runini. Patient Bizimana arasabwa gukoresha imbaraga nyinshi no gukorana bya hafi n’abayobozi b’amatorero, Abanyarwanda babarizwa mu gihugu cya Canada, by’umwihariko n’abahanzi b’ibyamamare nka Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Yves Rwagasore, Antoinette Rehema, Deo Munyakazi, Alpha Rwirangira, Bobo Muyoboke, Deborah n’abandi mu kwamamaza ibi bitaramo.

Ku rundi ruhande, amakuru meza Paradise ikesha Yves Rwagasore na Antoinette Rehema avuga ko mu gihugu cya Canada bakunze kwitabira ibitaramo, ibi bigaterwa n’imbaraga zakoreshejwe mu kumenyekanisha ibitaramo.

Yves Rwagasore aherutse gukora amateka mu gitaramo yise Glorious Hymns, cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, nk’uko tubikesha abitabiriye iki gitaramo, mu gihe Antoinette Rehema ari umwe mu baririmbye mu gitaramo “Amashimwe Live Concert 2024” cyateguwe na Alpha Rwirangira.

Gusa, Patient Bizimana ufite uburambe mu gutegura ibitaramo bikomeye, asa n’uwarenze igikombe cyo gushidikanya, dore ko ari umuramyi urangwa no kwizera kutanyeganyega ndetse no gushikama mu byo yapanze. Ibi bifasha uyu muramyi urangwa no gusenga kugera ku ntego ze.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.