Gusura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali -Gisozi n’Umugoroba wo kwibuka, ni bimwe mu bikorwa ALL GOSPEL TODAY yakoze mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. "Kwibuka-Twiyubaka" niyo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka. Muri gahunda yahariwe iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango wa Gikristo ALL GOSPEL TODAY (AGT) wibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Iyi gahunda yaranzwe n’ibice 3, All Gospel Today (AGT) yasuye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, AGT isobanurirwa amateka ya Jenoside yakoreye Abatutsi, uko yateguwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Abitabiriye iki gikorwa basuye ibice bigize urwibutso ari nako basobanurirwa uko ubu bwicanyi bwasize ingaruka zikomeye n’Icyuho gikomeye mu Banyarwanda.
Abitabiriye iki gikorwa cya All Gospel Today babonye akanya bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abatutsi basanga ibihumbi 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. AGT, bahakoreye isengesho ryo kwibuka no guhanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Ibikorwa cyakomereje mu ijoro ryo kwibuka no gucana urumuri rw’icyizere maze Itsinda ry’abaririmbyi Yesu Araje baririmba indirimbo yo gukomeza imitima. Indirimbo yabo igaruka ku ndahiro zo kwibuka bigadutera imbaraga zo kwiyubaka.
Musenyeri Birindabagabo yifatanyije na AGT kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri uyu mugoroba umuhanzikazi Umutoni Alice yatanze ubuhamya bw’urugendo rukomeye yarokokeyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze yari afite imyaka 6 mu gihe cya Jenoside. Yavuze inzira ikomeye yaciyemo, aho yiboneye uko batemaguye Mama we umubyara, bakica ababyeyi be ndetse nawe agasimbuka impfu nyinshi kugeza igihe batabawe n’Inkotanyi.
Umuyobozi Mukuru wa AGT, Bishop Alain Numa yagarutse ku bikorwa byiza biranga abanyamurwango ba All Gospel Today abashimira ubwitange bwabo kugira ngo ibikorwa byabaye uyu munsi bigerweho. Yabashimiye umwanya batanze bakaboneka muri iki gikorwa.
Rev. Baho Isaie wayoboye uyu mugoroba wo kwibuka wateguwe na AGT, yagize ati "Buri gihe cyose ngeze hano gusura urwibutso rwa Kigali-Gisozi, nsura igice cy’abana nkabona n’inzozi bagiraga ariko bicwa nabi batazigezeho, numva mbabaye cyane. Ni mureke duhagarare ibyabaye ntibizongere kuba".
Umunyamabaganga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC), Bwana Mugisha Emmanuel, yibukije amateka yaranze ibitangazamakuru byari mu Rwanda byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibukije uburyo Itangazamakuru mpuzamahanga ryatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside. Yagize ati: "Itangazamakuru namwe bahanzi mwibuke ko ari twe dukwiriye kuba aba mbere mu kwamagana ibyabaye ilwaco."
Yabwiye abanyamakuru n’abahanzi kuko nabo ari abanyamakuru b’ubutumwa bwiza ko bakwiriye kubera umucyo bagenzi babo. Ati "Ibi binyibukije ijambo riri muri Matayo 5 rivuga ko turi umucyo w’isi".
Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Musenyeri Birindabagabo Alexis wayoboye Diyoseze ya Gahini ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yagarutse ku kintu gikomeye cyo Kwiyubaka ndetse no kwisobanukirwa kuko ariyo turufu yo guhangana n’abakibiba ingabitekerezo ya Jenoside. Yibukije ko umugambi wa Satani wahuraga neza n’uw’interahamwe ari wo Kwiba, kwica no kurimbura.
Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ibintu bibiri bigira umuntu uwo ari wo ndetse byanabafasha kurwanya ibibahagurukira. Yagize ati "Ubupfura tugira n’Uburere nibyo bitugira abo turi bo".
Umuryango All Gospel Today washinzwe mu 2013, ukaba uhuza abakozi b’Imana barimo abashumba b’amatorero, abanyempano barimo abaririmbyi (Artists), abatunganya umuziki (Producer) abanyamakuru ba Gospel (Journalist) ndetse abayobozi b’amatsinda atandukanye y’abaririmbyi na za Ministeri zitandukanye.
Christian Abayisenga, Vava na Tonzi mu bitabiriye iki gikorwa
Mupende Gideon wa inyaRwanda ni umwe mu bitabiriye
Mama Kenzo mu bagize AGT bitabiriye iki gikorwa
ANDI MAFOTO Y’IGIKORWA CYA AGT CYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Alice Tonny yavuze ubutumwa bubabaje bw’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mugisha Emmanuel yasabye abanyamakuru kuba umucyo w’isi
Musenyeri Birindabagabo yasabye abantu bose kurangwa n’ubumuntu
Iki gikorwa cyatangiye saa munani z’amanywa gisoza saa moya z’umugoroba
AMAFOTO: Nathael Ndayishimiye - InyaRwanda