× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Exclusive: Dr. Aline Gahongayire na Church of God World Missions bateguye igitaramo cyo gusurwa n’Imana

Category: Artists  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Exclusive: Dr. Aline Gahongayire na Church of God World Missions bateguye igitaramo cyo gusurwa n'Imana

Umunsi umwe nigeze kujya muri Google nandikamo izina Aline Gahongayire, ubwo kandi muraje mumbaze muti ’Ese wari ugamije iki”?, oya ntimubimbaze mutankura ku mugati.

Mu by’ukuri, nashakaga kumenya inshuro ryanditswe muri Gogoli, umugani wa wa mukecuru w’i Muhanga. Ntababeshye, narabaze ndaruha nshiduka nasinziriye amarabira nkangurwa n’umuranzi ngo nashiririje.

Wakwibaza uti "Ese kuki iri zina rigaruka muri Google inshuro nyinshi? Iyo nza kuba Theo Bosebabireba nari kugusubiza nti "Ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa."

Ibi ndabigarukaho, ahubwo reka mbanze mbabwire ku gitaramo cyateguwe na Dr Alga (Aline Gahongayire) ku bufatanye n’itorero rya Church of God World Missions riherereye Kicukiro-Niboye.

Banya-Kigali by’umwiharuko, abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, inshuti za Dr. Alga dore ko baruta ubwinshi impapuro z’ibitabo bigize rya somero ry’i Kabgayi, aya mahirwe ntabacike ya "Special Overnight".

Aline Gahongayire ufite ikirangantego cyo kunyurwa bitewe n’Indirimbo nziza yitwa "Ndanyuzwe", ku bufatanye n’Umwuka Wera na Church of God World Missions, riherereye Kicukiro-Niboye, rikaba riyoborwa neza na Rev. Pastor Bosco, babateguriye igitaramo kidasanzwe cyiswe Jesus In City.

Aline Gahongayire ategerejwe muri iki gitaramo cy’amateka

Mu kiganiro kihariye Dr Alga [Aline Gahongayire] yagiranye na Paradise.rw, yagize ati "Twateguye igiterane twise "Jesus in City", ni ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ijoro ryashyizweho mu rwego rwo kwakira ndetse no gusurwa n’Imana kugira ngo bahabwe imbaraga Nshya".

Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo gitangira kuri uyu wa Gatanu saa tatu z’ijoro kigasozwa saa kumi n’Imwe za mu gitondo, ni Rev. Pastor Bosco ari nawe uhagarariye itorero rya Church of God World Missions, akaba ari nawe uzayobora ndetse akanabwiriza muri iki giterane.

Amakuru dukesha Bwana Eric Mugisha Umuyobozi mukuru wa Moriah Entertainment Group, umwe mu bari gutegura iki gitaramo, avuga ko Dr Alga azabwiriza muri iki gitaramo, akanasusurutsa abakitabiriye afatanyije n’abaramyi batandukanye bazahembura ubugingo bw’abazcyitabira.

Paradise.rw kandi yagiranye ikiganiro na Rev. Pastor Bosco uyobora itorero rya Church of God World Missions, akaba yaduhamirije ko ku bufatanye na Dr Alga bafite igitaramo kidasanzwe. Yagize ati "Ubusanzwe iki giterane ni ngarukakwezi, ariko iki cyumweru cyo ntigisanzwe kuko cyateguwe na Aline Gahongayire ku bufatanye n’itorero".

Yongeyeho ko yaba uyu munsi ndetse no ku cyumweru bazaba bari kumwe n’uyu muramyi, iki gitaramo kikazatangira saa tatu kugeza saa Saba. Yavuze ko umubyeyi witwa Umutoni Aline nawe ari mu bazaririmba muri iki gitaramo.

Rev. Pastor Bosco yavuze ko iki gitaramo cyazanye inyungu nyinshi kubera abantu benshi baza kugitaramiramo hakaboneka n’umubare munini w’abakizwa, bityo agahamya ko cyazanye inyungu nyinshi mu buryo bwo mu Mwuka.

Ikindi yavuze ko ari igiterane gifasha urubyiruko cyane ko gituma rurara rusenga aho kugira ngo barare mu bindi bitaramo bitari byiza. Yunzemo ko iki giterane giteguye neza ku buryo abazakitabira bazahemburwa.

Inkuru ishimishije muri iki gitaramo ni uko nyuma yo kwigisha Ijambo ry’Imana, hazajya hashyirwaho akanya ko kwihana. Yavuze ko gufatanya na Aline Gahongayire atari impanuka kuri bo, dore ko asanzwe akorana nabo bakamutumira akaza gufatanya nabo.

Aline Gahongayire ni umuramyi wubatse ibigwi mu muziki wo kuramya Imana dore ko byakugora kubona asohora indirimbo ntiyubake ibigwi.

Ni umwe mu bahanzi barangwa no kugira intumbero iremereye bigatuma ashyiraho intego, ingamba ndetse n’amayeri bikomeye. Ibyo bituma icyo agambiriye cyose akigeraho.

Hejuru yo kuba umunyempano, ni umukozi urangwa no kwigirira icyizere. Ibyo bituma imishinga ye iramba. Afite uburambe doreko yatangiye umuziki afite imyaka 12 ndetse akaba awumazemo imyaka 22.

Yagiye aririmba mu bitaramo bikomeye, yaba mu Rwanda, mu bihugu nk’u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu muri Dubai n’ahandi.

Mu kwezi kwa 3/2023 Aline Gahongayire yatumiwe muri Tanzania mu gitaramo azahuriramo na Christina Shusho na Rose Muhando. Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Mlimani ku wa 9 Mata 2023.

Gahongayire yatangaje ko binejeje kuba ‘ngiye guhurira ku rubyiniro n’umuvandimwe, umugore w’imbaraga, umugore w’umuramyi’. Akomeza ati “Muri we harimo Imana.”

Iki gitaramo cyari kigamije kwizihiza Umunsi wa Pasika ari nayo mpamvu bacyise ’Mtoko wa Pasaka’. Cyanatumiwemo kandi umuramyi Misericordias Mushi, umuhanga mu kuvuza ’Saxophone’, korali Ecad yo mu Mujyi wa Lubumbashi, Rose Muhando, The Voice n’abandi banyuranye

Mu 2022 nabwo uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’ yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania na Kenya agamije kumenyekanisha Album ye ya karindwi.

Muri uru rugendo yahuye na Denise Bucumi, umugore wa Nkurunziza Pierre wayoboye u Burundi.

Mu minsi ishize, yakoreye indirimbo mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu ubwo yapangaga kuhakorera igitaramo. Iyi ndirimbo yakorewe ahantu bita Meydan Bridge, Dubai Canal Footbridge na Al Safa Park Complex.

Uyu muramyi kandi arangwa n’umutima mwiza w’ubugwaneza aho akunze gukora ibikorwa birimo gufasha no gusangira n’abana bo mu muhanda ndetse n’abafite ubumuga. Aline Gahongayire yigeze gufasha abafite ubumuga abaha amagare afite agaciro ka Miriyoni 31.

Ibyo byose nibyo bimugira umunyabigwi mu muziki bikaba n’isoko y’imigisha. Gukora cyane ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza byatumye aba inyenyeri binatumbagiza umuziki we.

Ubu ndashima, Nakumbuka, Amen, Rendaz-Vous, Hari impamvu Pe!, Umwami Yesu, Izindi imbaraga yarebwe n’abantu (1.4 M), Ndanyuzwe imaze kurebwa n’abantu (3.4 M), Ntabanga imaze kurebwa n’abantu (1.1M).

Uyu muramyi ufite channel ifite abantu barenga ibihumbi 96 bayiyandikishijeho aherutse gukorana n’umuramyi Mimi Martine imwe mu ndirimbo zihenze muri Gospel Nyarwanda. Iyi ndirimbo bise "Iracyavuga" yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni icumi.

Aline Gahongayire yamamaye mu ndirimbo zirimo "Ndanyuzwe"

Dr Alga arangwa n’umutima mwiza w’ubugwaneza

Iki gitaramo ntikigucike biraba bishyushye hamwe n’abaramyi barimo Dr Alga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.