× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Divine Nyinawumuntu yasohoye indirimbo "Irembo" yasamiwe hejuru n’ibyamamare birimo Tonzi

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Divine Nyinawumuntu yasohoye indirimbo "Irembo" yasamiwe hejuru n'ibyamamare birimo Tonzi

Umuramyi Divine Nyinawumuntu wamamaye mu ndirimbo "Urugendo", yasohoye indirimbo nshya yitwa "Irembo" ikubiyemo ubutumwa bishimira Kristo kuba akomeje kumwagura.

Ni indirimbo yasamiwe hejuru n’ibyamamare binagaragaza ko ari imwe mu zimeze neza. Uwitonze Clementine (Tonzi) usanzwe azwiho gushyigikira impano nshya, ni umwe mu bayisamiye hejuru ndetse ahita ayipostinga ku rukuta rwe rwa WhatsApp.

Uyu muramyi ukomeje imyiteguro yo kumurika Respect Album mu gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2024 muri Crown Conference Hall, yabwiye umunyamakuru wa Paradise ko yakunze cyane iyi ndirimbo ya Divine Nyinawumuntu.

Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 16/02/2024 Saa mbiri za nijoro aho umuhango wo kuyimurika ku mugaragaro wabereye ku Isibo Tv mu kiganiro Holy Room kiyoborwa n’umunyamakuru Abayisenga Christian.

Ahagana saa moya n’igice zo mu Rwanda ni bwo Divine Nyinawumuntu mu ikanzu nziza y’ubururu n’inkweto ndende yonjiraga muri studio za Isibo Tv aherekejwe na Sam Ukunze kumucurangira mu gihe Umujyanama we Obededomu Frodouard akaba n’umuyobozi mukuru wa Trinity For Support yahageze ahagana saa mbiri n’igice bitewe n’akazi.

Nyuma yo kwakira Boaz Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Samuduha yasusurukije abakunzi ba Isibo Tv, Christian yahise ahamagara umuramyi Divine Nyinawumuntu amubaza ibyiyumviro bye kuri uyu munsi udasanzwe.

Divine yasubije ko afite umunezero mwinshi bitewe n’uko Kristo akomeje kumwagura akaba Ari nayo ntandaro y’iyi ndirimbo. Nta gutinzamo yahise amusaba kuririmba nawe azamura amavuta mu kuramya Imana.Nyuma yo kwinjiza abakunzi be muri mood yahise aririmba indirimbo nshya "Irembo".

Muri iki kiganiro Divine yanasubizaga bimwe mu bibazo yabazwaga n’uyu munyamakuru wanamushimiye cyane ku bwo kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Paradise.rw yaganiriye na Frodouard uyobora TFS

Yavuze ko indirimbo Irembo ikubiyemo ubutumwa bigaragaza "gushima Kristo watubereye Irembo ritugeza ku bugingo buhoraho no kwibutsa abantu ko ikimenyetso cy’amaraso ya Kristo ari umwambaro tudakwiye kwiyambura".

Frodouard yunzemo ko muri iyi ndirimbo, Divine agaragaza ko yabohowe na Kristo akamuheka bityo abantu bakamubona mu yindi sura nyuma yo gukirira ku musaraba i Golgotta.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Jado mu gihe amashusho yakozwe na Rurangiranwa Eliel Sando washyize itafari riremereye kuri Album yitwa Respect ya Tonzi ndetse akaba akorana n’amazina aremereye nka Vumilia na Ambassador of Christ.

"Irembo" ni imwe mu ndirimbo zikoze neza cyane

Frodouard yunzemo ko TFS Ikomeje kwishimira iterambere ry’umuramyi Divine Nyinawumuntu ukomeje kuzamura Ibendera rya TFS akaba n’imfura yayo. Yongeyeho ko nyuma y’iyi ndirimbo Ibikorwa bya TFS bigikomeje harimo no kwamamaza indirimbo z’abandi bahanzi.

Trinity For Support yashinzwe mu kwezi Kwa 5 mu mwaka wa 2024, ni label ifite intego zo kuzamura gospel nk’uko slogan yayo ibivuga (Gospel is our Concern).

Mu gihe gito imaze ivutse, imaze gushyira itafari riharagarira buri wese muri Gospel by’umwihariko mu bikorwa bigendanye no kwamamaza indirimbo za Gospel n’ibindi bikorwa bya Gospel.

Iyi label ikunze gukorana cyane n’abahanzi bo muri Diaspora aho kuri ubu ikomeje imikoranire n’abahanzi nka Antoinette Rehema uba muri Canada bakoranye mu ndirimbo "Kuboroga" na "Ibinezaneza", Hope Promise uba USA bakoranye mu ndirimbo "Wastahili Bwana" n’iyitwa "Amahoro";

Muhoza Maombi uba muri USA bakoranye mu ndirimbo "Iby’Imana ikora" yakoranye na Gentil Kipenzi banakorana mu ndirimbo "Amakamba", Nathalie More uba mu gihugu cy’u Bubirigi bakoranye mu ndirimbo "Waca he", n’abandi...

Uretse abaramyi ku giti cyabo, iyi label ikorana n’amakorali ndetse n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Indirimbo "Irembo" ya Divine ije isanga "Urugendo" yabimburiye imikoranire ku mpande zombi.

RYOHERW N’INDIRIMBO NSHYA "IREMBO" YA DIVINE NYINAWUMUNTU

Divine yongeye gukora mu nganzo nyuma y’amezi 7

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.