Umuramyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, Danny Mutabazi yateguje abakunzi be indirimbo yitwa "Turirimbe".
Yifashishije Affiche, uyu muramyi yagaragaje ko iyi ndirimbo ijya hanze vuba kuri konti zose akoresha. Paradise yameyu amakuru yemeza ko iyi ndirimbo ijya hanze mu mpera z’iki cyumweru.
Elsa Cruz, Perezida wa Korali Yesu Araje, wagize amahirwe yo kuyisogongeraho, yagize ati "Nagize amahirwe yo kuyumva ariko ndakubwiye ngo ni umuzigo uremereye". Uwagaba Caleb ati "Danny arakora peeee Mwuka Wera amubeho".
Danny Mutabazi yamenyekanye mu ndirimbo zubatse ubwami muri Gospel nka Karuvari, Amarira y’ibyishimo, Wanyuranyije amaboko, Saa cyenda ndetse n’izindi.
Uretse kuririmba, ni umwanditsi ukomeye dore ko ariwe watsindiye isoko ryo kwandikira abahanzi babarizwa muri Label ebyiri zifatwa nk’inkingi za mwamba muri Gospel arizo "MIE ndetse na TFS.
Danny Mutabazi amaze kurambika ibiganza ku ndirimbo z’abaramyi Vestine na Dorcas bo muri MIE ndetse na Divine Nyinawumuntu wa TFS umaze kugaragaza ko ari ku rundi rwego.
Iyi ndirimbo ishobora kujya hanze kuri uyu wa Kane
REBA INDIRIMBO "URUGENDO" YA DIVINE YANDITSWE NA DANNY MUTABAZI