Umuramyi Cynthia Umulisa uri mu kiragano gishya gikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel, kuri ubu abakunzi be bongeye kwiterera hejuru baramburira Imana amaboko ku bw’indirimbo nshya yuzuyemo ubutsinzi bw’umwami Yesu Kristo nyir’itorero.
Ni indirimbo yise "Ubutware". Ni indirimbo twakwita indahekana kuko isohotse nyuma y’iminsi micye asohoye indi yitwa "Ni Yesu". Uyu mukobwa ukiri mutoya akomeje kugaragaza ko ataje kwifotoza mu muziki.
Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuririmbyi wakunzwe cyane mu irushanwa rya Rise and Shine World Talent Hunt (RSW) season 2023 ritegurwa na Rise and Shine Word Inc agahembwa ibihembo bitandukanye birimo gukorerwa indirimbo, Promotion ndetse n’ubujyanama, akomeje kwigarurira imitima y’abasobanukiwe gospel.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Cynthia Umulisa yavuze ko iyi ndirimbo nziza yanditswe hifashishijwe inyanditswe byera biboneka muri Yesaya 9:5-6 hagira hati "Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro."
Akaba yasobanuye ko yashakaga kumenyesha abatuye isi ko "twaherewe ubutware muri Yesu Kristo kandi bukaba buri ku bitugu bye". Yongeyeho ko Yesu Kristo ari umuremyi wa byose. Yakomeje asobanura ko nta muntu n’umwe wavuguruza icyo umwami Yesu Kristo yavuze.
Ku bw’iyo mpamvu, mu mbaraga zo kwizera yavuze ko nta muntu n’umwe ufite ubushobozi ku buzima bw’undi uretse Yesu Kristo wenyine. Ikindi, yasabye abantu kwizera Kristo Yesu kuko ariwe ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwabo.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "UBUTWARE" YA CYNTHIA UMULISA
Kuba muri yesu nubutwari knd bishobora bake cyane komeza ubane nuwiteka kk ntawamwiringiye ngo akorwe nisoni azatabara ubungingo bwawe atunguranye