× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bari mu kibatsi cy’urukundo bagiye gukora ubukwe

Category: Artists  »  1 month ago »  Our Reporter

Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bari mu kibatsi cy'urukundo bagiye gukora ubukwe

Abahanzi bakunzwe muri Gospel, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bagiye kurushinga mu mpera z’uyu mwaka. Ni nyuma y’iminsi ibiri gusa bimenyekanye mu itangazamakuru ko bari mu munyenga w’urukundo.

Chryso Ndasingwa, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yamamaye cyane mu ndirimbo "Wahozeho" imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni eshatu kuri YouTube. Si iyo gusa, kuko afite izindi ndirimbo zakunzwe nka "Wahinduye Ibihe", "Ni Nziza", na "Nzakomeza Nkwiringire".

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu, tariki 25 Kamena 2025, uyu muhanzi utuye i Nyamirambo yateye intambwe ikomeye mu buzima bwe bwite, asaba Sharon Gatete kumubera umugore.

Yamusabiye imbere y’abantu amwambika impeta y’urukundo, undi na we yemera atazuyaje. Ubutumwa bwabo bw’urukundo babusangije ababakurikira ku rubuga rwa Instagram, berekana ibyishimo no kunyurwa n’iyo ntambwe nshya.

Sharon yavuze ko kwemerera Chryso byari icyemezo cyoroshye cyane kuri we, agira ati: “Iyi niyo ‘Yego’ yanyoroheye kandi itansabye imbaraga.”

Chryso yari aherutse gutangariza inyarwanda.com ko afite ubukwe muri uyu mwaka wa 2025, gusa ntabwo yari yatangaje uwari ugiye kumubera umugore. Byaje kwemezwa ko uwo bakundana ari Sharon Gatete, nyuma y’igihe barinze urukundo rwabo nk’ibanga rikomeye, kugeza ubwo binjiye mu itangazamakuru.

Amakuru agera kuri InyaRwanda yemeza ko ku wa 21 Kamena 2025, ari bwo Chryso yafashe irembo. Ku wa Mbere wakurikiyeho, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo y’ishimwe menshi adasobanura, ayashyira munsi y’ifoto ari kumwe na Sharon n’abandi bari mu modoka, baseka, bigaragara ko bavuye mu birori.

Muri ako kanya, Anitha Kate, wabaye Miss Supranational 2021, yahise yandika ati: “Ko bamuduhaye se?” yerekana ko yatunguwe n’aya makuru meza.

Chryso yemeje iby’ubu bukwe nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku Cyumweru tariki 22 Kamena, aho ijwi ryumvikana kenshi rivuga ngo: “Dufite ubukwe”, bigaragara ko ari mu birori byari byahuriyemo inshuti za Sharon Gatete, harimo n’abanyamahanga, bose mu byishimo byinshi.

Uretse kuba ari abakundana, Chryso na Sharon basanganywe ubufatanye bukomeye mu muziki. Bamaze gukorana indirimbo ebyiri: "Yanyishyuriye" na "Wera Wera Wera", bikaba byerekana ko bashobora gutangiza itsinda rikomeye ry’umugabo n’umugore nyuma yo kurushinga.

Chryso aherutse kuvuga ko Sharon ari umukobwa ukunda Imana, ufite ijwi ryiza kandi bagirana umubano ushingiye ku ntego imwe yo kwamamaza ubutumwa bwiza. Yagize ati:

“Sharon ni umuramyi mwiza, ufite ijwi rihamye kandi akunda Imana. Twahuye tubona ko dufite intego zimwe zo guteza imbere umurimo w’Imana binyuze mu muziki. Umuziki we utanga ibyiringiro.”

Chryso Ndasingwa ni umwe mu bahanzi bake mu Rwanda babashije kuzuza BK Arena mu gitaramo cye cya mbere “Wahozeho Album Launch” cyabaye ku wa 05 Gicurasi 2024. Muri Mata 2025 yongeye gukora igitaramo gikomeye cya Pasika “Easter Experience” cyabereye muri Intare Conference Arena.

Yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango wa Gaturika, nyuma aza kwinjira mu itorero New Life Bible Church aho abarizwa magingo aya. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

Ku rundi ruhande, Sharon Gatete ari mu bakobwa bafite impano ikomeye mu muziki. Yize umuziki ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo, ubu ari gukomereza muri kaminuza yo muri Kenya, aho yiga umuziki ku rwego rwa kaminuza. Afite intego yo kuzarangiza PhD mu muziki. Azwi cyane mu ndirimbo ye “Inkuru Nziza” imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 460 kuri YouTube.

Urukundo rwa Chryso na Sharon rwakomotse ku buhamya, rugakomera mu muhamagaro umwe, none rugiye gusoza intangiriro no gutangira urugendo rushya rw’isezerano imbere y’Imana n’abantu.

Chryso na Sharon bagiye kurushinga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.