× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chryso Ndasingwa mu butumwa bwo #Kwibuka31: “Dukoreshe impano zacu mu kubaka u Rwanda rwiza”

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Chryso Ndasingwa mu butumwa bwo #Kwibuka31: “Dukoreshe impano zacu mu kubaka u Rwanda rwiza”

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Chryso Ndasingwa yifatanyije n’Abanyarwanda atanga ubutumwa bushishikariza urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukoresha impano zabo mu rugendo rwo kubaka Igihugu.

Mu butumwa bwe bwuzuye indangagaciro n’ubutumwa bwubaka, yagize ati: “Kwiyubaka no kugira indangagaciro bidufashe kwibuka ko bikwiye kujyana no kwiyemeza kuba umusore cyangwa inkumi y’inyangamugayo kandi gukunda Igihugu cyacu biturange mu byo dukora no mu byo tuvuga.”

Yashimangiye ko kugira Igihugu cyiza bisaba uruhare rwa buri wese, atanga impanuro agira ati: “Reka dukoreshe impano zacu mu kubaka Igihugu. Buri wese afite icyo yazana ku meza y’Igihugu cyacu, waba umuririmbyi, umunyamakuru, umwanditsi, umuvugabutumwa, cyangwa umuhinzi, ufite uruhare runini mu rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda rwiza.”

Chryso Ndasingwa ni umwe mu bahanzi bashyira imbere indangagaciro z’urukundo, ubumwe n’iterambere. Ubutumwa bwe bwibutsa urubyiruko ko ubuzima bwabo bufite agaciro n’uruhare rukomeye mu kubaka urukundo rurambye rushingiye kukwizera Imana.

Muri iki gihe cyo #Kwibuka31, ubutumwa nk’ubu burasaba buri wese kugira uruhare mu kwibuka twiyubaka, dushyira imbere ibikorwa byubaka Igihugu, duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

#Kwibuka31
Twibuke Twiyubaka – Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
[www.kwibuka.rw](http://www.kwibuka.rw)
Impano yawe ni igikoresho cyo kubaka amahoro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.