Chorale Le Bon Berger - Kigali (CBB-K) igiye gutaramira Abanyarwanda kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, mu gitaramo cyo gushima Imana kizumvikanamo indirimbo zabo nyinshi zagiye zifasha imitima ya benshi gushimira Imana.
Chorale le Bon Berger Kigali ni Korali yatangiye mu 2017 ishingwa n’abaririmbyi biganjemo abanyeshuri bari bimukiye i kigali muri Kaminuza y’u Rwanda bavuye mu ishami ryayo rya Huye.
Abenshi muri aba, bari basanzwe baririmba muri Chorale le Bon Berger ikorera iyamamazabutumwa muri Paroisse Universtaire Saint Dominique ikorera muri Kaminuza y’u Rwanda Huye campus.
Iyi korali yatangiye ivuga ubutumwa muri UR CIST hanyuma mu 2018 yemerwa nka korali yo muri Paroisse cathedrale St Michel ari naho ibarizwa ubu mu Mujyi wa Kigali, ikaba ibamo abaririmbyi b’ingeri abasoje kwiga ndetse n’abakiri ku ntebe y’ishuri.
Kuri ubu rero, iyi korali iri gutegura igitaramo kizaba kiganjemo indirimbo zakuzwe cyane mu Rwanda no muri ‘Musique Classique’ muri rusange. Icyo gitaramo gifite intego nyamukuru yo gushima Imana cyiswe ‘Dilono Classic Concert 2024’ kikazabera Sainte Famille Hotel kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024 guhera ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuyobozi wa korali Le Bon Berger Kigali, Dr Aimable Ndayishimiye, yatangaje ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka hazirikanwa ibyiza ‘Nyagasani Imana ihora itugirira.’
Yasobanuye ko izina ‘Dilono’ bahisemo guha igitaramo cyabo, rikomoka mu rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura ‘amamaza.’
Ati: “Nk’abaririmbyi rero byabaye kwibutsa abantu ko batagomba kwihererana ibyiza Nyagasani yabakoreye ahubwo ko bagomba kubisakaza hose bakabyamamaza. Natwe ni byinshi Uhoraho yadukoreye twifuza ko abantu bazana amashimwe yabo tukayahuza nayacu tukayamamaza.”
Dr. Aimable yahishuye ko imyiteguro bayigeze kure ndetse n’iby’ingenzi bimaze kujya ku murongo. Mu ndirimbo zizumvikana muri iki gitaramo harimo iyo baherutse gushyira hanze bise ‘Umwamikazi w’amahanga,’ ‘Dukuze,’ ‘Umuhamirizo w’ibiremwa,’ ‘Izina ryawe Mawe,’ ‘Mariya mwiza,’ ‘Turaje Mariya’ n’izindi nyinshi.
Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe "Dilono Classic Concert 2024" ni ukwishyura 3,000 Frw ku banyeshuri, 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Amatike mwayasanga aha hakurikira:
1. Library ya Paruwasi Katederari St. Michel
2. Library ya Paruwasi Sainte Famille
3. Ushobora no guhamagara telefone ikurikira: 0787678432 (David)
Umwihariko uhari ni uko iyi korali iri muri korali nto ziri gutegura ibitaramo, ariko ikaba iri gutegura ibintu byiza bizanogera amatwi n’amaso y’ingeri zose z’abazitabira baba abana, abakuru ndetse n’abasheshakanguhe.
Hanze yo kuririmba, Chorale Le Bon Berger Kigali ikora ibikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi, gufasha imbabare, imfumbyi n’abapfakazi ndetse na bamwe muri bo baba bafite ibibazo byihariye.
Nyuma y’iki gitaramo "Dilono Classic Concert 2024", Chorale Le Bon Berger Kigali bari no gutegura Misa y’umunsi mukuru umunsi wa Noheli ndetse no kwifatanya na bamwe mu barwayi bo mu bitaro bya Nyamata kwizihiza neza impera z’umwaka.
Chorale le Bon Berger Kigali igiye gutaramira Abanyarwanda mu mpera z’iki cyumweru
Chorale le Bon Berger Kigali yateguye igitaramo gikomeye cyo gushima Imana