Chorale La Trompette ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ruvumera, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Umwishingizi”, nyuma y’iminsi mike itangaje ko iri mu myiteguro yo kuyisohora.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 28 Werurwe 2026, ikaba ije ikomeza umurongo iyi korali yari yatangaje mbere mu kiganiro yagiranye na Paradise, aho yari yagaragaje ko igamije gutanga ubutumwa bwibutsa abantu kwiringira Yesu Kristo wenyine.
Mu kiganiro umuyobozi wa korali, Philippe Bihibindi, yari yagiranye na Paradise mbere y’isohoka ry’iyi ndirimbo, yavuze ko “Umwishingizi” ari inyigisho igamije gukangurira abantu kureka kwiringira ibintu by’isi bidafite iherezo, bagahanga amaso kuri Yesu nk’isoko y’ibyiringiro by’ukuri.
Yagize ati: “Indirimbo ‘Umwishingizi’ ikubiyemo ubutumwa butwibutsa ko nta kintu na kimwe cyo kwishingikirizaho hano mu isi—haba ubutunzi, imiryango cyangwa abakomeye—keretse guhanga amaso Yesu wenyine.”
Aya magambo agaragarira mu ndirimbo ubwayo, aho mu nyikirizo yayo bavuga bati: “Yesu ni we mwishingizi nyakuri, duhungire munsi y’ibendera rye,” bashimangira ko ari we buhungiro bwizewe mu bihe byose.
Mu bindi bice by’iyi ndirimbo, Chorale La Trompette igaragaza Yesu Kristo nk’inzira, ukuri n’ubugingo, ndetse nk’urutare rudashobora kunyeganyega, rufasha amwizera kubona ubwishingizi bw’ubu n’ubw’ahazaza.
Iyi ndirimbo yakozwe ku bufatanye n’abanyamwuga barimo Thierry Jabo wayiyoboye nka Director w`amashusho ku bufatanye na Zaburi Nshya Media, naho amajwi akorwa na S-Janvier. Ibi byatumye isohoka iri ku rwego rwo hejuru haba mu majwi no mu mashusho.
“Umwishingizi” ije yiyongera ku zindi ndirimbo Chorale La Trompette imaze gukora nka Nta Cyo Tuzaba, Torero, Mbega Imana, Urihariye, Duterane Umwete … ikaba ikomeje gushimangira umuhate wayo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.
Umwishingizi- Chorale La Trompette, yirebe kuri YouTube