× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Injili Bora na Vuzimpanda baragotesha Kigali ubwiza bw’Imana ya Israel kuri iki cyumweru bisunze indirimbo "Urukundo" bakoranye

Category: Choirs  »  November 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Injili Bora na Vuzimpanda baragotesha Kigali ubwiza bw'Imana ya Israel kuri iki cyumweru bisunze indirimbo "Urukundo" bakoranye

Vuzimpanda choir na Injili Bora, bakoranye indirimbo nziza cyane bise "Urukundo". Aya makorali yombi abiri abarizwa ku Itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) akaba afitanye ubushuti bukomeye dore ko yanafatanyije gutegura igitaramo.

Iki gitaramo "Urukundo Live Concert" kizaba tariki 5 Ugushyingo 2023, kibere mu rusengero rwa EPR Remera, Paruwase ya Kicukiro. Cyateguwe na Vuzimpanda choir na Injili Bora choir. Mbere y’uko iki gitaramo kiba, aya makorali yakoranye indirimbo iri gutigisa Gospel y’u Rwanda.

Aya makorali yombi ahuriye ku kuba yombi abarizwa muri EPR ndetse akaba ahorana udushya. Vuzimpand ibarizwa muri EPR Kamuhoza naho Injili Bora ibarizwa muri EPR Gikondo. Ni abaririmbyi b’abahanga nk’uko babihamije muri iyi ndirimbo "Urukundo" bakoranye.

Hakizimana Jean Damascene, umuyobozi wa Vuzimpanda choir ni we muhuzabikorwa w’iki gitaramo "Urukundo Live Concert" ndetse ni nawe wateye iya mbere muri uyu mushinga w’indirimbo "Urukundo" ikomeje ubuki abakunzi b’umuziki wa Gospel.

"Urukundo Live Concert" ni cyo gitaramo cya mbere mu Rwanda cyateguwe ku bufatanye bw’amakorali abiri yishyize hanze. Hakizimana yabwiye Paradise ko bateguye iki gitaramo bagamije ko abazacyitabira bazahembuka imitima, ni wo musaruro wa mbere bitezemo.

Uyu muyobozi usanzwe ari n’umucuruzi ukomeye w’imyenda, yavuze ko azaba ari n’umwanya mwiza ko kwegerenya inkunga yo gushyigikira ivugabutumwa Injili Bora igiye gukorera muri Kenya mu mpera z’uyu mwaka.

Ati "Ni ugushakisha uburyo twashyigikira urugendo rw’ivugabutumwa inshuti zacu ziri kwitegura kujyamo muri Kenya kuwa 8/12/2023".

Igitaramo cya Vuzimpanda na Injili Bora kiraba kuri iki cyumweru aho bazaba bari kumwe na Family of singers choir, Rehoboth Ministries, Believer Worship team na Healing Worship Team. Kizabwirizamo Pastor Joas Mukiza.

Vuzimpanda choir ikorera umurimo w’Imana muri EPR Kamuhoza

Injili Bora ikorera umurimo w’Imana muri EPR Gikondo

"Urukundo Live Concert" niryo zina ryiswe igitaramo cya Vuzimpanda na Injili Bora

RYOHERWA N’INDIRIMBO "URUKUNDO" YA INJILI BORA NA VUZIMPANDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.